Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Jeannette Kagame arashishikariza abagore kurwanya ruswa

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 31-10-2018 saa 13:54:36
Madamu Jeannette Kagame, uwa gatanu imbere uturutse iburyo, ari kumwe n'abandi bitabiriye Inama ya 11 y'Inteko Ishingamategeko Nyafurika ku burenganzira bw'abagore

Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi w’ikirenga w’Umuryango Imbuto Foundation, atangaza ko ruswa muri Afurika yigaragaza mu buryo bunyuranye.

Asaba abagore gufata iya mbere mu kuyirwanya kuko ikamunga ubukungu bw’ibihugu.

Ibi yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, mu nama ya 11 y’abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ku burenganzira bw’umugore, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurwanya ruswa kw’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika.”

Jeannette Kagame ati “Ruswa yigaragaza mu buryo bunyuranye kandi ikamunga ubukungu bw’igihugu kuva kuri 0.5% kugera kuri 1% buri mwaka, ni ngombwa ko abagore bafata iya mbere mu kuyirwanya.”

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inama ya 11 y’Inteko Ishingamategeko Nyafurika ku burenganzira bw’abagore

Yagarutse ku ngaruka za ruswa muri serivisi zinyuranye z’ibihugu, agaragaza ingaruka yagize ku buvuzi bw’abagore mu myaka yashize, aboneraho akanya ko kongera kubibutsa ko bafite uruhare rukomeye mu kuyirwanya.

Ati “Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (PNUD) mu mwaka wa 2012 abagore 76% ntibashoboye kubona ubuvuzi bifuza muri Afurika ku mpamvu za ruswa.”

Yongeyeho ko Afurika ibifashijwemo n’abagore bo kuri uyu mugabane, ruswa yacika ndetse burundu.

Avuga ko Inama y’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ituma hakorwa byinshi mu bijyanye no kurwanya ruswa n’ingaruka zayo binyuze mu mategeko no mu kugenzura Guverinoma.

Yasabye abantu bose gufatanyiriza hamwe kurwanya ruswa ivugwa ku mugabane w’Afurika buri wese aho aherereye, kugira ngo icike kuko yangiza byinshi harimo n’uburenganzira bw’umugore.

Madamu Jeannette Kagame, uwa gatanu imbere uturutse iburyo, ari kumwe n’abandi bitabiriye Inama ya 11 y’Inteko Ishingamategeko Nyafurika ku burenganzira bw’abagore

Ati “Dukomeze turwanye icyo cyorezo ku mugabane wacu, twese dufatanyije.”

Roger Nkondo, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika na we yavuze ku ngaruka za ruswa umugore ahura na zo, asaba buri wese guhagurukira kuyirwanya kuko ngo ahanini igira ingaruka mbi ku bagore no ku bana.

Ati “Simvuze ko abagore batanga ruswa ahubwo bagerwaho n’ingaruka zayo, ni bahaguruke dufatanyirize hamwe kuyirwanya, ndabizi tuzayirandura.”

Jamila Debbesh, Umuyobozi w’Ihuriro nyafurika ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika yabanje gushimira Perezida Paul Kagame kuri politiki y’igihugu yo guteza imbere abagore bakagera mu nzego zifata ibyemezo, anashima umutekano nyawo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagarutse kuri ruswa igaragara muri Afurika mu nzego zinyuranye z’imirimo, avuga ko igira ingaruka mbi ku bana n’abagore, ndetse no ku bukungu bw’ibihugu muri rusange.

Ati “Kurwanya ruswa bisaba ko abantu bose bumva impamvu yabyo, kandi abagore bagafatanyiriza hamwe n’abagabo kuyirandura. Murabizi ko ruswa ivugwa muri Afurika ahanini igira ingaruka ku bagore no ku bana.”

Hon. Begeto Miarom, Umuyobozi Mukuru w’ibiro bishinzwe kurwanya ruswa mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika mu ijambo rye yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yakiriye neza iyo nama ikabaha ibikenewe byose ngo igere ku ntego yayo.

Kimwe n’abamubanjirije, Begeto yagarutse ku kurwanya ruswa binyuze mu bagore n’urubyiruko , ari na bo ahanini igiraho ingaruka mbi, kandi ikaba imaze igihe kinini ivugwa muri Afurika nta gikorwa kigaragara mu kuyirwanya.

Yagize ati “Intambara ya ruswa turwana igira ingaruka zikomeye ku bagore n’urubyiruko, duhagurukire rimwe kuyirwanya no kuyirandura, dufatanyije birashoboka.”

Avuga ko umugore afite uruhare rukomeye nk’umubyeyi mu burere n’uburezi no mu iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Asoza avuga ko kurwanya ruswa muri Afurika bisaba gushyira hamwe imbaraga nk’Abanyafurika kugira ngo bibashe kugerwaho, irandurwe burundu.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.