Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Itorero ni uburyo abakurambere bari barahisemo kurerera u Rwanda – Bamporiki

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 29-05-2019 saa 17:16:16
Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Hon. Bamporiki Edouard

Umuyobozi (Chairman) wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, asobanura ko Itorero ari uburyo abakurambere bacu bari barahisemo kurerera u Rwanda ndetse no kurema ishyaka mu Banyarwanda cyane cyane kurukorera batizigama barwitangira nk’abazi neza ko nta handi hava amaboko yo guteza imbere iki gihugu.

Iri torero ngo ryaje gukomwa mu nkokora n’ubukoroni, riracibwa, hagati ya 1924 na 1926 rikurwaho burundu.

Yagize ati : “Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame iza kugarura itorero muri 2007. Uyu munsi tumaze imyaka hafi 12 itorero ryo mu Rwanda rigarutse kandi intore ziri mu ngamba abakuru n’abatoya.”

Avuga ko kuri ubu hari ibikorwa byinshi cyane cyane mu kubaka itorero ry’umudugudu kuko kuva kera itorero ubundi ryari mu muryango, rikaba ku musozi hakabaho n’indangamirwa.

Ati : “Uyu munsi twashyize imbaraga mu kubaka itorero ry’umudugudu kugira ngo abaturage bose babe mu ngamba ribubakire ubumwe, ribarememo ishyaka ryo gukemura imbogamizi zose zibugarije bafatanyije.”

Akomeza agira ati : “Mu mudugudu abaturage bari mu masibo ariko mu masibo harimo ibyiciro by’Abanyarwanda batandukanye ariko twatekereje ko twashyiraho ingamba 6.”

Muri izo hari ingamba y’Ibirezi, ingamba y’Imbuto, ingamba y’Indirirarugamba, ingamba y’Indahangarwa, Ingobokarugamba n’Iyinararibonye.

Kuva kuri 0 kugeza ku myaka itanu ni Ibirezi by’u Rwanda. Abakuru babibereye urugero rwo kutagwingira.

Kuva ku myaka 6 na 12 ni Imbuto z’u Rwanda, abakuru bakazirinda guhona zibikwa heza, ziruhirwa.

Abari muri iyo midugudu bafite imyaka 13 kugeza kuri 18 ni Indirira baba batangiye kuririra inshingano n’imirimo, barindwa inzara ariko ngo ntibarindwa imirimo, ntibabuzwa kwibwiriza ahubwo batozwa kwibwiriza, bakagira umurongo w’imirerere y’indirira z’iwabo.

Ingamba y’Indahangarwa ni abafite imyaka hagari ya 19 kugeza kuri 35.

Indahangarwa z’u Rwanda ngo zirugira ku rugerero. Ngo nizo zigaragaza ibigwi by’u Rwanda, rugatera ntiruterwe, rugatera icyago kirwugarije.

Ni mu gihe Ingobokarugamba ziva hagati y’imyaka 36 kugera 55. Ngo iyo indahangarwa ziri ku rugerero hari ibikomeye zitishoboreye, hari n’ingishywa zikeneye, Ingobokarugamba zishakira ingishywa indahangarwa ziri ku rugerero zikanaziba hafi, zikazigoboka mu byo zitarabasha kugiramo ubumenyi buhagije.

Ingamba y’Inararibonye ni abarengeje 56 kuzamura, aba ngo baba bazi u Rwanda , bagatoza abato u Rwanda, bakabwira abana ibyo bazirinda .

Hon. Bamporiki ati : “Izi ngamba Komisiyo y’Igihugu, abakomiseri n’abakozi b’itorero tuzitekereza ndetse n’abafatanyabikorwa ba Komisiyo twari turi kugira ngo umuntu age atozwa ibijyanye n’imyaka ye kuko inararibonye ni ababyeyi bari hejuru y’imyaka 55, umwana w’imyaka 10 ugiye kumutozanya n’umubyeyi ungana gutyo hari ibyo wasanga uri kubwira umwana umubyeyi adakeneye kumva cyangwa ubwira umubyeyi umwana adakeneye kumva.”

Yungamo ati : “Niho twatekereje ko mu masibo twabashyira mu ngamba kugira ngo umurimo dutumwe gukora nk’abakorera Komisiyo y’igihugu y’itorero tuwugereho neza.”

Ibirebana n’urugerero

Bamporiki avuga ko ubu ikiri kuvugwa cyane kuri ubu ari urugerero aho abana barangije amashuri yisumbuye barimo gukorera u Rwanda kandi bakaba bari ku masite 27 mu gihugu hose kuko hari uturere twakoreye hamwe.

Ati : “Ni urugerero ruri kubera ku rwego rw’akarere, tukaba tubona ruzarema ishyaka mu bana b’Abanyarwanda kandi rugakuraho imbogamizi zibangamiye Abanyarwanda cyane cyane abatishoboye bakeneye ayo maboko ariko harimo ibindi Abanyarwanda bazakora harimo guca imihanda y’imigendererano. Tubona bizatanga umusaruro hanyuma abo bana bakazajya babona icyo birahira mu mibereho yabo ko muri 2019 ko bagiye gukorera u Rwanda mu bwitange ku rugerero.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Hon. Bamporiki Edouard

Impamvu ibyanya by’urugerero byabaye 27

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Rugemintwaza Nepo asobanura ko ibyanya by’urugerero mu gihugu kuri ubu ari 27 bikaba birimo intore 8.005.

Yagize ati : “Ibi bivuze ko hari uturere 3 tudafite ibyanya by’urugerero ariko biraterwa ni uko muri gahunda z’Umujyi wa Kigali uturere 3 twahuriye hamwe duhuza icyanya cy’urugerero kiri mu karere ka Gasabo.”

Akomeza agira ati : “Ahandi mu majyaruguru mu karere ka Burera n’Akarere ka Gakenke bahuje icyanya cy’urugerero bahurira mu karere ka Gakenke. Ni ukuvuga ngo hari uturere 2 two mu majyaruguru twahuje icyanya cy’urugerero n’uturere 3 two mu mujyi wa Kigali twahuje icyanya cy’urugerero.”

Avuga ko intego nyamukuru atari ugukorera mu karere kuko urugerero rujya aho ibibazo biri.

Ati : “Uroye mu byukuri ubwo buri murenge wakagize icyanya cy’urugerero cyako. Buriya kuko twatangiye ku rwego rw’igihugu, twatangiye icyanya cy’urugerero kimwe ku rwego rw’igihugu kibera mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga na Kinoni ruciye ingando muri Kinoni ubwo ni muri 2017, noneho 2018 icyo gihe byatubereye urugero rw’ibishoboka, twimurira ingerero ku ntara ku buryo umwaka ushize twari dufite ingerero 5 muri buri ntara n’umujyi wa Kigali hari ingerero.”

Akomeza agira ati : “Na none abatoza bo ku rwego rwa buri karere baza noneho gutoreza ku ntara ngo batozwe uko batoza urugerero ruciye ingando. Bibera urugero rw’ibishoboka buri ntara. Ubu rero bimukiye ku turere. Bitewe nuko Umujyi wa Kigali uriho ugenda uhuza imikorere n’imyumvire, bahitamo guhuriza hamwe urugerero rwabo ariko nibikunda umwaka utaha buri murenge ahubwo wagira icyanya cy’urugerero cyawo.”

Icyo gihe ngo niho wakwizera ko ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage mu gihugu hose, nyuma yo kwinjira mu kerekezo 2020 urugerero ruzaba rugeze muruge muri buri murenge, Indahangarwa za buri murenge ziri ku rugerero rukemure ibibazo byaho.

Yibutsa ko batangiriye ku rugerero rw’igice cy’umunsi bataha.

Ati : “Ubu twagiye mu rugerero ruciye ingando, bagiye kumaraho iminsi 40 muri ibi byanya by’urugerero 27 ariko uko bizagenda binoga nkuko biteganywa muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 mu ngingo ya 106 bateganya guha imbaraga koko urugerero hakemurwa ibibazo igihugu gifite, icyo gihe noneho n’igihe bazamara ku rugerero kiziyongera rumaze kugera mu mirenge yose babasha neza gukemura ibibazo baterurira hamwe ikivi hirya no hino mu mirenge.”

Hasobanuwe abajya ku rugerero

Chairman wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Hon. Bamporiki Edouard asobanura ko Itorero ari ryo ribatuma na ryo ritumwe n’Umutoza w’Ikirenga kuko nkuko abivuga ngo Abanyarwanda bagomba kumenya ko Umutoza w’Ikirenga ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Yagize ati : “Abajya ku rugerero ruciye ingando ni abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, ariko twubaka itorero ku mudugudu, nabwo tubigisha kujya ku rugerero rwo kwigira, kwikemurira ibibazo, kwivana mu bukene ariko rwo akaba ari urugerero twakwita ko atari itegeko kuko abana barangiza amashuri yisumbuye bagomba kurangiza amashuri bumva ko bazajya ku rugerero ariko iyo twigisha abaturage mu masibo tubabwira ko ibintu bibugarije bagomba gufata umurage w’urugerero abakurambere bacu badusigiye mu gukorera u Rwanda mu bwitange, mu kajya gukemura ibibazo bibugarije.”

Avuga ko hajyayo abanyeshuri ariko si bose, kuko nkuko abivuga ngo mu bushobozi buhari iyo abana barangije ari 60 ngo ntabwo batwarwa ku rugerero bose ngo bishoboke nubwo ariho berekeza ahubwo ngo nibagera ku rwego rwo gukora urugerero ku murenge ngo nibwo bazaba barubatse ubushobozi butuma buri mwana warangije amashuri yisumbuye ajya ku rugerero ndetse nababana batagize umugisha wo kurangiza amashuri cyangwa bagize ingorane bakajya kunganira abo bahuje ingamba mu rungano rwabo bakajya kurunganira ku rugerero babafasha ibikorwa bihari kugira ngo babikore.

Yagize ati : “Uyu munsi rero dutoranya abana batsinze neza, bafite amanota meza kandi baritwaye neza ku rugerero rwo ku mudugudu hanyuma bagatoranywa hakurikijwe ubuhanga bafite no kwitwara neza kurugerero abo batoranyijwe akaba aribo bajya ku rugerero ruciye ingando kuko aba ari indashyikirwa zijya guhagararira abandi ariko bakorera u Rwanda mu bwitange.”

Avuga ko hari ubufatanye muri iyi mitoreze yisumbuyeho, bagatozwa gukunda igihugu mu bikorwa bitari mu magambo.

Yagize ati : “Urugerero ni imitoreze yisumbuye yo muri kora ndebe ku buryo umuntu akorera u Rwanda mu buryo atazaraga abana be ibibazo ahubwo bagakomereza aho yari ageze.”

Avuga ko kuri ubu Abanyarwanda bose bari mu ngamba bivuze ko iyo uri mu ngamba udakerakera.

Asaba Abanyarwanda bose cyane cyane abakiri bato gukorera u Rwanda badasigana

Ibikorwa bikorwa n’abari kurugeroro bikaba bishimwa n’abanyarwanda kuko ngo bifite icyo byungura ku iterambere ry’igihugu.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.