Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Janvier Muhoza wamamaye  kubera indirimbo  ye Izabikora yashyize hanze album ya mbere

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 13-11-2019 saa 09:45:52
Janvier Muhoza yashyize hanze Album ye yambere yise 'Izabikora'

Umuhanzi Janvier Muhoza uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Izabikora’ yakunzwe n’abatari bake yashyize ahagaragara album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 8.

Uyu musore mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya yavuze ko iyi album yise ‘Izabikora’ ngo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, iyi album iriho imwe mu ndirimbo zikunzwe yise ‘Ndatuje’ yahuriyemo n’ibyamamare mu kuririmba gospel.

Yagize ati “Impamvu yatumye nita iyi album ‘Izabikora’ ni uko iyi ndirimbo yanjye ikubiyemo ubutumwa bukomeye, ikindi ni na yo ndirimbo yakunzwe cyane ni na yo namenyekaniyeho.”

Yakomeje avuga ati, “Iyi ndirimbo iri mu zamenyekanye cyane ni ‘IZABIKORA’ ari yo yatumye menyekana impesha gutwara n’igikombe mu mwaka wa 2015 cy’umuhanzi mushya mwiza muri Groove Award ya 2015.”

Uyu muhanzi yegukanye Groove Award mu mwaka wa 2015 nk’umuhanzi mwiza ukizamuka

Yavuze kandi ku ihishurirwa yagize kubera indirimbo ye ‘Izabikora’ yamamaye cyane, ahishura uburyo yayihimbye biturutse ku ihishurirwa ry’ibyamubayeho bigatuma Imana iyimuha.

Ati “Izabikora nayihimbye ndi mu bihe byiza byo gusenga mu 2011 ubwo nari ntegereje kujya kwiga muri kaminuza. Umunsi nyihimba nari mbyutse mu gitondo Imana inganiriza ku mirimo yagiye inkorera.

Nari mfite ikintu kimeze nk’igikomere cyari cyarambabaje kuko ndangiza amashuri yisumbuye sinigeze mbona buruse ngo njye kwiga muri kaminuza ya Leta nk’abandi kandi nari umuhanga.”

Yongeyeho ati “Byaramambabaje cyane. Nigaga mu kigo cyiza cyitwaga ‘Ecole de Science Byimana’ nari nagiye mfite amanota meza ndi uwa gatatu mu karere.

Mu by’ukuri haba njye cyangwa ababyeyi bose bumvaga ko nzagira amanota ariko ngeze mu cyiciro cya kabiri mu mashuri yisumbuye ntangira kurwara bituma ntatsinda nka mbere.”

Yavuze ko Imana yabimwibukije akumva atinzwe bigatuma yiringira ko nyuma y’ukuntu Imana yamwitayeho, yumva ko n’ibindi izabikora.

Niko byagenze kuko ababyeyi n’abavandimwe be baje kubona akazi, akabona uburyo bwo gukomeza amashuri.

Zimwe mu ndirimbo za Muhoza zakomotse ku ibonekerwa

Muri iyi album ya mbere y’uyu muhanzi igaragaramo indirimbo nka Urensekeje; Abikigihe; Wose Yesu; Iratwibutse; Izabikora; Mfite ibyiringiro; Ubutumwa ndetse na Ndatuje yakoranye nabahanzi bakomeye barimo Gaby, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Ben ndetse na Diane.

Iyi album yasohotse ku munsi wa mbere w’iki cyumweru iriho indi ndirimbo ye avuga ko nayo ari ihishurirwa yagize biturutse ku butumwa Imana yamuhaye ubwo yari ari mu gihirahiro ishuri yigagamo muri kaminuza i Butare ryarafunzwe Imana ikamuganiriza imubwira ko ikuyeho imisozi yari iri imbere ye, nyuma akaba aribwo yahise ajya kwiga muri Ines Ruhengeri.

Uyu muhanzi Janvier Muhoza yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2011, agenda adindizwa nuko yari akiri muto nubushobozi bwo gukora indirimbo bwari budahagije, kuri ubu arashima Imana yamubaye hafi kugeza ubwo ashyize hanze album ye ya mbere kuri we abona ari ishimwe rikomeye.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

One Comment on “Janvier Muhoza wamamaye  kubera indirimbo  ye Izabikora yashyize hanze album ya mbere”

  1. Kura uge ejuru janvier na kera twigana secondaire wararirimbaga rwose .Hashimwe Imana yazamuye impano yawe.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.