Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Itsinda ryaturutse muri Oman riratangira gusura amashuri yigisha umupira w’amaguru

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-04-2018 saa 09:18:26
Abagize itsinda ryaturutse muri Oman ubwo bari bamaze kubonana na Perezida wa FERWAFA

Kuva tariki 23 Mata 2018 , itsinda ry’abantu 5 baturutse muri  «Excellence Sports Academy”, ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri Oman  bari mu Rwanda  aho  baje mu gikorwa cyo gusura amashuri y’umupira  w’amaguru  ndetse no kureba uko bafatanya n’ihuriro ry’amashuri yigisha umupira w’amaguru mu Rwanda “Ijabo Ryawe Rwanda”   mu kuzamura umupira w’amaguru bihereye mu bana.

Abagize itsinda ryaturutse muri Oman ubwo bari bamaze kubonana na Perezida wa FERWAFA

Iri tsinda riyobowe na Said Nasser Abdullah Al Kindi akaba ari  umuyobozi mukuru (CEO) wa Excellence Sports Academy (ESA)  akaba ari kumwe na  Abdul Rahim Sleyim Salmeen Al Hajri, Sulaiman Khamis Salim Al Obaidani ndetse na Majid Sulaiman Salim Al Wahaibi.

Bakigera mu Rwanda, Said Nasser Abdullah Al Kindi yatangaje ko baje mu Rwanda ku butumire bwa Sheikh Habimana Hamdan uyobora Ijabo Ryawe Rwanda  kuko yabasuye akabasaba ko bafatanya mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru bihereye mu bana. Yagize atiTwaje hano kugira ngo tuganire uburyo twafatanya”.

Said Nasser akomeza avuga ko bafite abantu b’inzobere mu kuzamura abana  bityo rero bakaba bumva bafatanyije n’Ijabo Ryawe Rwanda hari icyo bazakora.

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan yatangaje ko  icyo bifuza kuri aba bantu ari uguhuza gahunda  mu rwego kuzamura umupira w’abana. Ati Turabifuzaho ubufatanyabikorwa. Dufite abana bazi umupira ariko dukeneye ibikoresho mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru bihereye mu bana”.

N’ubwo muri Oman umupira w’amagaru utari watera imbere cyane, Sheikh Habimana avuga ko  ikintu bakeneyeho cyane ari ubufatanye mu bushobozi byaba ibikoresho n’ibindi nk’ubuvuzi kuko bateye imbere. Ati Ni abantu bateye imbere  hari byinshi badufashamo”.

Abagize iri tsinda bagiranye ibiganiro na FERWAFA

Ejo hashize tariki 24 Mata 2018, abagize iri tsinda bagiranye ibiganiro na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda «FERWAFA», Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène. Umuyobozi wa   ESA, Said Nasser Abdullah Al Kindi akaba yaratangaje ko baganiriye ku mikoranire ya ESA na FERWAFA cyane cyane ku bijyanye n’ubufasha mu bya tekinike ndetse no  kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uretse kugira ngo ibiganiro n’ubuyobozi bwa FERWAFA, iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  rwa Kigali  ku  Gisozi mu rwego rwo kureba amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ubwo abagize itsinda ryaturutse muri Oman basugara urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi

Barasura amashuri yigisha umupira w’amaguru i Musanze na Rubavu

Uyu munsi tariki 25 Mata 2018, iri tsinda rirasura amashuri yigisha umupira w’amaguru mu karere ka Musanze ndetse na Rubavu. Nyuma iyi gahunda  izakomereza i Nyanza na Huye ejo tariki 26 Mata 2018  nyuma tariki 27 Mata 2018 basure  amashuri yigisha umupira w’amaguru mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba i Rwamagana. Tariki 28 Mata 2018 nimbwo izi mpuguke zizasoza uruzinduko rwazo mu Rwanda.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.