Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Iterambere rya serivise z’Imbangukiragutabara ryaragutse-Dr Dushime

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 29, 2017

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry’Ubutabazi bwihuse (Emergency Medical Services) muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Dushime Theophile, arashimira politiki ya Leta, anasobanura imwe mu mikoreshereze ya serivisi z’imbangukiragutabara.

Dr Dushime ashima Minisiteri y’Ubuzima yaguye itangwa rya serivisi z’imbangukiragutabara zikava ku gutanga ubutabazi ku nkomere gusa hakongerwamo n’abagore batwite, abana n’abarwayi barembye bafite izindi ndwara zitandukanye.

Yagize ati “Kuba Leta yaratekereje igashyiraho urwego rwihariye rwo gutabara no gukurikirana amabwiriza y’ubutabazi bwihuse, igashyiraho politiki cyangwa umurongo ngenderwaho w’Imbangukiragutabara mu Rwanda, ni ikintu kiza cyane. Kuko mbere nta bwo byabagaho, wasangaga zifite uburyo zicungwa ku bitaro ariko atari nka politiki yihariye. Ubu hari politiki yerekana uko imbangukiragutabara n’ibikoresho byayo byinjiye mu gihugu bigomba kuba bimeze.

Kera serivisi y’imbangukiragutabara yashoboraga gukoreshwa mu bindi nko gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere, ariko ubu ni ingobyi y’abarwayi gusa.

Ndetse hagiye habaho kwigishwa kw’abaganga, abaforomo n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima, kumenya ubutabazi bw’indembe mbere yuko zigera mu bitaro.

Uburyo bwo kwirinda ibibazo byashoboraga kuvuka mu gihe ubutabazi butakozwe neza no kuvurwa kw’abarwayi kwateye imbere. Urugero rw’umuntu wavunitse uruti rw’umugongo hari amahirwe menshi cyane yuko atabawe n’abantu batabyigiye bashoboraga kumwongerera ibibazo akaba yahaburira ubuzima cyangwa akaba yaremara ibice runaka by’umubiri kubera ko yateruwe nabi, ariko iyo hahamagawe imbangukiragutabara, iba ifite ibikoresho n’inzobere izi uko baterura uwo muntu.

Mu kunoza serivise ku bufatanye n’abayobozi b’uturere n’ibigo nderabuzima bafata ikemezo cyo gushyira Imbangukiragutabara ahantu hatandukanye kugira ngo zitabare ku buryo bwihuse cyane nk’ibigo nderabuzima biri kure. Urugero mu karere ka Rusizi, ukeneye kuva ku bitaro bya Gihundwe ujya gutabara umubyeyi uri ku kigo nderabuzima cya Bweyeye harimo urugendo rw’amasaha atandatu kugenda no kugaruka. Ariko iyo hari imbangukiragutabara kuri icyo kigo izana umuntu ukeneye ubutabazi mu buryo bwihuse, mbese ku buryo usanga ushobora kuba ugabanyijeho amasaha nk’atatu wari gukoresha ujyayo.”

Gutanga amakuru neza mbere yuko Imbangukiragutabara ihagera ni ingenzi. Hari abatabaza harimo gukabya, abandi ntibasobanure neza aho baherereye n’abakoresha iyi serivise mu gihe atari uburwayi bukomeye bwihutirwa (igihe umuntu atabonye ubutabazi bwa hafi ashobora kubura ubuzima)  nk’urugero rw’umubyeyi ubyariye ku nzira arayikenera ariko umuntu wakurikiranwe ku kigo nderabuzima bakamuha igihe azabyarira yumvise agize ibise ashobora kujyayo hakiri kare atagombye kwitabaza imbangukiragutabara.

Dr Dushime avuga ko ubushobozi buke mu mikoro nko gusimbuza ibikoresho bishaje, ububiko bw’imiti n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ritagutse mu gutanga no kubika amakuru kuko hakoreshwa telefoni gusa ari bimwe mu mbogamizi zibangamira imikorere myiza ya serivise z’Imbangukiragutabara.

Akangurira abantu kwirinda kurembera mu rugo, umuntu agomba kwisuzumisha no kwivuza mbere, kugendana mituweli nk’irangamuntu kuko nta we umenya igihe indwara cyangwa impanuka ishobora kubera.

Abaturage ntibagomba guhamagara imbangukiragutabara gusa, ahubwo urwaye ajya ku kigo cy’ubuvuzi kimwegereye, bakamukorera ubuvuzi cyangwa ubutabazi, babona ko akeneye Imbangukiragutabara bakayimuhamagarira.

 UWERA MARIE CLAIRE