Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Itotezwa ry’aba-Rohingya: Bangladesh nta zindi mpunzi izakira

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-03-2019 saa 12:31:36
Bangladesh yakiriye impunzi zisaga ibihumbi 700 z'aba-Rohingya bakuwe mu byabo muri Myanmar

Aba-Rohingya bagarutsweho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga muri 2017 bitewe n’ihohoterwa rikomeye bakorerwa mu gihugu bita icyabo ariko ubuyobozi bwabo bukabihakana.

Aba baturage bo muri Myanmar cyangwa Burma (cyangwa Birmanie mu Gifaransa), bamaze imyaka hafi ibiri batorezwa muri icyo gihugu, bagahungira muri Bangladesh. Byombi ni ibihugu byo ku Mugabane w’Aziya.

Nubwo bavuga ko babaye muri Myanmar kuva kera, Leta ya Myanmar ibafata nk’abimukira batemewe n’amategeko, ndetse mu ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2014 ntibabazwe.

Myanmar ivuga ko ari abimukira baje baturuka muri Bangladesh, bityo ikaba yarabambuye ubwenegihugu, ibyo byakurikiwe n’ibitero bya gisirikari byatumye bahungira muri Bangladesh.

Kuri ubu, Bangladesh yabwiye Akanama k’Umutekano ko idashobora kwakira izindi mpunzi z’aba-Rohingya, kuko Leta ya Myanmar yagiye yizeza Bangladesh ibintu ntibikore.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bangladesh, Shahidul Haque ashinja Myanmar kuba yaremeye kwakira impunzi z’aba-Rohingya ziri muri Bangladesh, ariko ntibyubahirize.

Ibitero byagabwe mu Ntara ya Rakhine yo muri Myanmar yiganjemo aba-Rohingya, byatumye abasaga ibihumbi 740 bahungira muri Bangladesh, kuva mu mwaka wa 2016.

Ibizazane aba-Rohingya barimo byo gutotezwa no kutagira ubwenegihugu (statelessness), Loni ivuga ko ari umugambi wo kubamaraho nk’ubwoko budakunzwe muri Myanmar.

Muri Mutarama 2018, Myanmar yari yasinyanye amasezerano na Bangladesh, yemera kwakira aba-Rohingya bahungiye muri Bangladesh.

Myanmar yari yemeye ko izajya yakira impunzi zitahuka nibura 1.500 ku cyumweru, ikavuga ko bose bazaba batahutse mu gihe cy’imyaka ibiri.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bangladesh, Shahidul Haque, avuga ko nta mu-Rohingya n’umwe ugaragaza ubushake bwo gutahuka kuko nta mahoro bizeye muri Myanmar.

Ambasaderi wa Myanmar muri Loni, Hau Do Suan, yasabye ko Bangladesh itakwivumbura, avuga ko kugarura aba-Rohingya bisaba kubanza gutegura neza aho bazashyirwa.

Hagati aho, Intumwa ya Loni muri Myanmar, Christine Schraner Burgener, yavuze ko imyiteguro ya Myanmar yo kwakira aba-Rohingya batahuka igenda biguru ntege.

Yavuze ko abayobozi ba Myanmar batemereye amashami ya Loni kwisanzura mu gushaka uko yacyura aba-Rohingya.

Ubuhunzi bw’aba-Rohingya bava muri Myanmar bufatwa nk’ubwakozwe mu gihe gito cyane kandi hagahunga abantu benshi, kurusha ubundi mu mateka y’Isi.

Bamwe bagiye bipfira mu Nyanja bahunga abandi bakicwa bagenda n’amaguru, ubwo ingo zabo zasenywaga, mu Majyaruguru y’Intara ya Rakine, cyane cyane kuva muri Kanama 2017.

Loni yavuze ko ibitero bagabweho n’ingabo za Myanmar bigatuma bahunga ingo zabo, ari urugero rwiza rw’umugambi wo gushaka guhanaguraho ubwoko budakunzwe (ethnic cleansing).

Igisirikari cya Myanmar ariko cyavuze ko kitagabye ibitero ku basivili, ahubwo ngo cyarwanyaga imitwe y’abarwanyi y’aba-Rohingya.

Myanmar ihana umupaka na Bangladesh, byombi bikaba ari ibihugu byo ku Mugabane w’Aziya. Intara ya Rakhine iri ku mupaka wa Bangladesh

Mu ntangiriro za 2017, aba-Rohingya bo muri Myanmar babarirwaga muri miliyoni imwe, bakaba ari bamwe mu bwoko bugizwe n’abantu bake cyane mu gihugu.

Gusa, abasilamu b’aba-Rohingya bagize umubare munini w’abasilamu bo muri Myanmar, abenshi bakabarizwa mu Ntara ya Rakhine.

Bafite ururimi rwabo rwihariye, n’umuco wabo wihariye, bakavuga ko bakomoka ku bacuruzi b’Abarabu n’indi miryango yabaye muri icyo gihugu kuva mu myaka amagana yahise.

Gusa kubera ko ari abasilamu mu gihe Myanmar ituwe cyane n’aba-Buddhists, bimwe ubwenegihugu, Leta yanga kubabara mu baturage batuye Myanmar mu ibarura riheruka.

Leta ya Myanmar ariko ibafata nk’abimukira batemewe n’amategeko baje gutura muri icyo gihugu baturutse muri Bangladesh.

Mu myaka mike ishize, mbere y’uko iki kibazo kigaragara cyane kigakurura amatsiko y’umuryango mpuzamahanga, aba-Rohingya bakundaga kugendagenda mu bindi bihugu bahunga ihezwa bagaragarizwaga, bakanatinya ko bagirirwa nabi n’igisirikari.

Aba-Rohingya batangiye guhunga ku bwinshi kuwa 25 Kanama 2017 ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa Rohingya Arsa bagabaga ibitero ku biro 30 bya Polisi.

Aba-Rohingya bari mu Karere ka Cox’s Baza muri Bangladesh, bavuga ko bahunze ubwo abapolisi babagabagaho ibitero bafatanyije n’imitwe y’insoresore zitari abapolisi, bakabatwikira amazu bakica abasivili.

Akarere ka Cox’s Bazar kegereye Intara ya Rakhine aba-Rohingya birukanwemo

Nibura aba-Rohingya ibihumbi 6,7 barimo abana 730 bafite munsi y’imyaka 5 y’amavuko, bishwe mu kwezi kumwe kwakurikiye ubwo bushyamirane, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abaganga batagira umupaka (MSF).

Umuryango wa Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uhamya ko abasirikari ba Myanmar banafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’aba-Rohingya.

Leta yo yemera ko abishwe ari 400, ikavuga kandi ko na bwo inzego z’umutekano zashakaga guhashya abarwanyi b’aba-Rohingya, igahakana kwica abasivili.

Amashusho ya satellite yagaragajwe na Human Rights Watch, yerekana ko nibura insisiro 288 zatwitswe mu Majyaruguru ya Rakhine, kuva ubwo iryo sanganya ryabaga.

Ayo mashusho agaragaza uko insisiro z’aba-Rohingya zatwitswe zikagurumana, mu gihe insisiro z’abaturage batari aba-Rohingya zitigeze zitwikwamo inzu n’imwe.

Iyi karita irerekana uko aba-Rohingya banganaga mu bihugu bitandukanye by’Aziya, mu mwaka wa 2017, mbere y’uko bagabwaho ibitero n’abashinzwe umutekano muri Myanmar

Ifoto ya satelitte yerekana ukuntu amazu y’aba-Rohingya yatwitswe kuwa 15 Nzeli 2017, mu Mujyi wa Maungdaw

 

Iyi karita irerekana uko aba-Rohingya banganaga mu bihugu bitandukanye by’Aziya, mu mwaka wa 2017, mu Kwakira 2017

Iyi nkuru tuyikesha BBC.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.