Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki ya 16/03/2018

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 17-03-2018 saa 07:38:32
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame (Ifoto/Ububiko)

None  ku  wa  Gatanu,  tariki  ya  16  Werurwe  2018,  Inama  y’Abaminisitiri  idasanzwe yateraniye  muri  Village  Urugwiro,  iyobowe  na  Nyakubahwa  Perezida  wa  Repubulika, Paul KAGAME.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho imyiteguro y’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze  Ubumwe iteganyijwe  kubera  mu Rwanda  ku itariki  ya 21  Werurwe 2018  igeze,  ishima  ko  imyiteguro  irimo  kugenda  neza,  inzego  zose  zibishinzwe  zirimo gukora ibyo zisabwa.

  1. Inama y’Abaminisitiri  yemeje  imyanzuro  y’Inama  y’Abaminisitiri  yo  ku  wa  14 Gashyantare 2018, imaze kuyikorera ubugororangingo.
  2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
  3. a) Umushinga   w’Itegeko   ryemera   kwemeza   burundu   amasezerano   y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 12 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika         y’u    Rwanda    n’Ikigega    cya    OPEC    Gitsura    Amajyambere Mpuzamahanga    (OFID),     yerekeranye    n’inguzanyo    ingana     na     miliyoni makumyabiri z’Amadolari y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe gahunda irambye y’u Rwanda yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;
  4. b) Umushinga w’Itegeko   ryemera   kwemeza    burundu   amasezerano    y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika  y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’Urwego   ruyobora   Ikigega   gihuriweho   n’abaterakunga   bagamije   kuzamura urwego   rw’imirire,   yerekeranye   n’impano   ingana   na   miliyoni   makumyabiri z’Amadolari    y’Abanyamerika   (20.000.000   USD)   agenewe   umushinga   wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana;
  5. c) Umushinga   w’Itegeko   ryemera   kwemeza   burundu   Amasezerano   y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika  y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana atandatu  z’Amadetesi  (17.600.000  DTS)  agenewe  umushinga  wo  gukumira  no kugabanya igwingira ry’abana;
  6. d) Umushinga   w’Itegeko   ryemera   kwemeza    burundu   amasezerano    y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 07 Werurwe 2018, hagati ya Repubulika  y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’Urwego ruyobora uburyo bw’iterankunga ku isi, yerekeranye n’impano ingana na  miliyoni  icumi  z’Amadolari   y’Abanyamerika  (10.000.000  DTS)  agenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana;
  7. e) Umushinga   w’Itegeko   ryemera   kwemeza   burundu   amasezerano   y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda na Luxembourg ku wa 28 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi, yerekeranye  n’inguzanyo  ingana  na  miliyoni  mirongo  ine  n’eshanu  z’Amayero (45.000.000 EUR) agenewe umushinga wo kubaka ruhurura rusange yo mu Mujyi wa Kigali.
  8. f) Umushinga  w’Itegeko  rigena  inshingano,  imiterere  n’imikorere  bya  Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta;
  9. g) Umushinga w’Itegeko ryerekeye ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga;
  10. h) Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurengera umwana;
  11. i) Umushinga  w’Itegeko  rihindura  kandi  ryuzuza  Itegeko  N°  05/2011  ryo  ku  wa

21/03/2011 rigenga ahantu hihariye mu by’ubukungu mu Rwanda.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
  2. a) Iteka   rya   Perezida   ryemerera   Bwana   MUNYAKAYANZA   Eugène,   wari uhagarariye   u   Rwanda   muri   Lake   Kivu   and   Rusizi   River   Basin   Authority (ABAKIR) guhagarika imirimo;
  3. b) Iteka   rya   Minisitiri   w’Intebe   rigena,   imbonerahamwe   y’imyanya   y’imirimo, ibisabwa  ku  myanya  y’imirimo,  imishahara  n’ibindi  bigenerwa  abakozi  bo  mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS);
  4. c) Iteka  rya  Minisitiri  w’Intebe  rishyira    Triphonie  UMUHIRE  ku  mwanya w’Umushinjacyaha wa Gisirikare.
  5. Inama  y’Abaminisitiri  yemeje  ko  aba  bakurikira  bahagararira  Ibihugu  byabo  mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
  6. a) Bwana KAREN DRASTAMATOVICH TCHALIAN, wa Russia, afite icyicaro i Kigali;
  7. b) Bwana ERNEST JUMBE MANGU, wa Tanzania, afite icyicaro i Kigali;
  8. c) Madamu FRANCISCA  ASHIETEY-ODUNTON,  wa  Ghana  afite  icyicaro  i Nairobi, muri Kenya;
  9. d) Bwana LOH SECK TIONG, wa Malaysia, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya;
  10. e) Bwana KRZYSZTOF BUZALSKI,  wa  Poland  afite  icyicaro  i  Dar  Es  Salaam muri Tanzania;
  11. f) Bwana ABULLA JASSIM AL-MAADIDA, wa Qatar, afite icyicaro i  Dar  Es Salaam, muri Tanzania.
  12. Mu bindi:
  13. a) Minisitiri   w’Uburezi   yamenyesheje   Inama   y’Abaminisitiri   ko   ku   itariki   ya 22/03/2018  i  Kigali  muri  Hoteli  Serena  Umuryango  Mastercard  Foundation  wo muri  Canada  uzatangiza  ku  mugaragaro  ingamba  nshya  kuri  Afurika  zigamije guteza imbere Ibikorwa by’Urubyiruko rwa Afurika.
  14. b) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Werurwe 2018 u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro ry’Ingufu zirambye n’Inama Mpuzamahanga iziga ku kugabanya ubushyuhe  muri Afurika. Izo nama zombi zizabera i Kigali muri Hoteli Serena na Marriot.
  15. c) Minisitiri w’Umuco  na  Siporo  yamenyesheje  Inama  y’Abaminisitiri  ko  kuva  ku itariki   ya   21   kugeza   ku   ya   23   Werurwe   2018   Ikigo   cy’Igihugu  gishinzwe Ishyinguranyandiko  na  Serivisi  z’Inkoranyabitabo  cyateguye  inama  izabera  muri Hoteli  Lemigo    iziga    ku    iterambere    ry’Ishyinguranyandiko    na    Serivisi z’Inkoranyabitabo mu Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Marie Solange KAYISIRE

Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.