Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Itorero rya rusange ku banyeshuri rigiye kuvaho

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 04-01-2019 saa 14:57:40
Nyuma y'iminsi itatu y'Itorero, Intore zizahita zitangira urugerero

Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu iratangaza ko abanyeshuri bazajya batorezwa aho biga, barangize batangira urugerero, iyi akaba ari inshuro ya nyuma yo gutoreza abanyeshuri muri rusange.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard, ni mu gihe abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye basaga 54.000 batangiye Itorero ry’Inkomezabigwi, ikiciro cya 7 kizamara iminsi 3 nyuma bagatangira ibikorwa by’urugerero bazakorera mu midugudu yabo.

Yagize ati “Ni ku nshuro ya nyuma habayeho Itorero ry’Inkomezabigwi rihuriza hamwe abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, bazajya batorezwa mu mashuri uhereye mu mwaka wa mbere basoze amashuri yisumbuye batangira urugerero.”

Yavuze ko bazajya basoza amashuri yisumbuye inzego z’imirenge n’utugari zaramaze gutegura ibikorwa by’urugerero, abanyeshuri bakazajya bahita batangira kubikora.

Bamporiki avuga ko mu myaka ishize abanyeshuri bagiye mu Itorero ariko ibikorwa by’urugerero bitigeze bitanga umusaruro ushimishije kubera ko bamwe babikoraga abandi ntibabikore ugasanga abatojwe bose batari ku rugerero.

Umuyobozi w’Itorero avuga ko guhuriza abanyeshuri hamwe mu gihe runaka byatwaraga ingengo y’imari nini kandi bigatanga umusaruro udashimishije bitewe n’uko abakoraga ibikorwa by’urugerero babaga ari bake ugereranyije n’abatojwe, ari na yo mpamvu uburyo byakorwagamo buhindutse kugira ngo hakoreshwe ingengo y’imari nto mu gutoza mu mashuri kandi ibikorwa bigaragare n’umusaruro wabyo uboneke.

Ati “Umusaruro w’ibikorwa by’urugerero wasangaga udashimishije bitewe n’uko intore zose zititabiraga urugerero, wasangaga abitabira urugerero ari nka kimwe cya kabiri cy’abatojwe, ugasanga rero rudatanze umusaruro wari urutegerejweho.”

Mu buryo bw’amafaranga, Bamporiki avuga ko gutoza Inkomezabigwi buri mwaka byatwaraga miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari amafaranga atari make ku gihugu mu gihe kandi umusaruro wasangaga udashimishije.

Bamporiki avuga ko nyuma y’iminsi itatu yo gutozwa kw’abanyeshuri, bazahita batangira urugerero tariki ya 07 Mutarama 2018, bakazarukora amezi 5 bose hamwe, ku kwezi kwa gatandatu buri karere kagahitamo 500 bitwaye neza kurusha abandi n’abatsinze neza kurusha abandi akaba ari bo bajya ku rugerero ruciye ingando, aho bazamara igihe cy’ukwezi bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro izaba yatoranyijwe.

Ati “Ingengo y’imari yagendaga ku gutoza abanyeshuri mu buryo bw’amagambo nigenda ku bikorwa by’urugerero bifitiye igihugu akamaro nta gihombo kizaba kirimo ahubwo bizaba ari inyungu.”

Avuga ko impamvu y’iyi minsi itatu yo gutoza abanyeshuri ari uko abasoje amasomo yabo batigeze basobanurirwa amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, iyi minsi itatu akaba ari yo kongera kubasobanurira neza no kubereka ibyo bagiye gukora ku rugerero. Ubutaha imbaraga zizashyirwa mu bikorwa by’urugerero kurusha izishyirwa mu gutozwa, ahubwo intore zikazajya zihabwa ibiganiro nyuma yo gusoza urugerero buri munsi.

Ati “Buri munsi nyuma y’ibikorwa by’urugerero, Intore zizajya zihabwa ibiganiro nk’ibyo zahabwaga mu Itorero, ari naho bazajya bagenda bibutswa za kirazira n’indangagaciro by’umuco nyarwanda, amateka meza yaranze igihugu cyacu n’amabi kugira ngo ameza abakiri bato bayasigasire naho amabi bayamagane.”

Bamporiki avuga ko urugerero rugiye gukorwa ruzakurikiranirwa hafi ku buryo buri ntore yose idafite impamvu igaragara nk’uburwayi n’abajya kwiga mu mahanga igomba gukora urugerero mu gihe cy’amezi yavuzwe haruguru.

Ati “N’ubwo tutavuga ko intore zizakora urugerero ijana ku ijana, ariko zizakora ari nyinshi kurusha izarwitabiraga, wenda abazabura n’abazaba barwaye, abatakiri mu gihugu ku mpamvu zo kwiga hanze yacyo n’abandi bake bashobora kugira impamvu zumvikana.”

Bamporiki avuga ko urugerero rugiye kuba rutanga ikizere ko ruzagenda neza kandi ko ruzitabirwa mu buryo bushimishije kuko ruzakurikiranirwa hafi, abana batarwitabiriye bakamenyekana byaba ngombwa n’ababyeyi bagasobanura impamvu abana batabonetse muri ibyo bikorwa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.