Itegeko rikumira, rihana iyezandonke & gutera inkunga iterabwoba (Igice cya 3)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 21-01-2019 saa 10:51:54

Uko Isi igenda itera imbere ni nako hagenda hagaragara umubare mwinshi w’abantu bashaka kwigwizaho umutungo, bawuhererekanya cyangwa bawushora mu bikorwa binyuranye ariko wagenzura inkomoko y’uwo mutungo ugasanga idasobanutse, cyangwa waragezweho mu buryo budakurikije amategeko, ahubwo wakurikirana ugasanga iyo mitungo ifitanye isano n’ibyaha cyane cyane bijyanye no gushyigikira, kugira uruhare no gutera inkunga iterabwoba n’ibikorwa bifitanye isano naryo. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho “ITEGEKO Nº 69/2018 RYO KU WA 31/08/2018 RIKUMIRA KANDI RIHANA IYEZANDONKE NO GUTERA INKUNGA ITERABWOBA”, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°37 yo kuwa 10/09/2018.

Mu gice cya mbere n’icya kabiri by’iyi nyandiko twabagejejeho ibyashingiweho mu gushyiraho itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, icyo gutera inkunga iterabwoba bisobanura, iterabwoba icyo aricyo, ibisobanuro by’iyezandonke, ubutasi bukorwa ku mari hagamijwe kureba inkomoka yayo, gutanga amakuru, kugenzura umwirondoro w’umukiriya, ibigomba kubahirizwa na Kazino n’inzu z’imikino y’amahirwe. Muri iyi nyandiko turibanda kubijyanye no guca banki za baringa, konti zitagira amazina ndetse n’ibihano.

Ingingo ya 22 y’iri tegeko iteganya ko mu rwego rwo guca banki za baringa na konti zitagira amazina mu rwego rwo gukumira, hateganywa ko ibigo by’imari bigomba kuba bigaragara kugira ngo byemererwe gukorera ku butaka bwa Repubulika y’u Rwanda – ibigo by’imari ntibigomba kugirana imikoranire y’ubucuruzi n’amabanki yanditse ahantu kandi atahagaragara – ibigo by’imari ntibigomba gufungura cyangwa kugira konti zitagira amazina ya ba nyirazo, konti zigizwe n’imibare gusa, cyangwa konti z’amazina atagaragara cyangwa atari yo – ibigo by’imari bigomba gusuzuma niba ibigo by’imari bikorana na byo byubahiriza ingamba zo kurwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba – ibigo by’imari bigomba gusuzuma ko konti ziri mu bigo by’imari bikorana na byo zidakoreshwa na banki za baringa.

Ku bijyanye n’ibihano, ingingo ya 23 itegenya ko umuntu wese cyangwa ikitso cye ukoze ibikorwa by’iyezandonke aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’umubare w’amafaranga y’iyezandonke.

Naho umuntu wese ukora igikorwa kigamije gufasha undi muntu kubona umugabane ku mutungo wakoreweho iyezandonke w’umuntu ukora iterabwoba cyangwa ushobora gukora iterabwoba, hakoreshejwe guhisha umutungo, kuwimura uwuvana ahantu hamwe uwujyana ahandi, kuwimurira ku bandi bantu cyangwa mu bundi buryo bwose bufitanye isano n’ubwavuzwe muri iyi ngingo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).

Ku bijyanye no gutera inkunga iterabwoba, umuntu wese utera inkunga iterabwoba aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’umubare w’amafaranga y’inkunga ye. Ni na byo bihano bihabwa umuntu ukora cyangwa ufite inyungu mu masezerano agamije gutuma haboneka amafaranga, undi mutungo cyangwa se gutuma hari undi ubona amafaranga cyangwa inkunga, kandi azi cyangwa afite impamvu zikomeye zituma akeka ko bishobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Iri tegeko riteganya kandi ko umuntu wese ugira uruhare mu ishyirahamwe rigamije gukora kimwe mu bikorwa by’iyezandonke cyangwa gutera inkunga iterabwoba aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’umubare w’amafaranga y’iyezandonke cyangwa y’inkunga yatanze.

Ikindi ni uko Umuntu aba akoze icyaha, mu rwego rw’imirimo akora yo kuyobora, kugenzura cyangwa gutanga inama ku byerekeranye no kubitsa, kuvunja, gushora imari, cyangwa ubundi buryo bwose bwo kwimura amafaranga cyangwa indi mitungo, iyo akoze bimwe mu bikorwa bikurikira : umenera ibanga abandi bantu ku byerekeye ibikorwa bikemangwa byagaragarijwe Ishami mu rwego rw’imirimo ye; wangiza cyangwa urigisa abizi inyandiko zibitswe; ukora cyangwa ugerageza gukora ibikorwa bisabirwa umwirondoro akoresheje umwirondoro utari wo; umenyeshwa iby’ubutasi ku iyezandonke cyangwa gutera inkunga iterabwoba ku bw’umurimo akora agakoresha uburyo bwose bwo kuburira abantu bakorwaho ubutasi; utangariza ubutabera cyangwa abandi bakozi ba Leta babifitiye ububasha inyandiko azi ko zituzuye cyangwa azi ko zirimo amakosa; urenga ku mategeko ajyanye n’ibanga ry’amakuru yakusanyijwe, abuza kuyahishurira undi keretse mu bihe biteganywa n’iri tegeko; udatanga raporo z’ibikorwa bikemangwa kandi imiterere y’ibyo bikorwa yatumye hakekwa ko
amafaranga yaba yaraturutse kuri kimwe mu byaha bifitanye isano n’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba; wishyura cyangwa wemera kwishyurwa kashi umubare w’amafaranga uri hejuru y’ikigero cyashyizweho n’Ishami; wica amategeko ajyanye n’ihererekanya ry’amafaranga mu rwego mpuzamahanga. Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ibisobanuro birambuye mwabisanga mu “ITEGEKO Nº 69/2018 RYO KU WA 31/08/2018 RIKUMIRA KANDI RIHANA IYEZANDONKE NO GUTERA INKUNGA ITERABWOBA”, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°37 yo kuwa 10/09/2018.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.