23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Jeannette Kagame yahaye urubyiruko umukoro wo kubaka amateka mashya

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 14-05-2021 saa 19:05:23
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

Madamu Jeannette Kagame yahaye urubyiruko umukoro wo kubaka amateka mashya, kugira ngo uruhererekane rw’abasenya ubumwe bw’Abanyarwanda rusimburwe n’imbaraga z’urubyiruko rwubaka rushyize imbere ubunyarwanda no guharanira agaciro k’Abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, i Kigali, mu kiganiro yahaye urubyiruko binyuze mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe “Igihango cy’Urungano”. Ni ihuriro ryateguwe hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Mufite umukoro wo kubaka amateka mashya, maze uruhare rw’abasenya rusimburwe namwe mwubaka mushyize imbere ubunyarwanda, iterambere no guharanira agaciro kacu. Iyo usesenguye usanga duhura n’ibibazo bitandukanye bikadutwara umwanya tubishakira umuti nyamara bisa nk’ibidakomeye. Impamvu y’ibyo ni imbaraga zububa; za zindi zananiwe kutwica zikaba zisigaranye umugambi wo kudukerereza gusa”.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere hari abaryifashisha ( imbuga nkoranyambaga) banyuzamo ibitekerezo bigamije gusenya, kandi si mu Rwanda gusa bikorwa no mu bindi bihugu.

Avuga ko nubwo ikoranabuhanga rifasha abantu gutera imbere, ariko amategeko n’amabwiriza agenga ziriya mbuga nkoranyambaga agenda azamo imbogamizi rimwe na rimwe zitirirwa uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure na demokarasi hakabura n’amategeko azigenga kuko zidafatwa nk’itangazamakuru, ari na ho abashaka gusenya babonera urwaho.

Avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze guhangana n’abo bafite umugambi wo gusenya ibyagezweho hakenewe urubyiruko rwinshi rufite imyumvire isobanutse kandi yagutse, mu rwego rwo guharanira igihuza Abanyarwanda kiruta ikibatandukanya.

Madamu Jeannette Kagame yongeye gushimangira agaciro k’ubunyarwanda bwafashije Abanyarwanda kubakira hamwe, bemera kugendana ibikomere kugira ngo bagere ku Rwanda bifuza. Yakomoje no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishimangira umuco w’ubufatanye mu Banyarwanda, isaba buri wese kutarebera abandi mu ndorerwamo ‘z’ingirwamoko’.

Yagaragaje ko nubwo hari izo gahunda, hakiri imbogamizi urubyiruko rukwiye gukomeza gushakira umuti. Muri izo mbogamizi harimo ko guhakana Jenoside byiyongera mu bana bato nkuko bigaragazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), bari bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside.

Ibindi ni ibibazo by’ihungabana bigenda byiyongera by’umwihariko mu barokotse Jenoside, n’uruhererekane rw’iryo hungabana mu bana bavuka.

Yasabye urubyiruko gutanga umusanzu wo guhangana n’izo mbogamizi zose yifashishije igitekerezo cy’inyoni yitwa Umununi.

Ati: “Rubyiruko bana bacu ndifuza kubasangiza igitekerezo cy’ubwenge n’ubushishozi bw’inyoni yitwa Umununi. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, iyo nyoni hamwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba. Umununi ntiwaheranwe n’ubwoba ahubwo wafashe umugambi wo gushka aho wakura amazi. Wagiye ujya gushka igitonyanga kimwe ukaza ugasuka kuri wa muriro ukongera ugasubirayo wizeye ko hari icyo biza gutanga”.

Yakomeje avuga ko nubwo ngo izindi nyoni n’inyamaswa zawuciye intege zivuga ko icyo gitonyanga kitazimya umuriro ariko wo ntiwacitse intege ahubwo wazibwiye ko nubwo wo wonyine utawuzimya ariko ugomba gutanga umusanzu.

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare kuko buri wese arugize rwazana impinduka mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije gusenya ubunyarwanda.

Mu biganiro bitandukanye byahawe urubyiruko byagarutse ku buhamya butandukanye burufasha gusobanukirwa neza amateka Igihugu cyanyuzemo.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.