Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Jabana: Hatanzwe Miliyoni zisaga 66 zo kubaka inzu ababyeyi babyariramo

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 15, 2018

Guverinoma y’u Buyapani ibicishije muri Ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda yageneye inkunga y’amadolari y’Amerika angana na 77 958 asaga miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda, Ikigo nderabuzima cya Nyacyonga giherereye mu murenge wa Jabana, mu karere ka Nyarugenge igamije kubaka inzu ababyeyi babyariramo.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita iburyo ahererekanya amasezerano n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ARDR Munyurangabo Jean

Nk’uko byagarutsweho mu muhango wo gusinya amasezerano hagati y’iyo Ambasade n’icyo kigo nderabuzima, ku ya 14 Werurwe 2018 ku Kicaro cy’Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, hagaragazwa ko iyo nkunga itanzwe nyuma y’ubuvugizi bwakozwe n’ishyirahamwe nyarwanda rigamije iterambere (ARDR).

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iryo shyirahamwe (ARDR) Munyurangabo Jean, avuga ko bikozwe nyuma yo kugezwaho ikifuzo n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Nyacyonga gisaba gukorerwa ubuvugizi ko ahatangirwa serivisi zigenerwa abagore babyara hatujuje ibisabwa.

Agira ati:Uwo mushinga ikigo nderabuzima cyawugejeje kuri ARDR nayo iza kuwumurikira Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda hanyuma ibasha kuwubonera inkunga. Hazubakwa ahagomba gutangirwa iyo serivisi, hagurwe n’ibikoresho kugira ngo bifashe umubyeyi kubyara neza kandi binagire uruhare mu kugabanya imfu z’abana bavuka cyangwa ababyeyi babyara”.

Umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima cya Nyacyonga Mukagasana Clementine, asobanura ko basanganywe inyubako ariko ugereranyije n’abantu bayigana umunsi ku munsi biyongera.

Agira ati: Dufite abantu dutegereza kwakira bagera ku 40 270 muri bo dutegereza abantu ku kwezi 84 baza kubyarira kuri iki kigo nderabuzima, ushyize ku mpuzandengo mu kwezi twakira ababyeyi 45 ariko ahantu dufite n’icyumba kimwe cyagenewe kubyariramo, n’ahantu hari ibitanda 5 byo gutegerereza. Ubusanzwe iyo serivisi iba isabwa kugira aho abantu bategerereza baje kubyara, ikagira aho babyarira n’aho bategerereza barangije kubyara”.

Avuga ko iyo nkunga izatuma babasha gushyira mu ngiro ibisabwa byose byafasha ubuzima bw’umwana n’umubyeyi kubyara neza kandi barusheho kunoza serivisi.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita, avuga ko muri iyo nkunga hazashakwamo ibitanda 17 ababyeyi babyara bifashisha, udusanduku tujyamo ibikoresho by’ubuvuzi ku buryo abantu 58 000 babasha guhabwa serivisi.

Amb. Takayuki yizera ko iyo nkunga izagira ingaruka nziza ku babyeyi bagana icyo kigo nderabuzima kuko bizagabanya imfu z’ababyeyi n’abana kuko bazaba babasha kubona aho baherwa serivisi.

Si ubwa mbere Guverinoma y’u Buyapani iteye inkunga imwe mu mishinga mu Rwanda kuko hari n’ahandi yagiye ishyigikira ibikorwa birimo kubaka inzu mberabyombi y’abagore mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana, n’undi wo kwagura ikigo cy’amashuri cya Gahengeri muri ako karere.