Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Isoko ry’imigabane ryatumye Abanyarwanda 89% bagerwaho n’imari

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 25-05-2019 saa 11:38:40
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel hagati, ubanza iburyo ni Rwabukumba Pierre Celestin Umuyobozi w'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda (Foto James)

Mu gihe ishyirahamwe rihuza abashinzwe isoko ry’imari n’imigabane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (East African Securities Exchange Association) ryitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 8 rimaze, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko isoko ry’imari n’imigabane ryatumye Abanyarwanda bagera kuri 89% bagerwaho n’imari.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabivugiye i Kigali ejo hashize ku wa Gatanu, ubwo yatangizaga inama ijyanye n’umunsi wahariwe isoko ry’imari n’imigabane mu karere “Capital market day” ihuje abahagarariye ibirebana n’isoko ry’imari n’imigabane baturutse mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’abandi bavuye mu bindi bihugu byo muri Afurika nka Somariya, Misiri, Repuburika iharanira demukarsi ya Congo,  Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ahandi. Baraganira bungurana ubumenyi ku cyarushaho gukorwa mu kuzamura ubukungu, n’urwego rw’isoko ry’imari n’imigabane mu karere, ndetse n’Umugabane w’Afurika.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Ndagijimana asobanura ko nubwo isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda ar        i urwego rukiyubaka agereranyije n’aho ibindi bihugu bigeze, asanga hari ibimaze kugerwaho ndetse n’intambwe rukeneye gutera, yibutsa ko akarere gafite ubukungu bukomeje kuzamuka  cyane muri Afurika mu rwego mbaturabukungu ku kigero cya 5.7% agereranyije n’impuzandengo y’izamuka rya 3% ku mugabane w’Afurika.

Ati “Mu Rwanda igenamigambi rishingiye ku iterambere ry’urwego rw’imari ryagize uruhare runini mu izamuka ry’ubukungu kuko byatumye abagerwaho n’imari bagera kuri 89% hashingiwe ku nyigo ya 2016, abashinzwe iby’amasoko y’imari n’imigabane mu nama nk’iyi bakomeze bagaragaze ahari amahirwe y’ishoramari mu bihugu byabo bubake n’amahuriro akomeye mu birebana n’amasoko y’imari n’imigbane mu karere babashe kwiteza imbere.”

Perezida w’inama y’ubutegetsi y’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda Dr. Ndahiro James, yibukije abashinzwe isoko ry’imari n’imigabane mu bihugu byabo n’u Rwanda rurimo kubakira ku bimaze gukorwa mu bijyanye no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu gufatanyiriza hamwe gushaka umuti w’ibibazo  urwego rw’isoko ry’imari ruhura na byo mu rwego mpuzamahanga muri ibi bihe.

Ati “Isoko ry’imari ni urubuga rubahuza, aho musabwa guhana ubumenyi bwatuma mukemura ibibazo bihari, mu rwego rwo gutegura ejo heza hazaza, kuko bizakemura ibibazo by’ubushomeri, guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu n’ibindi.”

Madamu  Rose Mambo uhagarariye isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu cya Kenya mu kiganiro cyamuhuje n’umuyobozi w’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda Pierre Celestin Rwabukumba, n’abandi, yibukije ko bimwe mu bizatuma inzego bahagariye zitera imbere ari uko abatuye akarere n’Afurika bagomba gufata iya mbere bagashora imari mu mpapuro mpeshwamwenda, ndetse no mu isoko ry’imari n’imigabane batabihariye abanyamahanga gusa, kuko bituma n’amakonti yabo akomeza kugira ubuzima bwiza kuko akomeza kunyuzwaho amafaranga batayaretse ngo asinzire.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel hagati, ubanza iburyo ni Rwabukumba Pierre Celestin Umuyobozi w’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (Foto James)

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.