Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Jeannette Kagame yasabye abagore b’abayobozi kwita ku miryango yabo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 10-11-2018 saa 09:26:49
Jeannette Kagame yasabye abagore b’abayobozi kwita ku miryango yabo

Madamu Jeannette Kagame yagiriye abagore b’abayobozi inama yo kwita ku miryango yabo kuko ariho imbaraga zituruka kugira ngo buzuze inshingano basabwa kandi ko umuryango ari wo wubaka igihugu.

Yabivugiye mu nama ya Unit Club yagiranye n’Abadepite b’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Nii nyuma y’umwiherero w’Ihuriro rya 3 rya Unit Club Intwararumuri, rigizwe n’abagore bari muri Guverinoma n’abayibayemo ryabaye ejo hashize ku wa Gatanu, tariki ya 09 Ugushyingo 2018.

Jeannette Kagame yavuze ko umurengwe ari mubi kuko utuma abantu bata indangagaciro zo kuba umuyobozi, umubyeyi n’umugore bikabangamira umuryango.

Yagize ati “Iyo umuntu ageze mu kaga umuryango ni wo yibuka mbere, ni ngombwa gukomera ku muryango kuko imiryango ari yo yubaka igihugu.”

Jeannette Kagame yasabye abagore b’abayobozi kwita ku miryango yabo

Yakomoje ku rufunguzo rwo kubaka imiryango ikomeye, abishingira ku nyandiko y’umuhanga w’Umwongereza Gary Olivier, abasobanurira inkingi 7 zigize iyo nyandiko zizabafasha kurushaho gukora inshingano zabo nk’abayobozi, ababyeyi n’abagore.

Yahereye ku nkingi ya mbere y’imbaraga zo gutanga ikerekezo asobanura ko ibyo abana babonana ababyeyi ari byo bakura bakora, abasaba kwereka abo babyara ikerekezo kiza kandi kibereye umuryango nyarwanda.

Inkingi ya kabiri yagize ati “Nta mpano nziza iruta guha umwana igihe.”

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko umubyeyi mwiza ataburira umwanya umwana we, ati “Ntitugomba kuwubaburira n’ubwo dufite n’izindi nshingano.”

Inkingi ya 3 yababwiye ni ukwiga kuvuga urukundo ufitiye umuntu ndetse ashyiraho n’inkingi ya 4 yo guhera ku byubaka mu kugira inama umuntu no gukomereza ku bitagenda kandi umufasha kugera ku mpinduka. Yabasabye guherekeza abo bayoboye kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.

Yavuze ku nkingi ya 5 y’uko abantu benshi babona uburakari nk’ikintu kibi ariko aba ashaka umuti ufasha abandi. Aha yasobanuye ko ubukana bw’uburakari bwiza butuma ahindura byinshi.

Inkingi ya 6 yababwiye ni uko ijambo ryiza ari murumuna w’Imana. Ati “Dukwiye kugira itumanaho ryiza kandi ryumvikana.” Inkingi 7 yababwiye ko kumenya gukemura amakimbirane ari byiza.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yagarutse ku kubaka umuryango mwiza nk’abagore, ababyeyi n’abayobozi, asaba abari bitabiriye uyu mwiherero kubikora byose kandi bakabikora neza.

Yagize ati “N’ubwo mufite inshingano nyinshi, ntimukwiye kwibagirwa ko mbere yo kuba abayobozi muri abagore mu ngo n’ababyeyi mu miryango yanyu, mukwiye kubikora byose neza ntacyo musize inyuma.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ku mbaraga y’abagore bari mu buyobozi bw’Inzego z’ibanze cyane cyane mu rwego rw’utugari n’imirenge. Ati “Mu minsi maze ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, nabashije gusura tumwe mu turere tw’igihugu, ariko natangajwe n’imbaraga abagore bayoboye utugari n’imirenge bafite, ibitekerezo byabo n’umuti w’ibibazo batanga kandi uhamye.”

Yavuze ko bakiri bake muri icyo kiciro ariko ko bakora byinshi kandi bakabikorana imbaraga.

Rwabuhihi Rose, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, GMO yasabye abagore b’abayobozi kujya bakora gahunda y’ingo zabo nk’uko bakora iyo akazi bakora. Ati “Mukwiye kujya mukora gahunda y’ingo zanyu nk’uko mukora gahunda mu kazi mukora.”

Insanganyamatsiko y’umwiherero wa 3 wa Unit iragira iti “Indangagaciro z’umunyarwandakazi ni inkingi yo kubaka umuryango twifuza.”

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.