Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Itegeko rigenga amasoko ya Leta ryimakaje ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 04-01-2019 saa 07:36:08
Ibikorerwa mu Rwanda byahawe amahirwe yihariye mu masoko ya Leta

Muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), Itegeko rishya N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta ryahaye ba rwiyemezamirimo nyarwanda amahirwe adasanzwe mu gupiganira amasoko yose ya Leta.

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) butangaza ko amavugurura harimo gukoresha ikoranabuhanga akomeje gukorwa hagamijwe kunoza uburyo bwo gutunganya, gutangaza gupiganira no gutanga amasoko ya Leta.

Ingingo ya 79 y’iri tegeko risimbura iryo mu mwaka wa 2007, igaragaza ko binyuze mu ipiganwa, inzego zose zitanga amasoko ya Leta ziha amahirwe yihariye (Exclusive Preference) abagemura ibicuruzwa cyangwa ibigemurwa bikorerwa mu Rwanda iyo hatangwa amasoko y’ibicuruzwa cyangwa ibigemurwa, abatanga serivisi bo mu Rwanda iyo hatangwa amasoko ya servisi zitari iz’impuguke, na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda iyo hatangwa amasoko y’imirimo na serivisi z’impuguke.

Ingingo ya 80 n’iya 81 zikomeza zigaragaza amahirwe yisumbuye (Local Preference) aharirwa ibicuruzwa cyangwa ibigemurwa bikorerwa mu Rwanda na serivisi z’impuguke zo mu gihugu mu ipiganwa mpuzamahanga.

Izi ngingo zishimangira ko abapiganwa bo mu Rwanda bahabwa amahirwe yisumbuye angana na 10% na ho ibikorerwa mu Rwanda bigahabwa 15%, iyo hatangwa amasoko y’imirimo n’amasoko ya serivisi zitari iz’impuguke, imibare ntarengwa y’ibiciro by’isoko igomba gushingirwaho ikaba izatangazwa mu Iteka rya Minisitiri ku bijyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongera ubushobozi mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Bwana Sibomana Célestin, yatangarije Imvaho Nshya ko kuvugurura itegeko byabahaye umwanya wo kunoza ibitari binoze hibandwa ku guha imbaraga ibikorerwa mu Rwanda no gukoresha ikoranabuhanga mu masoko yose ya Leta.

Yagize ati “Itegeko riteganya amasoko ya Leta agomba guhabwa abenegihugu keretse dusanze mu gihugu tudafite abantu bashobora gukora imirimo, kugemura ibyo bintu cyangwa se impuguke zishobora gutanga serivisi bizagaragazwa mu Iteka rya Minisitiri. Mu gihe bidashoboka kuboneka mu Rwanda, urwego rutanga isoko ruzajya rusaba uburenganzira muri RPPA kugira ngo isoko rihabwe umunyamahanga.”

Iyi gahunda igera no ku masosiyete yanditswe mu Rwanda iyo ahuriye mu ipiganwa n’amasosiyete avuye mu mahanga ku masoko mpuzamahanga.

Ku bufatanye bwa RPPA, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), hakomeje gukorwa ubukangurambaga bushishikariza ba rwiyemezamirimo kongera ingano y’ibikorerwa mu Rwanda no kunoza serivisi bagamije guhaza isoko ryo mu gihugu.

Sibomana ati “Twatanze n’amabwiriza yanditse tuyohereza mu bigo byose bya Leta ko inzego zitanga amasoko zigomba guhera ku bikorerwa mu Rwanda, hakazasigara cya kibazo tuzafashwamo na PSF na MINICOM cyo gukangurira abantu guhaza iryo soko.”

Ikoranabuhanga mu masoko ya Leta ryaje ari igisubizo

Ubuyobozi bwa RPPA butangaza ko nubwo ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu masoko ya Leta guhera mu mwaka wa 2016/2017, igitekerezo cyahereye mu mwaka wa 2008 nyuma yo kugaragara ko ryihutisha serivisi kandi rikongera umucyo mu mitangire ya serivisi harimo n’amasoko ya Leta.

Iki gitekerezo cyashyikirijwe RPPA na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) hatangira gukorwa ubushakashatsi ku bihugu u Rwanda rwakwigiraho, haboneka Tunisia yari imaze gushinga imizi mu gukoresha ikoranabuhanga mu masoko ya Leta na Koreya y’Epfo yateye imbere mu kubaka iryo koranabuhanga.

Sibomana ati “Byasabye ko hajyaho sosiyete ihuriweho na Korea n’u Rwanda yitwa AOS (Africa Olleh Services Ltd) kugira ngo abe ari yo ishingwa kubaka iryo koranabuhanga, Leta y’u Rwanda ishyiraho itsinda ry’abatekinisiye n’impuguke mu masoko ya Leta bazajya bakurikirana ibyo AOS ikora.”

Kuri ubu ikoranabuhanga (UMUCYO ni ryo zina ryahawe) ryifashishwa guhera ku gutegura amasoko, kuyatangaza no gutegura ibitabo bigena uko ipiganwa rikorwa; “[…] Niba hari nk’umuntu washoboraga kujya mu nyandiko za ba rwiyemezamirimo mbere y’uko zifungurwa ubu ntiyabishobora kubera ko rwiyemezamirimo aba yashyize impapuro ze mu ikoranabuhanga.”

Uretse urwego rutanga isoko, na RPPA ntishobora kubona ibyageze mu ikoranabuhanga mbere y’uko igihe cyo kubifungura kigera kandi ikoranabuhanga akaba ari ryo ubwaryo ribifungura. “Umucyo” wubatswe ku buryo amakuru y’abapiganwe atangarizwa rimwe ku watanze isoko, uwapiganiye isoko n’abatekinisiye bacunga ikoranabuhanga.

Mu gihe dosiye itarafungurwa kandi hari ibyo rwiyemezamirimo atashyizemo cyangwa harimo amakosa, ni we wenyine ushobora guhindura inyandiko y’ipiganwa kuko na mbere y’uko bishyirwa mu ikoranabuhanga yabaga abyemerewe.

Ku makosa yakorwaga mu gushaka ingwate zo gupiganira isoko hagakoreshwa inyandiko mpimbano mu masoko ya Leta, ubu ikoranabuhanga ryahuje “Umucyo”, amabanki n’ibigo by’ubwigingizi byemerewe gutanga ingwate ku buryo uwamaze kwishingirwa amakuru ahita agaragara bitamusabye kuzana inyandiko ibyemeza.

Sibomana ati: “Rwiyemezamirimo aragenda akabimenyesha ikigo k’imari ubundi agatanga nomero z’isoko ashaka gupiganira na ‘Tin Number’ ye bigahuzwa, Umucyo ugahita ubikurura. Nyuma iyo igihe k’ifungura kigeze abatanga isoko basanga na ya ngwate irimo, ubu nta wushobora kuyihimba.”

Kuri ubu hakomeje kurebwa uburyo ikoranabuhanga ryakwifashishwa no mu kugenzura uburyo abahawe amasoko bashyira mu bikorwa amasezerano bagakora ibijyanye n’isoko biyemeje gukora, no gukurikirana ubushobozi bwa rwiyemezamirimo mbere yo kwemererwa isoko runaka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongera ubumenyi mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) Sibomana Célestin

Ibikorerwa mu Rwanda byahawe amahirwe yihariye mu masoko ya Leta

Ibikoresho byose bishobora kuboneka mu Rwanda kandi byujuje ubuziranenge ntibizahabwa abanyamahanga

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.