Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Isoko rimwe ry’Afurika ni amateka ya AU-Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 21, 2018

Perezida Paul Kagame avuga ko  amasezerano ashyiraho isoko rimwe  ibihugu by’Afurika bihuriyeho yitezwe gusinywa uyu munsi i Kigali, ari amateka mashya Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) utangiye,  n’ubwo ngo ari urugendo rwari rumaze igihe,  akaba asanga hari izindi ntambwe zindi zisigaye zikenewe gukorwa nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, avuga ko isoko rimwe ry’Afurika rizateza imbere ubucuruzi muri Afurika, ibigo by’ubucuruzi muri Afurika bigahangana n’ibyo ku yindi migabane

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akaba n’umuyobozi wa AU muri iki gihe, yabivugiye i Kigali ejo hashize ku wa 20 Werurwe 2018 mu butumwa yahaye  itsinda rigizwe n’ihuriro ry’abashoramari bo mu bihugu by’Afurika.

Perezida Kagame avuga ko iri soko rimwe ry’Afurika ari amateka y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Yagize ati “Isoko rimwe  ry’Afurika ryerekana ikerekezo k’iterambere tuganamo, rituganisha ku ntego z’Umuryango wacu wa AU, kandi si ibyo gusa bituma ishyirwaho ry’isoko rimwe   biba amateka yanditswe, tugomba kureba kure,  cyane ko iri soko rimwe ryacu, ari ikigaragaza ko Abanyafurika bafatanyije babasha kugera kuri byinshi.

Rero iki nta bwo ari igihe cyo kwicara ngo abantu barebere, mu by’ukuri  ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, tukabyumva kimwe, bikihutishwa, uretse ko byose bizaterwa n’ibihugu. Ahasigaye buri wese akore ibyo asabwa, dusobanurire inzego  zo mu bihugu byacu nk’Inteko Ishinga Amategeko, imiryango itegamiye kuri za Leta ndetse n’itangazamakuru, bose bamenye ko  isoko rimwe ry’Afurika  ari ikintu kiri mu byihutirwa.”

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho kwibutsa bamwe mu bakuru  b’ibihugu by’Afurika n’abashoramari ko n’ubwo hari ikizere ko amasezerano ari businywe,  n’ubundi hari izindi nshingano zibategereje, bagafatanya kugera kuri byinshi, kuko ngo iki atari igihe cyo  kwicara gusa abantu nta cyo bakora.

Mu rwego rw’ubucuruzi ndetse n’inyungu abatuye umugabane biteze kuri iri soko, Kagame yagarutse ku  ngero  zijyanye nuko  ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika usanga biri ku kigero kiri munsi ya 20%, nyamara wareba mu bindi bice bikomeye by’Isi ugasanga bukubye ubwo muri Afurika nk’inshuro  eshatu cyangwa   enye.

Ati “Kongera ubucuruzi hagati yacu nta bwo bisobanuye kugabanya ubwo dukorana n’abandi, ahubwo uko ducurazanya cyane hagati yacu, ibigo by’Abanyafurika bizaba binini kandi bibashe guhatana ku rwego mpuzamahanga. Aya masezerano naramuka yemejwe, bizaba ari ikimenyetso k’ibindi bikomeye bishoboka ku bushake bw’Abanyafurika.”

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou, avuga ko gushyira umukono kuri aya masezerano ari ingenzi hagati y’abaturage ubwabo, abishingiye ko n’uruhare rw’abikorera asanga rukenewe, harimo n’ikiciro gikurikiraho cyo gukora ubukangurambaga kuri iryo soko bihereye  ku nzego zose.

Komiseri muri Komisiyo ya AU ushinzwe ubucuruzi, Amb. Albert Muchanga, asanga isoko rihuriweho ry’Afurika ari rigari kuko rigizwe na miliyari 1.2 z’abaturage. Ati “Ibikorwa by’ubucuruzi biziyongera cyane binyuze muri iri soko rihuriweho ry’ibihugu, aho ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika buziyongeraho 53.2 % kugeza mu 2022, kubera koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa gusa.”

Aha ni mu nama yahuje abakora ubucuruzi muri Afurika, Perezida Paul Kagame yayitabiriye ari kumwe n’abandi banyacyubahiro baje gusinya amsezerano y’isoko rimwe

Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU, yavuze ko uyu muryango umaranye kwishyira hamwe mu bya politiki imyaka 55, igihe kigeze ngo unishyire hamwe mu by’ubukungu binyuze mu bucuruzi, bwo soko y’ubukire no kwishyira hamwe uyu mugabane ukeneye.

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Ruzibiza Stephen, avuga ko abikorera na bo bafite uruhare rukomeye muri urwo rugendo, cyane ko igihe kigeze ari icyo gukorera mu nyungu rusange z’abaturage benshi umuntu atirebye ku giti ke.