Jeannette Kagame yasabye abagize ‘Unity Club’ kurangwa n’urumuri rw’ubudasa

Yanditswe na admin

Ku ya 27-10-2017 saa 07:12:58
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango 'Unity Club' Madamu Jeannette Kagame avuga ijambo ryo gufungura ihuriro rya 10 ry'uyu muryango, hari ku munsi waryo wa mbere

Madamu Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango ‘Unity Club’, yasabye abanyamuryango bawo kurangwa n’urumuri rw’ubudasa no gukora ikinyuranyo mu buyobozi barimo.

Ku munsi wa mbere w’ihuriro rya 10 rya ‘Unity Club’ ryitabiriwe n’abagize Guverinoma n’abo bashakanye

Ibyo yabitangaje mu ihuriro rya 10 ryahuje abagize uwo muryango Unity Club ubwo hakirwagamo abandi bashya bagera kuri 18. Umuryango ‘Unity Club Intwararumuri’ ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Madamu Jeannette Kagame akaba yaragize ati “Ni gute twarangwa n’urumuri rw’ubudasa no gukora ikinyuranyo mu buyobozi turimo, twabigeraho dute? Nk’intwararumuri, ni uwuhe mwambaro twifuza guserukana ugaragaza ko twahinduye imibereho n’ubukungu bw’Umunyarwanda?”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Unity Club’ Madamu Jeannette Kagame avuga ijambo ryo gufungura ihuriro rya 10 ry’uyu muryango, hari ku munsi waryo wa mbere

Akomeza asaba abanyamuryango bashya bakiriwe kutagira ubwoba kuko urumuri rutaremereye, rukaba urumuri umuntu atwaza ku mutima, rukaba urumuri umuntu agendana ku buryo uwitegereje wese yibwira kandi akifuza kuba umwe muri urwo rugamba biyemeje.

Avuga ko mu byo ‘Unity Club’ yubatse harimo ibikorwa n’ibitekerezo byo mu rwego rwa politiki yo kurushaho kubanisha neza Abanyarwanda, no kugaragaza umuzi w’ikibi cyazahaje igihugu bakanafata ingamba z’uko kitazongera ukundi.

Yagize ati “Kuba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge biduha ingufu zo gukomeza kubaka ubunyarwanda. Uyu munsi turifuza kugaruka ku nshingano zacu mu buyobozi turimo, mu kerekezo twihaye k’impinduka.

Ndifuriza ikaze abanyamuryango bashya ba Unity Club kuko ari amaboko yiyongereye mu kuzana imbaraga nshya mu gukomeza kubaka u Rwanda rwifuzwa. Twifuje kubakira ngo dufatanye mu njyana yacu nziza yo gutwara urumuri rumurikira Abanyarwanda”.

Avuga ko muri iryo huriro rya 10 ‘Unity Club’ ikoze, hifujwe kuganira ku budasa bw’u Rwanda mu kerekezo bahisemo, atangaza ko ari n’umwanya mwiza wo kongera kureba ibyemezo ngiro biba byarafashwe mbere yo kujya mu ihuriro ryagutse.

Akomeza avuga ko muri 2016 hahizwe byinshi baboneraho no kumurika gahunda y’imyaka 7 iri imbere nk’umukoro bahawe wo kunoza ingamba zo kubaka inzego n’ubushobozi bya Unity Club no gusigasira ibyagezweho.

Agira ati “Mu mpanuro twahawe mu ihuriro rya 8, Perezida wa Repubulika yagize ati, inzu yacu, uru Rwanda turarwubaka dute? Twari dusanzwe tudafite inzu, naho twashakaga kuyubaka barahasenya. Ubu noneho twabonye ikibanza turubaka. Uko dutandukanye biduha imbaraga nta bwo bitwambura imbaraga”.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko amateka y’abantu anyuranye yabahaye guhuza maze bakora ubudasa bubumbye u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango ‘Unity Club’ Nsanzabaganwa Monique, avuga ko bimwe mu byo yagezeho ari amahuriro akorwa buri mwaka hakigirwamo ikibazo kiba gikomereye ubumwe bw’Abanyarwanda. Ikindi ni ibiganiro ku mateka y’igihugu hagamijwe kubaka imbere, aha yavuze ko bashyigikiye gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’. Hibanzwe ku byiciro by’Abanyarwanda byakozweho n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo gufasha imfubyi n’inshike za Jenoside bakubakirwa ndetse bakabafataho inshingano.

Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”.

SEZIBERA ANSELME

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.