Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Itsinda ry’abagore bo muri Sudani basangijwe ubunararibonye na NURC

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Sep 10, 2018

Itsinda ry’abagore 25 bakomoka mu gihugu cya Sudani bakoreye urugendoshuri mu Rwanda muri gahunda yo gusura Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) bagamije gusangira ubunararibonye ku buryo bwo kunga Abanyarwanda.

Aba ni bagize itsinda ry’abagore bo muri Sudani basuye NURC

Uru ruzinduko rwateguwe n’Ikigo cy’ubukungu, imbonezamubano n’ubushakashatsi muri Afurika giherereye mu gihugu cya Sudani rugamije gushyira mu bikorwa umushinga wo kwegereza abagore ubushobozi mu kwitabira ibikorwa byo kubaka amahoro n’ubukungu.

Yakira iri tsinda ry’abagore b’Abanyasudani, Mugaga Johnston, Umuyobozi, muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ushinzwe Ubumwe, Ndi Umunyarwanda n’Ubukangurambaga yarisobanuriye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yashyizwe mu bikorwa n’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwakoresheje inzira yo kwishakamo ibisubizo rugamije kwikemurira ibibazo binyuze mu Nkiko Gacaca nk’ubutabera bwunga, gahunda y’Itorero ry’igihugu mu rwego rwo gushimangira indangagaciro nyarwanda mu bana b’u Rwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo kwibutsa Abanyarwanda isano bafitanye.”

Mugaga ashimangira ko gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda ari urufunguzo rwo kugera ku iterambere no guhindura amateka y’u Rwanda rukaba igihugu kifuzwa na benshi uyu munsi.

Yashimiye cyane iri tsinda kuba ryarahisemo u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mu kubaka amahoro muri Sudani. Abagore bagize iri tsinda na bo barashima ubuyobozi bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame wateje imbere abagore no kubinjiza mu bikorwa  bigamije iterambere rirambye ry’igihugu.

Iri tsinda kandi ryashimiye Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kuba yabasangije ubunararibonye mu bikorwa byo kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, nk’inzira Abanyarwanda bahisemo.