25°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Jeannette Kagame yahembye urubyiruko rwahize abandi mu gushaka ibisubizo ku nda ziterwa abangavu

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 13-12-2019 saa 17:50:20
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rugera kuri 600 n’ababyeyi mu biganiro ku mibereho y’urubyiruko no kubaho neza k’umuryango muri rusange, umuhango wabayeho guhemba urubyiruko rwitabiriye amarushanwa IAccelerator ikiciro cya kabiri yatangijwe n’Umuryango Imbuto Foundation mu Nzeri uyu mwaka agamije gushishikariza urubyiruko ruhanga uburyo bw’udushya mu kugaragaza uko harandurwa ikibazo k’inda ziterwa abangavu gikomeje kwiyongera.

Ni umuhango wabeye i Kigali, aho ibiganiro byahuje urwo rubyiruko byibanze ku kurandura ibiyobyabwenge no gusaba urubyiruko kubyirinda, bakareba imbere heza igihugu kibifuriza kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Jeannette Kagame yababwiye ko kubaha ubuzima, ari imwe mu ndangagaciro ihuza abantu. Ubuzima, umuntu abuhabwa n’abandi, akabubungabunga kandi akabwifuriza abandi. Kugira ubuzima, bisobanura kugubwa neza, kurama no kuramba, kugira impagarike n’ubugingo, nk’uko yakomeje abisobanura.

Yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu bityo bagomba kwirinda ibiyobyabwenge.

Ati “Ni mwebwe mbaraga z’igihugu ariko hari imbogamizi nyinshi tubona, twifuje kuganira uyu munsi ari zo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga ndetse no gutera inda abangavu. Inzoga n’ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomeye cyane, abashakashatsi nka Dr. James Ngamije na Callixte Yadufashije, bagaragaza ko ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo cy’ubuzima kibaka n’ingorabahizi mu muryango nyarwanda.

Muri ubu bushakashatsi buragaragaza ko iki kibazo kigomba kureberwa mu buryo bwagutse bw’iterambere, twavuga nk’ikerekezo umugabane wavu wihaye muri gahunda ya 2063 hamwe n’intego z’iterambere rirambye SDGs, ndetse n’ikerekezo cyacu k’iterambere NST1, cyo kuzamura ubukungu no kubaka umuryango.”

Yavuze ko kureba icyo kibazo bisaba kureba ku ruhande rw’iterambere ritera impinduka mu bantu, aho yagaragaje ko uburyo bw’imibereho mu myaka 50 ishize bunyuranye n’uko abantu babaho n’uko bazabaho ahazaza, uruherekane rw’abantu, amahirwe bafite ndetse n’imbogamizi bafite.

Yahamije ko iterambere rizana amahirwe menshi ariko ashobora no kuzana imbohamizi igihe abantu bataryiywayemo neza.

Avuga ko bikwiye kwibazwa niba ikerekezo k’igihugu gisobanurwa bikagera aho umunyarwanda wese ashobora kukishimira bityo bikoroha kurwanya ingaruka zose ziva mu iterambere.

Ati “ikibazo k’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge ntikiboneka iwacu gusa, ni ikibazo gihangayikishije isi yose, aho bashoboye guhangana nacyo bubatse imitekerereze n’inzego birinda umunyagihugu.”

Muri izo nzego Madamu Jeannette Kagame yavuze zirimo gahunda zo kwigisha ububi bw’inzoga n’ibiyobyabwenge, no gusuzuma inzego zitanga izo servisi niba zubahiriza amategeko, aho bafatira ibyemezo abamaze gusinda ntibateze imvururu, n’abagira umutima.wo gutabaza gihe babonye amantu baha umwana inzoga nk’ijisho ry’umuturanyi.

Ati “Twebwe dukore iki kugira ngo turinde abana bacu cyane cyane urubyiruko?”

Yashimiye abafatanyabikorwa bateye inkunga amarushanwa ya iAccelerator ikiciro cya kabiri, ko bagize uruhare mu gufasha urubyiruko gushaka ibisubizo ku kibazo kibangamiye abangavu.

Akomeza agira ati “Bana bacu muri imbuto zitoshye z’igihugu cyacu, ntacyo tutakora nk’ababyeyi kugira ngo mubeho neza. Tugomba gufatanya twese kugira ngo tubone ibisubizo ku bibazo byakwangiza ubuzima.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yibukije urubyiruko rwahawe ibihembo n’abitabiriye amarushanwa ko guhanurwa n’abakuru no guhembwa n’abakuru biba ari ukubikwamo umwenda, abasaba kwishyura umwenda bitwara neza kugira ngo abazaba bakiriho bazamenye ko bari intwari.

Ku ruhande rw’abatsinze amarushanwa yo gushaka ibisubizo ku kibazo k’inda ziterwa abangavu, Uwimana Jean Bernikmas na mugenzi we Iradukunda Cyprien, babaye aba mbere basanzwe ari abaganga babimazemo umwaka umwe, ariko basanze abagabo ari bo babifitemo uruhare cyane baba ari bo umushinga wabo wibandaho mu kwigisha.

Uwomana ati “Tugiye tureba imbaraga zagiye zishyirwa mu kurwanya inda ziterwa abangavu twabonye ko zagiye zishyira cyane ku mugore n’umukobwa, turavuga tuti ko nubundi tuzi ko nta nda ibaho idatewe n’umuhngu cyangwa umugabo cyane ko n’ubundi no mu buzima busanzwe iyo umugore atwise, atwita rimwe mu mezi icyenda cyangwa umwaka, ariko umugabo avuze ngo ngiye gutera inda abakobwa benshi ashobora gutera n’abakobwa igihumbi muri icyo gihe.

Duha amakuru abagabo y’uburyo bakirida gutera inda abakunzi babo n’abangavu ariko tukabibabwira mu buryo burimo agashya, aho twifashisha urubuga nkoranyambaga rwa Yutube tugakorera ikiganiro mu gikoni. Ubusanzwe abagabo benshi ntibakunda kujya mu gikoni, mu gihe duteka dukoresheje ibikoresho byo mu gikoni bajya kuri Youtube baje kureba icyo abagabo (twebwe) bakoramo ariko bakaboneraho n’ayo makuru bakeneye.”

Muri izo nyigisho bagenera abagabo, zirimo kubereka uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, uko bakorehasha agakingirizo, n’ibindi bakoresheje ibikoresho byo mu gikoni nka karoti, intoryi, ibirayi n’ibindi inshuro nyinshi bikarangira abakurikiye izo video babajije aho bakura ubwo buryo bwo kuboneza urubyaro, aho bakura udukingirizo n’ibindi batari bazi neza bakabisobanukirwa.

Kuva amarushanwa y’ikiciro cya kabiri yafungurwa ku mugaragaro, urubyiruko rwashyizemo ibihangano 700, hatoranywa 400 muri byo hakurwamo 10 bya mbere ari nabyo byahembwemo 3 bya mbere, birimo igihangano cya Keza game Aplication na Urukundo Board Game buri kimwe cyahawe amadolari ibihumbi 10 yo gukomeza kugiteza imbere.

 

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.