Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Ismaila Diarra yamaze kurekurwa n’ikipe ya DCMP

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jan 11, 2018

Ismaila Diarra, rutahizamu ukomoka muri Mali  yamaze kurekurwa n’ikipe ya DCMP yo muri RDC ngo yerekeze mu ikipe ya Rayon Sports agarutsemo ubugira kabiri nyuma y’aho yari yayivuyemo muri Nyakanga 2016 ajya muri DCMP.

Ismaila Diarra wamaze kurekurwa n’ikipe ya DCMP akaba noneho yeremewe gukinira Rayon Sports

Uyu rutahizamu wari wasinye imyaka 2 muri DCMP avuye muri Rayon Sports ariko ntahirwe kuko atigeze abona umwanya uhagije wo gukina yifuje kuyivamo ni uko Rayon Sports imusamira hafi ngo agaruke kuko bari bafite ikibazo cy’ubusatirizi.

Muri Nzeri 2017 ni bwo uyu rutahizamu yagarutse muri Rayon Sports ndetse anakina irushanwa risumba ayandi ryahuje Rayon Sports na APR FC anatsinda igitego 1 muri 2 batsinze iyi kipe begukana igikombe.

Mu ntangiriro za shampiyona ariko ntabwo yabashije gukina kuko tigeze abona ibyangombwa bimwemerera kuba umukinnyi wa Rayon Sports nyuma y’aho  iyi kipe itari yishyuye ibihumbi 10 by’amadolari  yari yasabwe na DCPM bityo amatariki y’igura n’igurisha afunga atarabona ibyangombwa.

Rayon Sports yakomeje kumugumana inamuhemba akora imyitozo adakina kugeza mu ntangirizo z’uku kwezi kwa Mutarama 2018 aho isoko ry’igura n’igurisha ryafunguye tariki 05 Mutarama 2018. Kuri ubu ikipe ya DCPM  yamaze kurekura uyu rutahizamu igisigaye ni uko  ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ribyemeza hanyuma agahabwa ibyangombwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” agatangia gukina amarushanwa atandukanye arimo na shampiyona y’ikiciro cya mbere izasubukurwa muri Gashyantare 2018 nyuma y’imikino ya CHAN 2018.

Ismaila Diarra uretse guhesha Rayon Sports igikombe kiruta ibindi mu 2017 yatsinze igitego mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC,  yagiye muri DCMP amaze guhesha Rayon Sports igikombe cy’Amahoro cya 2016  nyuma yo   gutsinda APR FC igitego 1-0  ku mukino wa nyuma. Uyu rutahizamu azongera kugaragara mu irushanwa ry’Intwari rizatangira tariki 22 Mutarama risozwe 01 Gashyantare 2018.