Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Itsinda rya The Finest ryabaye irya mbere mu irushanwa ryo kubyina

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya 19-02-2018 saa 07:58:13
The Finest itsinda ryabaye irya mbere mu kubyina

Nyuma y’uko  hari hamaze igihe haba irushanwa ryo kubyina, mu matsinda 8 yahataniraga igihembo gikuru mu gikorwa cyabereye i Rubavu  ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu  ku ya 17 Gashyantare 2018 itsinda ryitwa  “The Finest”  rigizwe n’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali ni ryo ryegukanye  igihembo gikuru cya miliyoni  imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

The Finest itsinda ryabaye irya mbere mu kubyina

Abagize iri tsinda ryegukanye igihembo bagiye kandi bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye by’umwihariko iz’itsinda rya Dream Boys.

Niyomwungeri Aaron ushinzwe imenyekanishabikorwa ry’irushanwa rya National Street Dance ritegurwa na  Vast Pro yatangaje ko iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abafite impano yo kubyina bayibyaza umusaruro.

Yavuze kandi ko ari no mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ubushobozi bafite mu kubyina. Nkuko amarushanwa yo kubyina hambere yahozeho ariko agasa nk’aho ahagaze, Niyomwungeri yavuze ko  ari no mu rwego rwo kongera kugarura amarushanwa nkayo.

Yagize ati “Amarushanwa yo kubyina yahozeho ariko yakorwaga nabi ku buryo yageze aho amera nk’aho ahagaze abantu bibagirwa ayo marushanwa”.Yongeyeho ko aya marushanwa yerekanye  ko  hari abafite impano yo kubyina kandi babifitemo  n’ubuhanga.

Yavuze ko itsinda ryegukanye igihembo gikuru bazariba hafi ngo kandi arasaba n’abandi kurushaho kwitabira umwuga wo kubyina kuko ari umwuga wateza imbere umuntu nk’uko n’indi ibateza imbere.

Amatsinda yose yahataniraga igihembo ni YCEG, The Masters, Hope Dance Crew, Wasafi crew, Kty Crew, Monsters, Snipers crew na The Finest crew yegukanye igihembo  gikuru.

Itsinda ryabaye irya kabiri ni iryitwa “ Snipers” ryahembwe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda naho iryabaye irya gatatu ni iryitwa “Monsters” ryahembwe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Amatsinda atanu yasigaye, buri tsinda ryahembwe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umwanditsi:

IYAREMYE YVES

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.