Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Jeannette Kagame yagaragaje uruhare rw’umugore mu buhinzi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Sep 9, 2018

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu gihe umugore wo ku mugabane w’Afurika yamara umwaka wose adakora, byateza ingaruka zikomeye kuko abantu bashobora kumara undi mwaka batabayeho neza, bityo akaba ari ngombwa ko umugore agira uruhare mu buhinzi.

Madamu Jeannette Kagame wagaragaje uruhare rw’umugore mu buhinzi

Yabigarutseho ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 08 Nzeri 2018, ubwo yahuraga n’abagore bari mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi bw’Afurika.

Madamu Jeannette Kagame agaragaza ko umugore muri Afurika adahagurutse ngo ahinge, akore, byateza ingaruka zirimo kwicwa n’inzara, abana ntibakure neza ndetse no guhura n’ibibazo bimwe na bimwe bishingiye ku buzima.

Avuga kandi ko hari abadatekereza ku kazi gakomeye gakorwa n’umugore mu bijyanye n’ubuhinzi kandi ari we wita ku muryango n’Afurika muri rusange. Ati “Turafata nabi, abagore by’umwihariko bariya bakora umwuga w’ubuhinzi ntiduhe agaciro kariya kazi katoroshye k’ubuhinzi bakora, tukabifata nk’ibisanzwe kandi ari bo bagaburira Afurika. Ntidukwiye kwirengagiza uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.”

Akomeza avuga ko nk’abayobozi n’impuguke barebwa n’iterambere no kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’Afurika, agashimangira ko abagore ari bo bashoboye gutanga igisubizo ku bakennye cyane, mu gihe bakora ubucuruzi bushingiye ku bikomoka ku buhinzi kimwe no mu bindi bikorwa by’iterambere.

Madamu Jeannette Kagame ashimangira ko abagore bakwiye kungukira ku bihingwa bikenerwa buri munsi kuko ibi byanabafasha kuva mu bukene bo ubwabo ndetse no ku miryango yabo, ibyo ngo bikabafungurira andi mahirwe mu buhinzi bakora.

Avuga ko ubuhinzi mu Rwanda bukorwa n’abarenga 67% by’abaturage bose, mu gihe abagore bakora ubuhinzi ari 70%. Ati “Nubwo bimeze bityo ariko, ubuhinzi buri ku kigereranyo cya 40% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).”

Anagaragaza kandi icyakorwa kugira ngo ubuhinzi bukorwa n’abagore bushobore gutera imbere. Ati “Nk’abahinzi, mukwiye gukoresha uburyo bushya bw’ikoranabuhanga kugira ngo mugire umusaruro mwiza, ikindi hakwiye gushorwa imari mu buhinzi bukorwa n’abagore bo muri Afurika.”