Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Iteganyabikorwa 2063 rizagerwaho habayeho ubufatanye bw’ibihugu

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 22, 2018

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, wihaye gahunda y’iteganyabikorwa 2063 (Agenda 2063) ko Umugabane w’Afurika uzaba ufite iterambere rishingiye ku baturage bayo, badateze amaso indi migabane, kubaka Afurika ifite ingufu, ishyize hamwe ishobora gukemura ibibazo byayo n’iyo byaba bikomeye kandi ikagira ijambo ku rwego mpuzamahanga.

Abakuru b’ibihugu bazashyira mu bikorwa Agenda 2063

Iteganyabikorwa 2063 ubusanzwe rikomoka ku kemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma mu nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, inama ya 24 isanzwe y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, hari tariki ya 30 na 31 Mutarama 2015.

Iyi nama yakurikiye iyabaye ku ya 25 Gicurasi 2003 na yo yabereye i Addis Ababa ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe umaze, maze abakuru b’ibihugu biha ingamba zuko hakwiye kugira igihinduka, icyo ari na cyo cyaganiriweho mu 2015.

Hategeka Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ushinzwe ibikorwa, asobanura ko kuri we u Rwanda rushyigikiye gahunda yashyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU (Agenda 2063), agahamya ko muri gahunda z’u Rwanda rugenda rwiha by’umwihariko mu igenamigambi ryarwo birufasha kugana mu kerekezo cy’Afurika.

Gushyira mu bikorwa gahunda z’iteganyabikorwa 2063, Hategeka avuga ko bizaterwa nuko ibihugu bitandukanye bishyira mu bikorwa ibyo AU yiyemeje. Anavuga kandi ko ikerekezo 2020 u Rwanda rwiyemeje rubishyira mu bikorwa kandi hari ibipimo bibigaragaza.

Akomeza avuga ko iteganyabikorwa 2063 kugira ngo rigerweho bisaba ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika. Ati “Akenshi hagomba kubaho ubufatanye ni yo mpamvu hari gahunda zishyirwa imbere. Gahunda y’Afurika si ukuvuga ko ari igihugu kimwe cyayigeraho, ahubwo ni ubufatanye hagati y’ibihugu byose, buri gihugu kigakora ibyo kigomba gukora muri gahunda kiyemeje, twese tukagana muri cya kerekezo k’igihe kirekire”.

Avuga ko hari aho bikunze kutagenda neza, cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa, no kwiyemeza k’ubuyobozi. Agashimangira ko aho ari ho hakwiye gushyirwa ingufu.

Dr Karambizi Venuste, Umwarimu akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, asobanura ko ikigamijwe mu iteganyabikorwa rya 2063 rya AU, ari ukugira umugabane ukize, ufite amahoro n’umutekano, kugira umugabane ukomeye wiyubashye mu Isi, ufite ubukungu muri byose.

Avuga kandi ko Afurika ifite ibintu byose byatuma iba umugabane w’igihangange, gahunda y’ibikorwa ya 2063 akaba asanga ari cyo ishaka gukosora kugira ngo ibe umugabane w’igihangange. Ahamya kandi ko hari imigabane ikira cyane kandi idafite umutungo kamere, itanafite abaturage benshi nk’Afurika.

Dr Karambizi ashimangira ko Umuryango w’Afurika yunze ubumwe uzagera ku iteganyabikorwa rya 2063. Ati “Iteganyabikorwa 2063 rizagerwaho kuko Afurika ifite uburyo bwose bwo gukira, ariko bikajyana no kubaka Afurika igizwe n’ibihugu bikorana, ifite imiyoborere myiza, ifite amahoro n’umutekano, ibihugu bitarwana, bitaryana, bidahutaza abaturage”.