Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Itandukaniro ry’imbwa zisaka ibisasu n’ibiyobyabwenge n’imbwa zisanzwe

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 18-06-2019 saa 07:35:12
Imbwa zisaka bitewe n’ibyo zatojwe haba mu gusaka ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge (Foto RNP)

Ishami rishinzwe gukumira no gutahura ibyaha hakoresheje imbwa ‘Canine Brigade’ muri Polisi y’u Rwanda, ryatangiye mu mwaka 2000.

Umuyobozi w’iri shami SP John Kagabo, yasobanuye uko gutahura ibisasu n’ibiyobyabwenge hakoreshejwe imbwa bikorwa kugira ngo bashobore gukumira icyaha kitaraba ariko agasobanura n’aho zikoreshwa.

Ati “Uruhare rwacu ni ugushobora gusaka inzu, ahantu hari ibiyobyabwenge, gusaka imizigo bashobora gushyiramo ibiyobyabwenge n’ibisasu, tugashobora no gusaka imodoka zaba zirimo ibisasu biteze ndetse no gusaka ahantu hari bubere imyidagaduro nko muri sitade.”

SP Kagabo asobanura ko imbwa zikoreshwa na Polisi zitandukanye n’izo abaturage bacirira kuko iza Polisi ari izabigize umwuga kandi zaje nko gusaka ibisasu ndetse n’ibiyobyabwenge. Avuga ko aho zitandukaniye n’iz’abaturage ari uko ngo ziba zifite amahugurwa ahagije.

Ati “Abaturage izabo bashobora kuzitoza ariko nta bwo ziba zifite ubushobozi nk’ubw’izi zacu. Ntizishobora kureha ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge nta bwo izo z’abaturage zishobora kubitahura. Izacu ni imbwa ziba zifite amoko kuko tuzikura hanze kandi ziba zarateguwe ku bintu byo gusaka ibyo biyobyabwenge n’ibyo bisasu by’umwihariko.”

Avuga ko abakoresha ibiyobyabwenge ari abantu bafite ubuhanga kuko ngo baba bafite ukuntu babihishe ku buryo umupolisi ashobora kubishaka ntabibone ariko iriya mbwa yo ireha. Ahamya ko iyo mbwa iba ifite ubushobozi bwo kureha ibyo bintu aho bihishe, ikaba yabyereka umupolisi kandi akabibona.

Ku bantu batwara ibiyobyabwenge, SP Kagabo agaragaza ko Polisi ifite imbwa zifite ubushobozi bwo gutahura ibyo biyobyabwenge kabone nubwo ngo baba babishyize mu myobo, imbwa za Polisi zifite ubushobozi bwo kujya ahantu babitabye zikabibereka.

SP Kagabo avuga ko izi mbwa zimaze gufata ibiyobyabwenge byinshi by’abantu bazana mu buryo bwa magendu.

Mu mibereho yazo ni uko ngo iyo zigeze mu Rwanda imibereho yazo iba ari myiza kuko zikurikiranwa umunsi ku wundi. Polisi y’u Rwanda ishami rya Canine Brigade, ivuga ko ifite abaganga babihuguriwe bakurikirana isuku y’aho imbwa ziba, bakurikirana imirire yazo, zifite ahantu zikorera imyitozo mbere yuko zijya mu kazi kandi ko icyo gihe abaganga bazikurikirana.

Ati “Iyo babonye hari imbwa itakoze imyitozo nkuko isanzwe iyikora baba bamenye ko ifite ikibazo cy’uburwayi bakayikurikirana bakayivura bityo imbwa zacu zigakomeza kubaho zifite ubuzima bwiza.”

Akomeza avuga ko uburambe imbwa igira iyo itavunitse cyane ngo ihure n’akazi kenshi, ko igira uburambe buri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 9 ikora akazi neza. Avuga kandi ko iri shami rya Polisi rifite imbwa bityo ko aho zakwitabazwa hose rifite ubushobozi bwo gukora ako kazi.

Kugira ngo izi mbwa zigere ku rwego rwiza rwo gutanga umusaruro mu kazi kazo, SP Kagabo avuga ko zibifashwamo n’abatoza bazigisha imyitwarire yo kubaha no gukunda akazi.

Ishami rishinzwe gukumira no gutahura ibyaha hakoresheje imbwa, rifite abaganga bagomba kuzitaho no kumenya imibereho myiza yazo, kumenya uko zirwaye zikavuzwa kandi zikanagenerwa ibiribwa byuzuye intungamubiri kugira ngo zishobore gukora akazi kazo neza.

Umwe mu baganga bashinzwe gukurikirana izi mbwa, asobanura imibereho yazo. IP Dr. Mugabe Robert avuga ko izi mbwa za Polisi bazimenyera isuku ari aho zirira, aho ziba, aho zigomba kogera, ibyo byose bakora uko bashoboye kugira ngo bigende neza bityo imbwa zikagira ubuzima bwiza.

Ati “Imbwa zigira ibyo zirya kandi zikarya rimwe ku munsi. Zirya ibyo kurya bituruka hanze, ibyo kurya zirya biri mu bwoko bw’amabiswi, izo biswi ziba zifite intungamubiri zihagije, zigira ibyo kurya bibikwa igihe kirekire hakabamo n’ibindi by’inyama ziba ziri mu bikombe. Ibyo byose ni ibyo kurya tuzihereza ariko tukazigaburira rimwe ku munsi kugira ngo zibashe gukora akazi neza.”

Avuga ko ngo iyo ziriye kabiri ku munsi nkuko umuntu abigenza zirabyibuha, kubera ko ibyo zirya biba byuzuyemo intungamubiri, zabyibuha bityo ugasanga zinaniwe gukora akazi akaba ari byiza kuzigaburira rimwe ku munsi kuko ni byo bituma zikora neza akazi.

IP Dr Mugabe ushinzwe kwita ku buzima n’imibereho y’imbwa zikoreshwa na Polisi mu gutahura ibiyobyabwenge n’ibisasu, avuga ko boza imbwa buri wa Gatandatu ariko ngo hari igihe biterwa n’ahantu zakoreye kuko hari izishobora kujya gukora akazi ko hanze, zikavayo zanduye.

Ati “Icyo gihe turabanza tukayoza kuko ziba zifite aho zogera habugenewe, zigakurwayo zikajyanwa aho zumukira naho harahari habugenewe, yamara kumuka tukayitera umuti uyirinda ubukoko nk’uburondwe cyangwa imbaragasa ishobora gukura hanze aho yakoreye akazi ariko ubusanzwe imbwa yoga rimwe mu cyumweru”.

Uburyo bamenya ko imbwa yarwaye babibwirwa bwa mbere na nyirayo uyikoresha. Buri nyuma y’amezi atatu imbwa zihabwa imiti izikingira uburwayi bushobora kuba bwaterwa n’inzoka. Buri mwaka bakingira imbwa urukingo rw’ibisazi hakirindwa ko yafatwa n’ubwo burwayi kubera ko itakingiwe nkuko IP Dr Mugabe yabitangaje.

Umwe mu batoza bazo asobanura uburyo bwo kuzimenyereza kuzuza inshingano zo gucunga umutekano. AIP Ndutiye Dan, umutoza w’imbwa muri Canine Brigade yagize ati “Mbere na mbere dutoza uzakoresha imbwa, tugatoza n’imbwa bombi bakamenyerana, imbwa niba yarahuguriwe gufata ibisasu cyangwa yarahuguriwe gufata ibiyobyabwenge ikabikora. Mu kuzihugura tuzimenyereza ibyo zizafata kandi imbwa zacu zikora ibyo zatojwe.”

Akomeza agira ati “Imbwa ikintu cya mbere yigishwa ni ukubaha ntirenge ku mabwiriza y’uyitoza, umutoza akigishwa gukoresha imbwa no kugira ngo bamenyerane. Iyo ibyo birangiye, umutoza yigishwa uburyo azasaka. Imbwa ikora ibyo yategetswe gukora ntishobora kubona umuntu ngo yifate imwirukankane muri make igendera ku mabwiriza.”

Abanyarwanda batinya imbwa za Polisi bamarwa impungenge ko nibabona imbwa iri kumwe n’umupolisi badakwiye kugira ikibazo kuko ngo itagomba gutandukira ngo isige sebuja, kandi ko nta mpamvu yo kubona imbwa ya Polisi iri kumwe n’umupolisi ngo umuntu agire ubwoba.

Polisi y’u Rwanda iburira abantu kwirinda ibyaha birimo gutwara ibiyobyabwenge n’ibisasu kuko ifite ubushobozi n’ubuhanga bwo kubitahura, bityo buri wese akaba asabwa gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano.

Imbwa zisaka bitewe n’ibyo zatojwe haba mu gusaka ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge (Foto RNP)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.