Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Itangazamakuru rishingiye ku ibarurishamibare rigiye gutezwa imbere

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 30-12-2018 saa 16:33:30
Ikigo k'Ibarurishamibare kivuga ko kigiye kurushaho guhugura abanyamakuru mu gutangaza inkuru zishingiye ku ibarurishamibare mu rwego rwo gusobanurira abaturage ibiva mu bushakashatsi

Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) kivuga ko hagiye gutezwa imbere itangazamakuru rishingiye ku bushakashatsi bw’ibarurishamibare.

Ni mu rwego rwo kurushaho kwerekana uko ibintu bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu n’abaturage bimeze no kurushaho kubaka urwego rw’itangazamakuru rigira umumaro mu gusobanurira abaturage birushijeho ibiva mu bushakashatsi n’icyo bibamariye.

Umukozi wa NISR ushinzwe isakazamibare, Muhayiteto Ruben, yavuze ko imbaraga zishyirwa mu guteza imbere abanyamakuru mu gutangaza inkuru zishingiye ku ibarurishamibare zigenda zitanga umusaruro uko imyaka iza indi igataha.

Ati “Inzira ni nziza cyane; urebye mu myaka yashize nta bwo abanyamakuru bitabiraga cyane gukora inkuru zishingiye ku mibare, impamvu ariko irumvikana ni uko twashyizeho gahunda zo kugira ngo tubahugurire hamwe dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye nk’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) mu nshingano zayo zo kuzamura ubushobozi n’ubumenyi bw’itangazamakuru.

Imibare irakenewe cyane, abanyamakuru ni bamwe mu bo twita abagenerwabikorwa bakomeye bageza imibare aho dushaka ko igera kandi imibare yabo ihita igira impinduka ako kanya mu buryo wenda busumbye ubundi twanyuzamo imibare.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu abanyamakuru basigaye bashaka kwihugura no kurushaho kumenya raporo zitandukanye bityo n’Ikigo k’Ibarurishamibare na cyo kigiye gukomeza imikoranire n’abafatanyabikorwa kugira ngo barusheho kongerera ubushobozi abanyamakuru n’urwego rw’itangazamakuru muri rusange mu gutangaza ibiva mu bushakashatsi.

Ati “Aho dutangiriye gushyira mu bikorwa gahunda yacu igamije kuzamura ubushobozi bw’abanyamakuru bakoresha imibare mu nkuru zabo, muri gahunda dufatanya n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ubona ko hariho impinduka. Ubona abanyamakuru bashaka imibare twasohoye, yaba ijyanye n’ibiciro (CPI) cyangwa se imibare y’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), mu biganiro n’itangazamakuru usanga abanyamakuru babyitabira cyane ndetse n’amatariki yo gusohoramo iyo mibare iyo yegereje abanyamakuru baraduhamagara mbere ugasanga bafite inyota cyane yo kwandika inkuru zigezweho, zirimo imibare mishya.

Ni ikintu rero turimo kwishimira; gahunda dufite ni iyo gukomeza guhugura abanyamakuru ndetse no gukorana na bo, byanze bikunze gukora inkuru zishingiye ku mibare bizaba nko mu bindi bihugu byateye imbere ubona bisanzwe bifite itangazamakuru ubona riteye imbere cyane.”

Umwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa y’ibarurishamibare mu karere ka Musanze, Dushimimana Anne Marie, ahamya ko kongererwa ubumenyi mu gutangaza inkuru zishingiye ku ibarurishamibare bigira umumaro mu kazi k’itangazamakuru no mu nkuru ifite icyo imariye umuturage.

Ati “Bituma turushaho gutanga amakuru afitiwe ikizere kandi ashingiye ku bushakashatsi, afite gihamya kandi bikadufasha gutinyuka gukora inkuru zishingiye ku mibare. Abaduhugura bakwiye kongera ubumenyi bukenewe ku munyamakuru hakoreshejwe ikorababuhanga cyane.”

Ikigo k’Ibarurishamibare kivuga ko kuri ubu kigiye kwita ku banyamakuru kurushaho bakabikunda kandi bakabishyira mu makuru ya buri munsi uko ubushakashatsi busohotse n’uko bikenewe.

Ikigo k’Ibarurishamibare kivuga ko kigiye kurushaho guhugura abanyamakuru mu gutangaza inkuru zishingiye ku ibarurishamibare mu rwego rwo gusobanurira abaturage ibiva mu bushakashatsi

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.