Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Isonga FC igiye gutegurirwa kuzakina CAN U-17 mu  2019

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 15-02-2018 saa 06:13:11
Muramira Gregoire, umuyobozi w'Isonga

Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” yamaze gutoranya abana 25 bo mu gihugu hose bagiye kwitabwaho kugira ngo bazakine igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 gishobora kubera mu Rwanda mu 2019.

Muramira Gregoire, umuyobozi w’Isonga

Ni mu mushinga wo gushyira hamwe aba bana mu gihe k’imyaka 3 ku buryo bazajya mu makipe yo mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda n’ayo hanze.

Aba bana 25 bacumbikiwe ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” aho imodoka ibakura ibajyana  ku ishuri rya APE Rugunga buri gitondo bagakora imyitozo kuva saa kumi (16h00) kugeza saa kumi n’ebyiri (18h00) nk’uko bisobanurwa na Muramira Gregoire, umuyobozi w’umushinga w’Isonga.

Aganira n’Imvaho Nshya, Muramira yagaragaje ko kuva mu kwezi gutaha bazatangira irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru y’ikitegererezo ya MINISPOC n’ay’abandi bigenga babishaka mu gufasha aba bakinnyi gutera imbere.

Usibye aya marushanwa, muri Kanama 2018, Isonga izagira umwiherero wihariye hano mu Rwanda ndetse izajye inoherezwa hanze y’u Rwanda mu kubategurira ku buryo bazakina igikombe cy’Afurika byitezwe ko cyabera mu Rwanda.

Isonga yashinzwe mu 2011 irimo abana bari bavuye mu gikombe k’isi cy’abatarengeje imyaka 17.

Abakinnyi 25 batoranyijwe

Cyiza Pacifique (GS Kicukiro), Mupenzi Ramadhan (EPA St Michel), Niyomugisha Eny (E.P Tumba), Cyubahiro Magnifique (G.S Gitarama), Iradukunda Emmanuel (GS Nyarutovu), Ishimwe Zayidu, Kazungu Clever (GS Kabare), Rutonsesha Hesbon (GS Gahurire), Munezero Olivier (GS Mvumba), Kalisa Samuel (ES Rukara), Byiringiro Enock (GS Kiziguro) na Moussa Namahirwe (GS Kabuga). Hari Tuyisenge Pacifique (GS Kanombe), Eric Niyonsenga (GS Gitarama), Hakim Itangishaka (GS Gacuba IIA), Rodrigue Isingizwe (GS Gacuba IIA), Mike Rwagasore (GS Nyagatare), Yunusu Mwebaze (APECOM), Sibomana Olivier (GS Kabare), Felicien Niyomukiza (GS Kabare), Kevin Mico Ndoli (GS Rukara), Sugira Ruhumuriza (CGFK-Kicukiro), Ishimwe Christian (GS Kabare), Hakizimana Adolphe (GS Rwampara) na Habineza Josue (GS Gacuba IIB).

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.