Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Ishyirwaho ry’isoko rimwe mu bihugu by’Afurika riratanga ikizere–Busingye

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 16, 2018

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta  Johnston Busingye,  asanga amasezerano arebana n’ishyirwaho ry’isoko rusange rimwe  ibihugu by’Afurika bisangiye,  (CFTA: Continental Free Trade Area),   ashobora kwemezwa agasinywa  n’abakuru b’ibihugu byo kuri uyu mugabane mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, iteganyijwe ku ya 21 Werurwe 2018, mu biganiro bizabahuza, bitanga  kizere kuko hakazakurikiraho kuyemeza, nyuma agashyirwa mu bikorwa.

Minisitri w’Ubutabera Busingye Johnston

Minisitiri Busingye yabivugiye i Kigali ejo hashize tariki ya 15 Werurwe 2018,  aho  itsinda ry’Abaminisitiri b’ubutabera n’intumwa nkuru za Leta baturutse mu bihugu byose by’Afurika, bateraniye i Kigali ngo barebe raporo zose zakozwe n’inama zabanje ko zubahirije amategeko, yaba amategeko nshinga, ashyiraho Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, amategeko mpuzamahanga, kugira ngo abakuru b’ibihugu bazasinye ku masezerano  yamaze gutegurwa.

Muri iyo nama ihuje abaminisitiri, Minisitiri w’Ubutabera  Busingye    yagize ati “Kugeza  ubu, uko  tubibona  ntekereza ko ibihugu bishobora gushyira umukono kuri aya masezerano ku munsi w’inama y’abakuru b’ibihugu, ndetse birenze umubare wa ngombwa kugira ngo ayo masezerano asinywe, habe hasigaye ikiciro cyo kuyemeza.”

Ku bireba Urwanda,  Minisitiri Busingye  avuga ko u Rwanda rwiteguye gusinya kuko yaba mu birebana n’amategeko, politiki n’ikerekezo, rushyigikiye ubumwe bw’Afurika n’isoko rusange ry’Afurika, cyane ko  byose biri mu nyungu z’abatuye umugabane.

Ati “Ayo masezerano u Rwanda rurayashyigikiye, kuko aya masezerano turimo kuganiraho azashyirwaho umukono vuba, ni wo murongo u Rwanda rugira no muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, muri COMESA, ni na wo tugerageza guhurizaho ibihugu bigenzi byacu ngo byumve ko ari ngombwa.”

Albert Muchanga, Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU),   avuga ko Abaminisitiri b’ubutabera bazagenzura buri kimwe mu byashingiweho ku mategeko kugira ngo buri gihugu kizasinye nta ngingimira ihari iyo ari yo yose.