Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka 2

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-10-2021 saa 10:39:22

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ni rwo rwafashe uyu mwanzuro kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Ukwakira 2021.

Jado Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza ku cyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati y’italiki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Ubwo iyi mikino yari igeze ku munsi wa 4, taliki 16 Nzeri 2021, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Senegal n’u Rwanda warahagaritswe nyuma y’uko  Nigeria yari yatanze ikirego ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi badafite ibyangombwa byuzuye.

Aba ni abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil ari bo Aline Siqueira A., Apolinario Caroline, Mariana Da Silva B na Moreira Gomes Bianca.

Nyuma yo guhagarika ikipe y’u Rwanda, Minisiteri ya Siporo yahise ifata inshingano zo kuyobora no gukurikirana imikino yari isigaye yimuriwe ku Cyumweru taliki ya 19 Nzeri aho Cameroun yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kenya amaseti atatu kuri imwe.

Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yatawe muri yombi

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.