Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba (Igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 17-12-2018 saa 09:20:25

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no hirya no hino ku Isi hagenda hagaragara ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi bikorwa n’imitwe y’iterabwoba iba yitwaje intwaro. Mu gukumira ibyo bikorwa no guhana abagize uruhare muri ibyo bikorwa bivutsa ubuzima abaturage b’inzirakarengane bikangiza n’ibintu, hashyizweho amasezerano mpuzamahanga, ariko buri gihugu nacyo kikaba gishobora gushyiraho itegeko ryihariye ryo gukumira no guhana ibyo byaha. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko nº 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero 39 yo ku wa 24 Nzeri 2018.

Mu gice cya mbere k’iyi nyandiko mwagejejweho ibikorwa bigize icyaha k’iterabwoba ndetse n’ibijyanye no gusaka abantu n’ahantu mu rwego rwo gukumira ibyaha by’iterabwoba no gufunga by’agateganyo abakekwaho ibyo byaha. Muri iyi nyandiko haribandwa ku byaha n’ibihano bijyanye n’iki cyaha k’iterabwoba.

Muri iri tegeko abakora ibikorwa by’iterabwoba bateganyirizwa bimwe mu bihano bikurikira :

Umuntu uba cyangwa wemera kuba mu mutwe w’iterabwoba cyangwa ugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora ikintu cyose cyongerera ubushobozi undi mutwe w’iterabwoba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20).

Hateganyijwe kandi ko Umuntu ukora, ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15), ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20).

Iyo icyaha kivugwa mu gika kibanza gikozwe n’umuyobozi w’umutwe cyangwa undi wese wagize uruhare mu ishingwa ryawo, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Ingingo ya 20 y’iri tegeko yo itegeka ko Umuntu ugambana mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ushishikariza abandi gukora igikorwa k’iterabwoba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Naho Umuntu uha undi, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, amabwiriza yo kugira icyo akora ayobowe cyangwa afatanyije n’umutwe w’iterabwoba, ku mpamvu zo gufasha umutwe w’iterabwoba cyangwa mu nyungu zawo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Ikindi ni uko Umuntu utuma indege, ubwato cyangwa ikindi gikoreshwa mu bwikorezi gihindura inzira yacyo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25). Ibyo bihano kandi ni byo bihabwa umuntu wese ukora cyangwa ugerageza gukora kimwe mu bikorwa bikurikira: kujyana undi muntu uri mu ndege, mu bwato cyangwa mu kindi gikoreshwa mu bwikorezi atabishaka ahandi hantu hatari aho yari agiye; gushimuta umuntu uri mu ndege, mu bwato cyangwa mu kindi gikoreshwa mu bwikorezi hagamijwe kwaka inshungu cyangwa kumukoresha umurimo adashaka; gufata abantu ho ingwate bari mu ndege, mu bwato cyangwa mu kindi gikoreshwa mu bwikorezi; kwangiza indege, ubwato cyangwa ikindi gikoreshwa mu bwikorezi; guhungabanya umutekano w’abari mu ndege, mu bwato cyangwa mu kindi gikoreshwa mu bwikorezi.

Ingingo ya 33 yo ivuga ko Umuntu ukora igikorwa cyose k’iterabwoba ku nyungu za politiki, agamije gutuma inzego za Leta zihungabana cyangwa zihindura imikorere yazo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Naho ingingo ya 34 igategeka ko Umuntu abigambiriye, ukora igikorwa k’iterabwoba mu nyungu z’idini cyangwa iz’indi ngengabitekerezo iyo ari yo yose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iri tegeko na none riteganya ko mu gihe k’iperereza, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rushobora gufatira imitungo yimukanwa cyangwa itimukanwa, guhagarika konti z’ukekwaho igikorwa k’iterabwoba, imigabane ye n’ibindi byose bimuzanira inyungu hakurikijwe amategeko abigenga.

Ku bijyanye n’ubufatanye n’ibindi bihugu mu gukora iperereza, ingingo ya 40 y’iri tegeko ivuga ko mu bijyanye n’iperereza n’iburanisha bishyirwa mu bikorwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda keretse ubuyobozi bubishinzwe bwo mu kindi gihugu busabye ko bikorwa mu buryo bwihariye butanyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.

Umucamanza cyangwa umukozi wa Leta woherejwe n’igihugu gisaba ubufatanye, ashobora gukurikirana iyubahirizwa ry’ibyemezo byavuzwe hejuru bitewe n’uko birimo gukorwa n’umucamanza cyangwa umukozi wa Leta.

Ku bindi bisobanuro birambuye mwabisanga mu Itegeko nº 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero 39 yo ku wa 24 Nzeri 2018.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.