Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Itangazamakuru rifitiwe ikizere – RGB

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 30-12-2018 saa 11:53:44
Dr Usengumukiza Felicien ashyikiriza igihembo Habimana J Claude wa Radiyo Salus

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusanga Itangazamakuru ry’u Rwanda rimaze kugirirwa ikizere n’abaturage rikaba risabwa gukomeza kubaka icyo kizere kugira ngo umwanya rifite mu gihugu riwushimangire.

Ibyo byagarutsweho mu mu birori byateguwe n’Umuryango Transparency International Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cyo muri America cya AGA KHAN, n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Presse) byo gutanga ibihembo ku banyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zigaragaza uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa (Social Accountability) mu turere twa Nyanza na Kayonza.

Umuyobozi muri RGB ushinzwe Ubushakashatsi, Dr Usengumukiza Felicien abigarukaho, avuga ko itangazamakuru mu Rwanda abaturage bagenda barigaragariza ikizere.

Agira ati: “Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje mu bipimo bigaragara ikizere abaturage bagirira inzego zinyuranye(Rwanda Berometor 2018), itangazamakuru ryaje mu myanya ya mbere mu zifitiwe ikizere, ibintu byabaga bimenyerewe ku ku nzego z’umutekano”.

Dr Usengumukiza akaba yasabye urwego rw’itangazamakuru gukomeza kubaka icyo kizere zikora bya kinyamwuga kugira ngo rishimangire ko Ari ubutegetsi bwa Kane koko.

Akomeza avuga ko ubuhinzi ari cyo kiciro kibarizwamo abantu benshi bityo asaba ko itangazamakuru ryakongera imbaraga mu gukora inkuru muri iyo nkingi.

Umunyamabanga Mukuru wa Transparency Interantional Rwanda Mupiganyi Appolinaire yashimye ubufatanye bagitanye n’itangazamakuru mu mushinga wo kureba uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa mu turere twa Nyanza na Kayonza kuko byatanze impinduka.

Mupiganyi avuga ko hazarebwa uburyo icyo gikorwa cyo guhemba abanyamakuru cyaba ngarukamwaka kugira ngo bibongerere imbaraga n’ubushobozi kandi umubare wabo ukazagenda wiyongera.

Ashimangira Pax Press yabishyizemo imbaraga kugira ngo bigende neza, kandi asaba ko buri rwego rw’abantu babaho rwajya rugira abanyamakuru barukoraho inkuru z’umwuga.

Uwari uhagarariye akanama nkemurampaka kize ku nkuru zahize izindi Rushingabigwi J Bosco, atangaza ko inkuru zakozwe uko ari 12 zose ari nziza byanagiranye kubona 4 izihiga izindi, gusa asaba ko n’izitahembwe zakomeza kuzuza ibyasabwe bya ngombwa.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Seminega Octave, yashimye uruhare itangazamakuru ryagize mu gukora inkuru zicukumbuye kandi zigaragaza uruhare rw’inzego n’abaturage mu bibakorerwa kuko ari ubufatanye bwiza kandi yifuza ko bwakomeza.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC), Mbungiramihigo Peacemaker, yagize ati: “Twifuza ko igikorwa cyo guhemba abanyamakuru kizahoraho kugira ngo twubake itangazamakuru twifuza. MHC iha agaciro itangazamakuru yubaka ubushobozi bwaryo mu mahugurwa aryongerera ubumenyi. Iyo rigaragaza aho iterambere ryavuye n’aho rigeze, itangazamakuru riba ritanga umusanzu ukomeye”.

Mbungiramihigo avuga ko ibipimo by’ikizere rihabwa binyuze mu bushakashatsi, bigaragaza ko mu 2014 ryahawe amanota 50%, mu 2016 rihabwa 59% naho 2018 rihabwa 68% hakaba hifuzwa ko muri 2020 ryabona 80%.

Mbungiramihigo yasabye itangazamakuru kugira umurava, ubushake, urukundo ku murimo wabo. Gusa yashimye ko bamwe mu barikora bahembwe kuko kubaka ubushobozi binyura no mu bihembo, ubufatanye ndetse no kuriha ubumenyi.

Habimana J Claude, umwe mu banyamakuru bakoze inkuru zijyanye n’uwo mushinga avuga ko kubona ibihembo bisaba gushirika ubute, hakabaho kwegera impande zisabwa kandi ntihabeho amarangamutima.

Ni na byo byagarutsweho n’uwitwa Twiringiyimana Fidele uvuga ko mu mikorere ye ya buri munsi akora adategereje ibihembo, akora bijyanye n’ibisabwa itangazamakuru ry’umwuga ariko n’ibihembo bifasha kubaka ubushobozi be kongeramo imbaraga mu gukora uwo mwuga.

Mu banyamakuru 4 bahawe ibihembo Hari Habimana Jean Claude wa Radiyo Salus wahawe 600 000, Twiringiyimana Fidele wa Radio na TV 1, Hakizimana Malachie wa KT bahawe 400 000 hamwe na Gacinya Regine wa Radiyo Izuba, abasigaye Bose hakaba bahawe impamyabushobozi kuko bakoze neza.

Dr Usengumukiza Felicien ashyikiriza igihembo Habimana J Claude wa Radiyo Salus

Mbungiramihigo Peacemaker uyobora MHC agira inama itangazamakuru ryitabiriye ibirori

Umunyamakuru Gacinya Regine wa Radiyo Izuba ahabwa igihembo na Murenzi Janvier uyobora Pax Press

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.