Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Isiraheli yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo mu Rwanda

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 01-04-2019 saa 16:32:55
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Sezibera Richard (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Isiraheri Rotem Yuval bafungura ku mugaragaro Ambasade (Foto Twagira W)

Isiraheli yafunguye Ambasade mu Rwanda, iki gikorwa kikaba gishimangira umubano ukomeye hagati y’ibi bihugu byombi.

Hari hashize imyaka 8 Isiraheli idafungura Ambasade nshya muri Afurika.

Gufungura Ambasade ya Isiraheri mu Rwanda byabaye kuri uyu wa 1 Mata 2019.

Ubusanzwe inyungu z’igihugu cya Isiraheli zari zihagarariwe n’Ambasaderi wagiraga ikicaro mu Mujyi wa Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard yavuze ko u Rwanda na Isiraheli umubano wabyo ushingira ku bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, umutekano n’ibindi.

Naho ku mikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu yavuze ko hari ibiganiro byatangiye kugira ngo indege ya RwandAir itangire ingendo zigana mu mujyi wa Teraviv.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Isaraheli Rotem Yuval, avuga ko igihugu ke cyafashe ikemezo cyo kugaruka ku mugabane w’Afurika. Ati: “Isiraheri nyuma y’igihe kirekire igarutse muri Afurika, kandi u Rwanda ni imbuto yo kwaguka ku bikorwa byarwo bitandukanye muri Afurika”.

Rotem asanga ari intambwe ikomeye ku birebena n’umubano wa Isiraheli n’u Rwanda, yizeza ko hazongerwa umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Ron Adam, avuga ko ari umunsi ukomeye ku mubano wa Isiraheli n’u Rwanda kuko Isiraheli ifunguye Ambasade nshya mu Rwanda.

Rotem aherutse gushyikiriza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu ke mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sezibera Richard (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Isiraheri Rotem Yuval bafungura ku mugaragaro Ambasade (Foto Twagira W)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.