Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Jeannette Kagame yahembye urubyiruko rwahinduye ubuzima bw’abandi

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 11, 2017

Umuryango Imbuto Foundation watangijwe na Madamu Jeannette Kagame ufatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko bahaye ibikombe by’ishimwe urubyiruko rw’indashyikirwa n’imishinga yagize uruhare mu guhindura ubuzima bwa ba nyirayo n’abatuye aho iyo mishinga ikorerwa.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo guhemba urubyiruko rwakoze ibibateza imbere bigahindura n’ubuzima bw’abandi

Ni umuhango wabereye i Kigali ku nshuro yawo ya gatandatu ubwo hahembwaga urubyiruko rw’abantu batanu bafite imishinga ku giti cyabo yabateje imbere, bagateza imbere n’aho bakorera iyo mishinga, hahembwa n’ibigo bitanu nabyo bifite imishinga ifite icyo yamariye ba nyirayo n’abatuye aho ikorerwa; ibihembo bizwi nka “YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards” (CYRWA) bitangwa rimwe mu myaka ibiri.

Jeannette Kagame yabwiye urwo rubyiruko ko ibyo bikombe bahawe ari isezerano ryo kubashimira ku byo biyemeje n’umugambi w’ibyo batangiye, kandi ari umurava wo gukora cyane kuko bihabwa agaciro bigateza imbere imiryango y’aho batuye.

Ati “Muri mwe turabonamo ubushobozi butagira umupaka bw’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bwo gukora ikintu kizatuma urundi rungano rwubakiraho. Uru rubyiruko rufite impano z’indashyikirwa zafunguye imiryango ku bateraniye hano iri joro.”

Urubyiruko rwahembwe rufite imishinga itandukanye, irimo iyafashije abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga, umuco, iterambere ry’umugore, abafite ubumuga, mu burezi, umuco n’iterambere ry’icyaro.

Umubyeyi Aimée Laetitia, afite umushinga wo gufasha abagore bo mu cyaro kwiteza imbere hashingiwe ku kubyaza umusaruro ibigize umuco, muri gahunda yitwa “Urubohero”. Yavuze ko igitekerezo cy’umushinga wo gutanga ingufu z’amashanyarazi y’izuba cyaturutse ku bibazo by’aho yari atuye bijyanye no kubura amashanyarazi kandi yarize kuyakora ariko ntabibonere akazi.

Nyuma yo guhuriza hamwe abagore bagakora itsinda “The Winner” ritanga amashyanyarazi, Umubyeyi Laetitia yafashije abandi bagore mu bworozi biteza imbere.

Ati “Hari abagore bakundaga kuza n’udufuka gusaba iwacu aho mvuka kuko hari imirenge itera neza, abo babyeyi mbabaza aho batuye ndahagera mbakorera itsinda, ndabazamura, ndaboroza, ingurube ariko ngira gahunda zindi ngenda nkorana nabo. Uyu munsi abo badamu ushatse abakene si bo washaka aho batuye.”

Nsenga Patrick Buchana yaherewe igikombe cy’umushinga w’indashyikirwa mu ikoranabuhanga, aho yakoze amakarita y’ikoranabuhanga azwi nka “Tap&Go” yifashishwa mu Mujyi wa Kigali mu kwishyura amafaranga y’urugendo ku modoka umuntu atagendanye amafaranga mu ntoki.

Minisitiri w’Urubyiruko yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku bw’umurava atera urubyiruko n’uburyo arukorera ubuvugizi butandukanye mu mushinga wa ‘Imbuto Foundation’.

Urubyiruko rwahawe ibikombe by’indashyikirwa, ruje rukurikira abandi bagera kuri 47 n’imishinga itandukanye bahembwe mu mizo ya mbere kuva mu 2015 ‘Imbuto Foundation’ yatangira guhemba urubyiruko ruri hagati y’imyaka 19 na 35 rw’indashyikirwa.

MUTUNGIREHE SAMUEL