Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Itegeko rikumira rikanahana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba (Igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 14-01-2019 saa 07:27:19

Uko Isi igenda itera imbere ni nako hagenda hagaragara umubare mwinshi w’abantu bashaka kwigwizaho umutungo, bawuhererekanya cyangwa bawushora mu bikorwa binyuranye ariko wagenzura inkomoko y’uwo mutungo ugasanga idasobanutse, cyangwa waragezweho mu buryo budakurikije amategeko, ahubwo wakurikirana ugasanga iyo mitungo ifitanye isano n’ibyaha cyane cyane bijyanye no gushyigikira, kugira uruhare no gutera inkunga iterabwoba n’ibikorwa bifitanye isano na ryo. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho “Itegeko Nº 69/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba”, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°37 yo ku wa 10/09/2018.

Mu gice cya mbere k’iyi nyandiko, cyasohotse mu Mvaho Nshya yo ku wa 7 Mutarama 2019, twabagejejeho ibyashingiweho mu gushyiraho Itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, icyo gutera inkunga iterabwoba bisobanura, iterabwoba icyo ari cyo, ibisobanuro by’iyezandonke ndetse n’ibijyanye n’ubutasi bukorwa ku mari hagamijwe kureba inkomoko yayo.

Muri iki gice muragezwaho ibijyanye no gutanga amakuru, kugenzura umwirondoro w’Umukiriya, ibigomba kubahirizwa na Kazino n’inzu z’imikino y’amahirwe.

Gutanga amakuru

Mu rwego rwo gukumira no gutahura ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, ingingo ya 6 y’iri tegeko itegeka aba bakurikira gutanga amakuru kuri ibyo byaha : Banki Nkuru y’u Rwanda, ibigo by’imari, amasosiyete y’itumanaho atanga serivisi zo guhererekanya amafaranga, abakora imirimo yigenga mu by’amategeko, igihe bahagarariye cyangwa bafasha abakiriya babo hanze y’inkiko, by’umwihariko mu rwego rw’ibikorwa byo kugura no kugurisha umutungo.

Amasosiyete y’ubucuruzi cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi; gucunga amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga n’indi mitungo by’umukiriya; gufunguza no gucunga konti zo kubikurizaho, konti zo kuzigama cyangwa konti z’inyandiko z’agaciro; gushyiraho, gucunga cyangwa kuyobora amasosiyete y’ubucuruzi, ibigega by’ubwizerane cyangwa indi miryango iteye nka byo, cyangwa se gukora ibindi bijyanye n’imari.

Abandi basabwa gutanga amakuru ni abagenzuzi b’imari, abahuza abaguzi n’abagurisha mu mirimo yerekeranye n’imitungo itimukanwa, abacuruzi b’ibicuruzwa by’igiciro kinini birimo ibikorwa by’ubuhanzi nk’ibishushanyo biteye amarangi, amashusho mpishasura, amashusho y’abantu, kimwe n’amabuye n’ibyuma by’agaciro, abantu ku giti cyabo, ibigo cyangwa amasosiyete y’ubucuruzi bikwirakwiza amafaranga, kazino, inzu zikinirwamo imikino y’amahirwe harimo n’ibigo bikoresha amatombora yo mu rwego rw’igihugu, amasosiyete y’ubucuruzi ashinzwe gutwara abantu n’ibintu, imiryango itari iya Leta, ibigega by’ubwizerane, abandi bashinzwe gutanga amakuru bashobora kugenwa n’iteka rya Minisitiri.

Haseguriwe ibiteganywa n’andi mategeko ku bijyanye no kugira ibanga ry’akazi, abashinzwe gutanga amakuru bagomba kubahiriza ibiteganywa n’iri tegeko.

Abashinzwe gutanga amakuru bagomba kandi kugaragaza, gusuzuma no gufata ingamba zikwiye mu kugabanya ibyatuma habaho iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, gushyiraho no gukomeza gahunda zo kurwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. Muri izo gahunda harimo: gushyiraho cyangwa kunoza politiki, amabwiriza ngengamikorere, igenzura n’uburyo bw’imikorere harimo ingamba z’igenzuramikorere mu itangwa ry’akazi hagamijwe gusuzuma ko gatangwa hubahirijwe ibisabwa; gushyiraho ubugenzuzi ku rwego rw’ubuyobozi; guhugura abakozi mu buryo buhoraho; gushyiraho gahunda ihoraho y’igenzura kugira ngo ingamba zafashwe zikurikizwe kandi zigere ku ntego mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iri tegeko no gushyiraho indi politiki urwego rw’ubugenzuzi rwabona ko ari ngombwa.

Kugenzura umwirondoro w’umukiriya

Abashinzwe gutanga amakuru bagomba kugenzura umwirondoro w’umukiriya na nyiri umutungo mbere y’uko bagirana imikoranire, iyo bagiranye ibikorwa bidahoraho by’amafaranga afite agaciro karenze ikigero cyashyizweho n’Ishami rishinzwe ubutasi ku mari, iyo bohererejwe amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga hatagaragajwe neza amakuru nyayo y’uwayohereje, iyo hari ugukeka ko habaye iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, iyo hashidikanywa ku kuri kw’amakuru baheruka kubona ku mwirondoro w’umukiriya, iyo abacuruzi b’ibyuma by’agaciro n’amabuye y’agaciro bagiranye ibikorwa n’umukiriya byishyuwe ako kanya ku mafaranga angana cyangwa ari hejuru y’ikigero kemejwe n’Ishami rishinzwe ubutasi ku mari, iyo abakora umwuga wo guhuza abaguzi n’abagurisha imitungo itimukanwa bagiranye ibikorwa n’abakiriya babo bijyanye no kugura cyangwa kugurisha umutungo utimukanwa, iyo ba Avoka, ba Noteri, abandi banyamategeko b’umwuga bigenga n’abacungamari bategurira cyangwa bakorera abakiriya babo imirimo ijyanye n’ibikorwa birimo kugura no kugurisha imitungo itimukanwa; gucunga amafaranga y’umukiriya, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa indi mitungo y’umukiriya; gucunga konti zo kubikurizaho, konti zo kuzigama cyangwa z’inyandiko mvunjwafaranga; kwegeranya imigabane hagamijwe ishingwa, ikora n’icungwa ry’amasosiyete y’ubucuruzi; gushinga, gukora no gucunga imiryango ifite ubuzima gatozi cyangwa imiryango ishyirwaho hashingiwe ku mategeko kimwe no kugura no kugurisha ibigo by’ubucuruzi.

Kazino n’inzu z’imikino y’amahirwe

Ingingo ya 11 y’iri tegeko itegeka ko Kazino n’inzu z’imikino y’amahirwe bigomba kugaragariza abayobozi bo mu nzego za Leta babishinzwe uhereye ku munsi basabiyeho gutangiza ibikorwa byabo, inkomoko yemewe y’amafaranga ya ngombwa yo kubitangiza, kumenya neza umwirondoro w’abakinnyi bagura, bazana, bahindura tike cyangwa ibyemezo by’umukino w’amahirwe ku giciro cy’amafaranga kirenze cyangwa kingana n’ikigero cyashyizweho n’Ishami rishinzwe ubutasi ku mari, herekanwa indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kemewe cy’umwimerere kiyisimbura kandi hakabikwa kopi yacyo, kwandika ibikorwa byose bivugwa hejuru ahabugenewe hakurikijwe uko byagiye bikurikirana, uko biteye n’umubare w’amafaranga wabyo, hakerekanwa amazina yose ya buri mukinnyi na nomero y’inyandiko y’umwirondoro yerekanywe, kwandika ahabugenewe mu ihererekanya ry’amafaranga rikozwe na kazino n’inzu z’imikino y’amahirwe hakurikijwe uko ibyo bikorwa byagiye bikurikirana.

Abashinzwe gutanga amakuru basabwa gukurikiranira hafi ku buryo bwihariye ibikorwa bikomatanyije, bidasanzwe cyangwa bihanitse ku buryo bwihariye, bigaragara ko bitagamije ubukungu cyangwa bidafite intego igaragara yemewe n’amategeko. Bagomba gusuzuma neza amavu n’amavuko n’ikigamijwe n’ibyo bikorwa, bagashyira mu nyandiko ibyo babonye hanyuma bagashyikiriza raporo Ishami rishinzwe ubutasi ku mari ; basabwa kandi gukurikiranira hafi ibikorwa byo mu rwego rw’ubucuruzi abantu bari mu Rwanda bagirana n’abantu baba mu bihugu bigaragara ko, mu rwego rwo kurwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, bidakurikiza cyangwa bikurikiza mu buryo butuzuye ibiteganywa n’amategeko bisa n’ibiteganyijwe muri iri tegeko. (Biracyaza).

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.