Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Iterambere rya buri gihugu riri mu biganza bya mwarimu – Dr. Ndayambaje

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 14-05-2019 saa 09:12:20
Aha Umuyobozi Mukuru wa REB Ndayambaje Irénée arimo gusura ibikorwa by'abanyeshuri anakurikirana imyigire yabo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée, avuga ko iterambere rya buri gihugu riri mu biganza bya mwarimu, aho asaba abitegura kuba abarezi gutegereza no kuzirikana cyane ku mwuga w’uburezi nk’umusingi w’iterambere rirambye.

Dr. Ndayambaje yabivugiye mu ishuri rya TTC Kirambo riherereye mu Karere ka Burera, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri biga uburezi kuzirikana ku ruhare mwarimu afite mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Umwarimu mwiza afasha abana kuvamo abantu bakomeye muri sosiyete n’abaturage beza b’igihugu, abarimu ni bo dukesha abo tuba bo mu buzima, bityo rero iterambere rya buri gihugu riri mu biganza by’abarimu, ariko ibyo ntibyagerwaho umwarimu atitaweho by’umwihariko”.

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri ba TTC Kirambo, Dr. Ndayambaje yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu rwego rw’uburezi ishyiraho ikerekezo gihamye na gahunda zigenewe kuzahura aho uburezi bufite ikibazo kugira ngo bijyane na Gahunda z’Iterambere ry’Ikinyagihumbi zijyane n’uburezi by’umwihariko. Leta y’u Rwanda yabashije kugera neza kuri gahunda y’Uburezi kuri Bose, ariko ireme ry’uburezi rikaza ku mwanya wa mbere.

Yagize ati “Ntabwo wavuga Uburezi kuri bose n’ireme ry’uburezi utibanze ku mashuri nderabarezi.”

Yababwiye akamaro k’icyumba cy’ubushakashatsi mu burezi ko bitareba gusa amashuri ya siyansi gusa ahubwo ari uburyo bw’ingenzi mu kwigisha n’indimi, ati “Icyumba cy’ubushakashatsi cyahawe umwanya wihariye mu burezi.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje yavuze ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2020 hazaza ibikoresho bigezweho byo kwifashisha mu cyumba cy’ubushakashatsi, ashimangira ko igihugu gikeneye abanyeshuri bashobora gushyira mu ngiro amasomo biga n’abanyeshuri bazi kuvuga no kwandika indimi, ari yo mpamvu ishuri ryabo rizahabwa n’ibyumba by’ubushakashatsi mu ndimi.

Aganira n’abanyeshuri ba TTC Kirambo, Dr. Ndayambaje Irénée yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi yitaye by’umwihariko ku mashuri nderabarezi, abizeza ko umwuga w’ubwarimu ugiye kurushaho kubahwa, bityo ngo kwinjira mu ishuri nderabarezi bigiye kuba inzira ifunganye bitewe n’uko hazajya hakirwa abanyeshuri bakeya b’abahanga gusa.

Dr. Ndayambaje yagarutse ku magambo y’umuhanga mu mitekerereze w’Umwongereza witwa John Locke wavuze ati “Umwana ukivuka aba ari nk’urupapuro rutanditseho ikintu na kimwe, abarimu ni bo bagomba kumuha ubumenyi bukwiye uhereye ku myaka yo hasi, kugira ngo bakure bavemo abaturage Isi ikeneye.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi irimo gushyira ingufu mu ireme ry’uburezi uhereye ku rwego rwo hasi mu mashuri y’inshuke.

Umuyobozi Mukuru wa REB yakomeje avuga ko umwarimu ari umusingi wa byose, ufata umuntu utazwi akamugira ikirangirire, ari yo mpamvu mwarimu akwiye guhabwa agaciro, bityo uruhare rwabo mu burezi rukagaragara.

Ati “Amashuri y’inshuke agomba kujya aha akazi abarimu babizobereye barangije Amashuri Nderabarezi.”

Avuga ko agaciro ka Mwarimu katazigera kirengagizwa, asobanura ko ushaka kubaka inzu ikomeye ahera ku musingi ari nayo mpamvu guhera umwaka w’amashuri utaha wa 2020 Leta y’u Rwanda izajya itangira abanyeshuri biga uburezi 50% y’amafaranga y’ishuri mu buryo bwo kubashishikariza uburezi no kuzirikana uruhare rwabo mu burezi mu gihe kiri imbere.

Hari abavuga ko abarimu ubusanzwe bahembwa amafaranga make, n’ubwo batigisha kugira ngo babone amafaranga ahubwo bemera ko ubuzima bw’abana bato buzamurwa ahanini no kuba babasha kandi bafite ubushake bwo gusoma no kwandika neza.

Ati “N’ubwo hari ibihembo byinshi bitandukanye bigenerwa abarimu nko gushimirwa n’abo bareze, ababyeyi b’abana no kumva bishimiye uruhare rwabo mu bisekuru by’ahazaza, na Leta y’u Rwanda yatangiye kuzamura imibereho y’abarimu yongera 10% ku mushahara wabo, kandi si aho bizararangirira tuzakomeza kuzirikana agaciro k’abarimu n’uruhare bagira mu ireme ry’uburezi dushaka.”

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko mu minsi mike hazatangira kujya habaho Isuzumabumenyi rihoraho rizagira uruhare runini ku ireme ry’uburezi bwifuzwa.

Yagize ati “Uko turushaho kuvuga ku ireme ry’uburezi, tugomba no gusuzuma umusaruro uboneka binyuze mu Isuzumabumenyi rihoraho guhera ku rwego rw’ishuri kugeza ku rwego rw’igihugu.”

Yakomeje ashishikariza abanyeshuri ba TTC Kirambo kwitabira amarushanwa yo kwandika ku rwego rw’Afurika y’Uburasirazuba nk’uburyo bwo kuzamura ubumenyi mu ndimi, by’umwihariko mu rurimi rw’icyongereza.

Dr. Ndayambaje yabasobanuriye ko hari irushanwa ryo kwandika ku rwego rw’Afurika y’Uburasirazuba ribategereje mu mwaka w’amashuri utaha, abasaba kuzaryinjiramo abizeza kuzaryungukiramo byinshi birimo ubumenyi bwisumbuyeho mu rurimi rw’icyongereza, abamenyesha ariko kandi ko irushanwa riri mu ndimi eshatu ari zo icyongereza, igifaransa n’igiswahili.

Yavuze ko mu minsi mike gushyira abarimu bashyashya mu kazi bizajya bikorwa kandi bigakurikiranwa na REB ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu rwego rwo gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu gutanga akazi ku barimu mu myaka yatambutse.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Uburezi (REB) yabahaye impanuro agira ati “Hari ibintu bitatu dusanga mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi ari byo: Ubumenyi, Ubukesha n’Indangagaciro.

Ati “Dushingiye kuri ibyo, ugomba kuba intangarugero muri sosiyete, kandi ahazaza h’u Rwanda twifuza hari mu biganza byanyu.”

Abanyeshuri biga uburezi batewe ishema n’uko uburezi bukomeje kwitabwaho ndetse amashuri nderabarezi akaba agiye kongerwamo ibikoresho nkenerwa kandi n’amashuri menyerezamwuga bikaba bityo.

Aha Umuyobozi Mukuru wa REB Ndayambaje Irénée arimo gusura ibikorwa by’abanyeshuri anakurikirana imyigire yabo

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.