Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Itorero Home Church Rwanda ryimakaje ubukirisito nyakuri

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 13-11-2018 saa 08:31:58
Itorero Home Church Rwanda rifite inkomoko muri Canada

Itorero Home Church Rwanda rimaze imyaka ibiri rikorera mu Rwanda aho rimaze kugaba amashami 14, mu gihe rifite inkomoko mu gihugu cya Canada.

Umuvugizi w’Itorero Home Church Rwanda Pst. Fidèle Binyonyo, yavuze ko abakirisitu nyabo bakwiye kugendera mu nzira z’Imana kuko bitanga umusaruro mwiza ku mibereho yabo, mu baturanyi ndetse no ku gihugu.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Pst. Fidèle Binyonyo yagize ati : “Umunyarwanda w’umukirisito nyakuri ni umuturage mwiza, utishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi mbese akaba umuntu ushimwa n’Imana. Akora kandi ibintu byiza bidashyira Leta mu gihombo, iyo umuntu ari umukirisito byose arabyirinda kandi akaba Umunyarwanda mwiza ufatanya n’abandi mu kubaka Igihugu.”

Umuvugizi w’Itorero Home Church Rwanda Pst. Fidèle Binyonyo

Ubuyobozi bw’itorero Home Church Rwanda bugira uruhare rukomeye mu bikorwa bigamije gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gufasha abatishoboye b’ingeri zitandukanye.

Bimwe mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bakora birimo gufasha abana b’imfubyi barenga 300 buri kwezi, aho bahabwa amafaranga ku makonti yabo abafasha mu mirire, amashuri no kwivuza.

Ikindi ni uko bagira gahunda yo kugaburira abana baba bafite ikibazo k’imirire mibi, aho hatangwa amafunguro ku bana 600 rimwe mu cyumweru.

Hatangwa kandi n’amatungo magufi arimo ihene n’intama ku miryango itandukanye, ndetse hagatangwa n’imyambaro ku bantu batishoboye n’ibikoresho biyungurura amazi kugira ngo buri Munyarwanda agire ubuzima buzira umuze.

Itorero Home Church Rwanda ritanga amahugurwa ku bakirisito baryo kuri gahunda zo kwihangira imirimo ibakura mu bwigunge ikabageza ku iterambere mu miryango bakomokamo, ndetse buri mwaka hatangwa ubwisungane mu kwivuza ku bayoboke b’itorero n’abandi banyarwanda muri rusange barenga 1180.

Iri torero rifite amashuri y’inshuke 3 aherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, no mu Karere ka Gicumbi yashinzwe mu rwego rwo gufasha abana b’u Rwanda kugira ejo hazaza heza.

Ubuyobozi bw’Itorero Home Church Rwanda burasaba Leta ubufatanye buhoraho, ikabafasha mu gukora ubukangurambaga mu baturage bwo kurushaho kugana amashuri yubatswe.

Abanyarwanda baributswa ko bagomba kuba abantu Imana yifuza ko baba bo, bakarangwa n’ukuri batanga urugero ku bandi , bagakorera Igihugu cyababyaye n’Imana yabaremye mu kuri no mu mwuka.

Abayoboke b’Itorero Home Church Rwanda nyuma y’amateraniro yo guhimbaza Imana

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

2 Comments on “Itorero Home Church Rwanda ryimakaje ubukirisito nyakuri”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.