Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Jeannette Kagame yagaragaje ahakenewe imbaraga mu guteza imbere umugore

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 14-11-2019 saa 07:30:29
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama bavuye hirya no hino ku Isi aho yasabye ko ibidindiza umugore birwanywa na buri wese

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko mbere yo gutekereza uruhare umugore akwiye kugira mu kugera ku ntego z’iterambere, hakwiye kubanza gukemurwa zimwe mu mbogamizi zikibangamira uburenganzira bwe, zikamubera inzitizi ku iterambere yifuza kugeraho.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2019 mu nama y’iminsi itatu yigira hamwe ingamba zikwiye gufatwa mu kugera ku ntego zitaragerwaho hakurwaho imbogamizi zikigaragara, irimo kubera i Nairobi muri Kenya kuva ku wa 12 Ugushyingo 2019.

Ni inama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bigera ku ijana, bari mu nzego zifata ibyemezo ku birebana n’imibereho y’abaturage, abo mu nzego z’abikorera ndetse na sosiyete sivile.

Abitabiriye iyi nama barasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu myaka 25 ishize, hashyizweho gahunda y’imikorere yemejwe n’ibihugu 179 mu nama yabereye i Caire mu Misiri mu 1994. Ishyira imbere gahunda y’uburenganzira bwa muntu, ubuzima bw’imyororokere, kubakira ubushobozi abagore, uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere.

Mu kiganiro yatanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Ni iki kiruseho twakora ngo umugore abe mu mwanya ufata ibyemezo mu ntego y’iterambere?”, Jeannette Kagame yagaragaje ko hirya no hino abagore bagifite ibibazo bigiye bitandukanye bitewe n’imibereho itandukanye babayeho, bituma n’uruhare rwabo mu iterambere rutagaragara uko bikwiye.

Yagaragaje ko hari imbogamizi zishingiye ku bintu bitandukanye nk’umuco, amadini, ubushobozi buke n’ubumenyi buke n’ibindi, zigituma umugore adafata iya mbere mu kugira uruhare mu gufata ibyemezo bijyanye n’iterambere ryifuzwa.

Yabwiye abitabiriye iyi nama ko kugira ngo ibyo bigerweho hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo umugore yiyumvemo ko na we akwiye gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere.

Yagize ati “Dukwiye gukuraho imbogamizi y’ubukene ndetse hagatezwa imbere uburezi. Tugomba gufasha abagore kwigirira ikizere, bakagira uruhare mu gufata ibyemezo mu nzego zose, kandi bikajyana no guhindura imyumvire ya bamwe mu bagabo badakozwa ibyo kubaha no kubahiriza uburenganzira bw’abagore”.

Jeannette Kagame yakomeje agira ati “Bavandimwe, niba dushaka kugera ku ntego y’uko abagore babona uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, nta mugore upfa abyara, ndetse nta hohoterwa cyangwa ibindi bikorwa bibi bikorerwa abagore n’abakobwa birimo gushyingira abana batarageza imyaka y’ubukure n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tugomba gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire ku burenganzira bw’abagore ku mubiri wabo ndetse n’ahazaza habo.”

Jeannette Kagame kandi yasabye amahanga kudaceceka ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa bibi, kandi umuco wo kudahana abakoze ibi byaha ugacika.

Ikindi kandi yanasabye ko abagize ibyago byo guhohoterwa bashyirirwaho uburyo bwo kubarinda ingaruka zishobora kubikurikira kandi imiryango igatozwa kutabatererana.

Yavuze ko kugira ngo ibi byose bigerweho kandi hakenewe ubushake bwa poritiki bwa Leta z’ibihugu, inzego zikomeye no gushyira imbaraga mu butabera, abantu bakaba mu myanya bakagombye kuba barimo kandi bafata imyanzuro ikwiye.

Jeannette Kagame yasoje yibutsa buri wese kugira uruhare mu gukuraho imbogamizi ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere, kandi abagore bagahabwa umwanya wo kugaragaza uruhare rwabo mu kugera ku ntego z’iterambere.

Nk’uko byagaragajwe na Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro, hirya no hino ku Isi haracyagaragara ibikorwa bitsikamira uburenganzira bw’abagore n’abangavu, abantu mu nzego zitandukanye bakaba basabwa kurirwanya, ndetse bagashyigikira iterambere ry’umugore kuko igihe yaba asigaye inyuma no kugera ku iterambere muri rusange ntibishoboka.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.