Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Jeannette Kagame: Gukoresha amahirwe twahawe ni ko gukira nyako

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 26-10-2018 saa 19:14:03
Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwazarumuri, yabwiye urubyiruko ko rwitabwaho mu nzego zose, ari amahirwe adakwiye gupfushwa ubusa

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwazarumuri, Madamu Jeannette Kagame, yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rwahawe n’ubuyobozi bw’igihugu.

Ibi yabigarutseho mu Ihuriro rya 11 ry’umuryango wa “Unity Club Intwazarumuri”, mu biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Mukoreshe amahirwe twahawe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, murushaho gushakisha icyazana amahoro arambye, uko ni ko gukira nyako, iryo na ryo ni ishami rya Ndi Umunyarwanda.”

Yakomeje abwira urubyiruko ko kugeza uyu munsi rukwiye kumenya ko nta gihemu rufitiye igihugu kandi ngo uwari we wese washaka kururebera muri iyo shusho, ntirukamuhe uwo mwanya ahubwo rukomeze kwiyubakira u Rwanda.

Yagaragaje ko imyaka 25 ishize mu buzima bwa muntu no mu mateka y’Abanyarwanda ari igihe kitari gito, akavuga ko ubwo mu Rwanda no ku Isi hazaba hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25, hari icyo Abanyarwanda bazaba bishimira.

Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi wa Unity Club aramutsa bamwe mu banyamuryango bayo

Yagize ati “Tuzaba twinjiye mu kindi kiciro cy’urungano. Dukwiye no kwishimira ko tuzaba tumaze imyaka 25, dufite abana bakuze batitirirwa amoko.”

Akomeza avuga ati “Bana bacu, mwese mukeneye kwitabwaho, buri wese agaherekezwa mu ntambwe ye agezeho. Turabibijeje! Twebwe nk’abakuru, tuzabaherekeza mu nyota n’umuhate mufite wo gushakira umuti ibibazo twibaza, n’icyo dukora ngo Ntibizongere. Muhumure ababyeyi turahari, tuzakomeza gufashanya muri urwo rugendo.”

Madamu Jeannette Kagame ahumuriza abato bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akomeza avuga ko iyo umuntu arebye abo bana ababonamo ikizere, ku buryo umuntu atatekereza ko bakomeretse.

Yibukije Intwazarumuri ko zahanganye n’ibihe bigoye, bifite ingaruka z’igihe kirekire ku bana, nubwo batahindura amateka ngo hari byinshi bamaze gusobanukirwa, ariko ko ibisigaye bitazikemura.

Akomeza avuga ko u Rwanda rushyiraho politiki nziza, kandi rukita ku kuyitoza ababyiruka. Ati “Imwe mu nzira izadufasha kubigeraho, ni uguharanira gusigasira amateka yacu, tukayakomeraho, tukayatoza n’abakiri bato, na bo bakazayahererekanya n’abazabakomokaho.”

Ati “Dukwiriye kubanza gukira ibikomere ubwacu, kugira ngo dukize abato, tubahe umurage mwiza. Uko duhererekanya ibikomere n’ubudasa bw’u Rwanda, bigera no ku rubyiruko rwacu.”

Madamu Jeannette Kagame agaragaza ko u Rwanda atari cyo gihugu cyonyine gifite ingirwamoko zitandukanye abakoloni baruhaye kuko ngo hari ibindi bihugu biyafite kandi y’ukuri ndetse bakagira na byinshi bibatandukanya.

Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwazarumuri, yabwiye urubyiruko ko rwitabwaho mu nzego zose, ari amahirwe adakwiye gupfushwa ubusa

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.