Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Jenoside: Imibiri isaga 60.000 yari yarubakiweho igiye gushyingurwa

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-03-2019 saa 08:08:13
Iyi ni imwe mu myenda abazize Jenoside bari bambaye

Imibiri y’abazize Jenoside isaga 60.000 yakuwe mu byobo byo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo na Masaka mu Karere ka Kicukiro izashyingurwa tariki ya 29 Werurwe 2019 mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naphatal, iyi mibiri yari imaze imyaka isaga 20 yubakiwe hejuru kuko yari yarajugunywe mu byobo byari bihari, nyuma byubakirwaho mu rwego rwo guhisha ukuri no kuzimanganya ibimenyetso.

Iyi mibiri yabonetse munsi y’inzu zari zituwemo kandi ngo hari n’indi igishakishwa kuko bimaze kugaragara ko abakekwa kuhicirwa bari ku mubare urenga uw’imibiri imaze kuboneka.

Ahishakiye ati: “Birababaje cyane kandi biteye agahinda kubona abantu bubakira ku mibiri babizi kandi babishaka n’igihe gishize Leta idahwema gusaba ko abazi aho imibiri yashyizwe bagaragaza aho iherereye igashyingurwa mu cyubahiro.”

Avuga ko bibabaje kuba u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hakaba hakiri imibiri itaraboneka kandi hari ababizi, ndetse bakubahuka no kuyubaka hejuru.

Ahishakiye avuga ko igihugu cyakoresheje imbaraga mu kwigisha abantu ngo bareke ingengabitekerezo ya Jenoside, berekane aho imibiri ikiri ngo ishyingurwe.

Ku bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 25 Ahishakiye avuga ko bizakorwa nk’uko bisanzwe, ariko nanone agashishikariza Abanyarwanda kwirinda ibikorwa bibi bisesereza Abarokotse Jenoside bikunze gukorwa muri icyo gihe nk’uko byagarutsweho muri raporo yakozwe na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe k’imyaka itatu.

Yavuze ko hari ibikorwa bibi bikunze kwibasira abacitse ku icumu rya Jenoside mu gihe cyo kwibuka, ariko yishimira ko inzego ziba ziri maso zikaba zitabara ndetse zikanakurikirana zikamenya uwabigizemo uruhare akabihanirwa.

Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi nta wukwiye kongera kubangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge akora ibikorwa bibi byo kubasesereza, kubabwira amagambo mabi, kubatera ubwoba n’ibindi nk’ibyo.

Yagize ati: “Uwo ari we wese yumva ko yabangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda barimo yaba yibeshya, turitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ntibikwiye ko hari abakwiye gukomeza kubangamira iki gikorwa ndetse n’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, turasabwa twese gushyira hamwe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tubafasha kubaho no komora ibikomere basigiwe nayo.”

Abaperezida ba Ibuka mu turere na bo bari bitabiriye inama yamurikiwemo raporo y’ubushakashatsi bw’ibyaha byakozwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko iyo igihe cyo kwibuka kegereje hakunze kuba ibikorwa bibi bikanajyana n’imvugo isesereza abarokotse Jenoside, kubahohotera mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ngo akenshi ababigiramo uruhare ntibabura gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano bakabihanirwa.

Iyi ni imwe mu myenda abazize Jenoside bari bambaye

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.