Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Iyo ntakina umupira w’amaguru sinari kubasha kubabarira – Nsabimana

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 09-04-2019 saa 14:43:55
Nsabimana Eric ukinira AS Kigali atangaza ko gukina umupira byatumye ababarira abamwiciye

Nsabimana Eric, umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali ahamya ko umupira w’amaguru wamufashije kubabarira abamwiciye umuryango we.

Ibi ni ibikubiye mu buhamya yahaye Imvaho Nshya mu rugendo rw’imyaka 25 rwo kwiyubaka no kubaka ubuzima bushya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzira y’inzitane muri Jenoside

Nsabimana yabonye izuba mu Kwakira 1992, bivuze ko Jenoside yabaye afite umwaka n’amezi atandatu. Icyo gihe bari batuye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Yari umwana wa Gatandatu mu muryango w’abana barindwi, gusa uwo yakurikiga ni ukuvuga umwana wa gatanu yitabye Imana Jenoside igitangira kuko yari yaragiye gusura kwa nyirakuru. Imfura y’iwabo yiciwe kwa nyirakuru nabwo mu 2006 ubwo yari agiyeyo mu kiruhuko asoje amashuri yisumbuye.

Nsabimana avuga ko bari ku rutonde rw’abagombaga kwicwa mbere muri Jenoside, biba ngombwa ko Ise yishyura amafaranga abantu kugira ngo babahishe.

Ati: “Mu rugo, umuryango wacu wagombaga gupfa tariki 07 Mata 1994, tumaze kubimenya, Papa akajya ajya kwihisha agatanga amafaranga kugira ngo turebe ko iminsi yahita. Bamenye ko twihishe hamwe na Papa badushaka twese, Kuko ari we bashakaga guheraho, we yaravuze ngo aho kugira ngo tugendane twese, reka ajye agenda ari wenyine, ajye kudushakira ibyo kurya, aho kugira ngo batwicire rimwe.’’

Nsabimana avuga ko tariki 22 Gicurasi 1994 aribwo Papa we yishwe atakambira abamwica ngo byibuze bamurashishe isasu ariko baranga.

Ati: “Yakomeje kujya atanga amafaranga bigeze kuri 22 z’ukwa gatanu, nibwo bamwishe.Yarababwiye ngo babanze bamureke asenge, baramureka.Abasaba urupapuro n’ikaramu, arababwira ngo urupapuro agiye kwandika bazarumuhere abo mu rugo bazabona, uwo ari we wese. Yaje no kubasaba kumwicisha isasu arabaha amafaranga, barayafata ariko baramutema. Twe dukomeza kwihisha, tubona turarokotse.

Nsabimana Eric ukinira AS Kigali atangaza ko gukina umupira byatumye ababarira abamwiciye

Umupira wabaye inzira yo kwiyubaka no kubabarira

Nyuma yo kurokoka, Nsabimana yize amashuri abanza n’ay’isumbuye kuri IFAK na APEE Rugunga afashwa n’ikigega cya Leta gifasha abarokotse Jenoside batishoboye “FARG”.

Yaje kandi kujya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC Academy anabasha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ari nabyo byamweretse ko adakwiye guheranwa n’amateka y’ibyo yanyuzemo.

Aha ni naho avuga ko umupira w’amaguru wamutoje kubabarira ababahemukiye. Ati: “Iyo ntakina umupira, kubabarira byari kungora, ariko kubera mu mupira umuntu ahorana n’abantu, ukumva wishimye, wumva ibintu byo kubabarira bije. Gukina rero byatumye mbana n’abantu ndanababarira.’’

Nyuma ya Jenoside, Nsabimana yakiniye APR FC na AS Kigali anahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru abasha kwitunga no gutunga umuryango we.

Nsabimana avuga ko aharanira guhesha ishema abe yabuze. Ati: “Urebye ntiwamenya ko ibyo ngibyo byatubayeho. Ibyabaye ntabwo wabigumamo.Imana yaradufashije, nsigarana umubyeyi umwe araturera aradukuza, aduha umurongo w’ubuzima, aduha kubana n’abantu. Ndanashimira RPF-Inkotanyi yafashe iya mbere ikaturokora. Badusubiza ubuzima. Turabasabira ku Mana.’’

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.