20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Isuku Kinyinya Company Ltd irashimira Perezida Kagame wayihaye umusingi

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 11-07-2018 saa 16:14:29
Mukeshimana Liberata Umuyobozi mukuru wa Isuku Kinyinya Company Ltd

Ubuyobozi bw’Ikigo gikora isuku mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, Isuku Kinyinya Company (IKC Ltd), burashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabuhaye umusingi ikaba imaze kuba ubukombe mu gusukura Umujyi wa Kigali.

Mukeshimana Liberata Umuyobozi mukuru wa Isuku Kinyinya Company Ltd

Iyi kompanyi yatangiye gukora nka koperative y’abagore mu mwaka wa 2009, bagamije kwihangira imirimo no guhindura imibereho yabo.

Mukeshimana Liberata Umuyobozi wa IKC Ltd yavuze ko we n’abagore 17 bashyize mu bikorwa impanuro za Nyakubahwa Perezida Paul Kagame zijyanye no gushishikariza kwihangira imirimo, bakora koperative ikusanya ikanatwara ibishingwe  mu ngo.

Mukeshimana yagize ati : “Twatangiye nk’abagore tutagiraga akazi twirirwaga mu ngo; Nk’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishishikariza abantu kwihangira imirimo, igitekerezo cyaje  gutyo kuko bamwe muri twe bari batunze ingo zabo abandi baracikirije amashuri.”

Muri 2009 batangiye batwara imyanda bayikoreye ku mutwe bakayishyira ahabugenewe hatoranyijwe n’Umurenge wa Kinyinya, nyuma bagera aho kwigurira ingorofani no gukodesha imodoka.

Mu mwaka 2011, Nyakubahwa Perezida Kagame  yabahaye inkunga y’imodoka ibabera umusingi w’iterambere. Mukeshimana ati: “Twahise tubona uko twizigamira ubu dukorana n’amabanki , abagore biteje imbere bishyurira abana amashuri , abandi bavugurura inzu zabo, ubu tumeze neza”.

Imodoka bahawe na Paul Kagame yababereye ikiraro cy’iterambere

IKC Ltd imaze kwigurira imodoka 3, ifite abakozi 80 ku buryo imaze gufasha abanyamuryango n’abakozi kwibohora ubukene.

Mukeshimana yishimira ko batangiye ari abagore gusa ariko bakaba barahaye imirimo n’abagabo.

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.