Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba (Igice cya 1)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 10-12-2018 saa 15:32:33

Habimana Augustin

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no hirya no hino ku Isi hagenda hagaragara ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi bikorwa n’imitwe y’iterabwoba iba yitwaje intwaro. Mu gukumira ibyo bikorwa no guhana abagize uruhare muri ibyo bikorwa bivutsa ubuzima abaturage b’inzirakarengane bikangiza n’ibintu, hashyizweho amasezerano mpuzamahanga, ariko buri gihugu nacyo kikaba gishobora gushyiraho itegeko ryihariye ryo gukumira no guhana ibyo byaha. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko nº 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero 39 yo ku wa 24 Nzeri 2018.

Mu Rwanda hashyirwaho Itegeko nº 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika ndetse no ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje yerekeranye no kurinda ibintu bishobora gukorwamo intwaro za kirimbuzi; ayerekeye kurwanya ifatwa ry’ingwate; amasezerano aca itegurwa, ikorwa, ihunikwa n’ikoreshwa ry’intwaro z’uburozi akanagena isenywa ryazo; ayerekeye guhana abakora iterabwoba rikoresha ibisasu biturikana ingufu; ayerekeye guhana abatera inkunga abakora iterabwoba ndetse n’amasezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yerekeye kwirinda no kurwanya Iterabwoba. Iri tegeko ryaje rivugurura, rihindura kandi rihuza n’igihe Itegeko n°45/2008 ryo ku wa 09/09/2008 ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Iri tegeko mu ngingo yaryo ya kabiri (2) risobanura ko igikorwa k’iterabwoba ari igikorwa cyose cyagambiriwe kinyuranyije n’amategeko mpanabyaha gishobora kubangamira ubuzima, umutekano, umudendezo, gukomeretsa bikomeye cyangwa guteza urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, umubare runaka cyangwa itsinda ry’abantu cyangwa cyangiza cyangwa gishobora kwangiza umutungo wa Leta cyangwa uw’umuntu ku giti ke, umutungo kamere, ibidukikije cyangwa umurage ndangamuco, gikozwe hagamijwe: gukanga, gutera ubwoba, gukoresha ku ngufu, guhatira cyangwa gutera Leta, umuryango, urwego, abaturage cyangwa ikiciro runaka cyabo gukora cyangwa kudakora igikorwa icyo ari cyo cyose, gufata cyangwa kureka umurongo runaka cyangwa kugendera ku mahame runaka, kubuza imirimo ya Leta igenewe abaturage, itangwa rya serivisi za ngombwa ku baturage gukomeza uko bisanzwe cyangwa guteza imidugararo, guteza ubwigomeke ku butegetsi mu gihugu.

Nanone gifatwa k’igikorwa k’iterabwoba igikorwa cyose cyo guteza imbere, gutera inkunga, guha ubufasha, kuyobora, gufasha, koshya, kwigisha, gutoza, kugerageza, gushishikariza, gukangisha, kugambana, gutegura cyangwa gutanga ibikoresho, gikozwe n’umuntu uwo ari we wese hagamijwe gukorwa icyo ari cyo cyose mu bivugwa mu gika kibanza.

Mu rwego rwo gukumira no gukurikirana ibikorwa by’iterabwoba, iri tegeko ritegeka ko igihe hari ibimenyetso bituma ahantu hakekwa ibikorwa by’iterabwoba cyangwa gushishikariza iterabwoba, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rushobora kugota ahakekwa ibyo bikorwa.

Mu rwego rwo kurinda ahagoswe, Urwego rufite ububasha bwo kugota rushobora gutegeka umuntu guhita ava mu gace kagoswe no gukumira cyangwa kubuza abanyamaguru cyangwa ibinyabiziga bikoresha moteri kwinjira mu gace kagoswe.

Ahakekwa ibikorwa by’iterabwoba hashobora gusakwa. Urwandiko rutanga uburenganzira bwo gufata cyangwa gusaka ukekwaho ibikorwa by’iterabwoba rushyirwaho umukono n’umushinjacyaha wabiherewe ububasha n’Umushinjacyaha Mukuru. Iyo uburenganzira bwo gufata no gusaka butanzwe mu magambo, ubutanze agomba kubyemeza mu nyandiko mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24) n’ubwo icyo gikorwa cyaba cyarangiye.

Uwahawe uburenganzira bwo gusaka yinjira akanasaka mu nyubako ahakekwa ibikorwa by’iterabwoba hakurikijwe amategeko abigenga. Iyo bibaye ngombwa, ashobora gukoresha imbaraga mu kwinjira no gusaka iyo nyubako.

Ingingo ya 7 y’iri tegeko yo itegeka ko inzego zishinzwe kurinda Igihugu n’umutekano cyangwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha zifite uburenganzira bwo guhagarika no gusaka ikinyabiziga gikoresha moteri; umushoferi w’icyo kinyabiziga; umugenzi uri muri icyo kinyabiziga n’ikintu cyose kiri muri icyo kinyabiziga.

Inzego zishinzwe kurinda Igihugu n’umutekano cyangwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha zifite uburenganzira bwo guhagarika no gusaka umunyamaguru ukekwaho igikorwa k’iterabwoba.

Naho ingingo ya 11 y’iri tegeko itegeka ko inzego zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano cyangwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha zifite urwandiko rufata kandi zifite ibimenyetso bituma zikeka umuntu ho igikorwa k’iterabwoba, zishobora, ku mpamvu z’iperereza, gufata uwo muntu ukekwaho gukora igikorwa k’iterabwoba. Iyo uwo muntu afashwe n’urwego rutari Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, urwego rwamufashe ruhita rumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.

Icyo gihe Umugenzacyaha akora inyandiko mvugo y’ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo ry’ukekwaho igikorwa k’iterabwoba igira agaciro k’iminsi cumi n’itanu (15) ishobora kongerwa byemejwe n’Umushinjacyaha uyobora ku Rwego Rwisumbuye. Kongera icyo gihe bigomba gutangirwa impamvu zigaragaza aho iperereza rigeze n’ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe k’inyongera gisabwa. Icyakora, icyo gihe ntigishobora kurenga iminsi mirongo kenda (90). (biracyaza)

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.