Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Itegeko rigenga abahanga mu by’inyubako rikwiye kurinda ibikorwa by’inyugu rusange n’iby’abaturage

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya Aug 5, 2018

Mu Rwanda, urugaga rw’ abenjenyeri (Engineers) rumaze imyaka itandatu rukora n’urw’abarishitekiti (Architects) rumaze imyaka 15. Izi ngaga zose uko ari ebyiri zikaba zifite itegeko rimwe rizigenga haba mu buryo bw’imikorere ndetse no kwinjiramo.

Kazawadi Papias, Umuyobozi w’ abenjenyeri mu Rwanda, ari mu kiganiro n’itangazamakuru (Foto Uwayisaba F)

Kazawadi Papias, umuyobozi w’urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, avuga ko umuhanga mu guhanga inyubako agomba kwitondera ibyo akora, kuko igihe atabikoze neza kinyamwuga yangiza inyungu rusange n’ibikorwa by’abaturage.

Ati ”Tuvuga ko ikosa ry’umuganga rihitana umurwayi umwe, ariko ikosa ry’umwenjenyeri ryangiza ibintu n’abantu icyarimwe. Iyo inyubako yahanzwe nabi ihita yangirika, bityo ikaba ihombeje nyirayo, igahitana abantu ndetse n’ibintu”.

Akomeza  avuga ko hari ibyo umuntu ushaka kujya muri uru rugaga agomba kuba yujuje, kuko kwakirwa nk’umunyamuryango ari ibintu birahirirwa imbere y’amategeko.

Ati ”Icya mbere ni uko usaba kwinjira agomba kuba yarize, ubundi akamara nibura imyaka 2 yo kwimenyereza umwuga, kuko itegeko rivuga ko umuntu  umaze iyo myaka, aba amaze kumenya neza icyo ashaka ku buryo yajya ku isoko agatanga ibyo akeneweho.

Hanyuma urugaga rukamuha imitere (format) ya raporo akikorera iyo raporo y’ibyo yakoze basanga imeze neza bakamuhamagara mu kanama k’abantu batari munsi ya 3, bakamubaza ibibazo kuri yo, yabisubiza neza akakirwa mu rugaga”.

Eudes Kayumba, umuyobozi w’urugaga rw’abarishitekite (Architects) mu Rwanda, avuga ko ari ibyo kwishimirwa ko mu Rwanda hari ishuri ryigisha abarishitegiti (Archtects), ariko buri wese agomba gukora ku rwego ariho.

Ati ”Umunyeshuri urangije kaminuza yemerewe gushushanya inzu yo guturamo isanzwe kuko aba ataraba uw’umwuga, ariko ziriya nyubako rusange nini hari urundi rwego bisaba ko aba agezeho.

Ni yo mpamvu itegeko riteganya ko iyo umuhanga amaze gukora inyigo y’inyubako runaka, agomba  kuzirengera ingaruka y’uko yakwangirika nibura mu gihe k’imyaka 10 yubatswe. Ni bwo uzasanga abantu batabaruwe mu rugaga rwacu  bahombya abaturage kuko iyo bipfuye wa muturage abura aho abibariza.  Ingaga zombi rero twiteguye gukorana neza na serivisi zitanga ibyangombwa n’izitegura politiki y’imyubakire”.

Kazawadi kandi avuga ko abakihisha inyuma y’ingaga bagakora ibintu bidahuye n’igishushanyo mbonera bakwiye kubahiriza itegeko kuko nibataryumvira rizabahana nta kabuza nk’uko itegeko ribiteganya ngo harengerwe inyugu rusange, umutungo w’abaturage n’igihugu muri rusange.