Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda ryahawe igihembo k’imiyoborere myiza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 1, 2019

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ryahawe igihembo  k’imiyoborere myiza mu rwego rw’Afurika “Good governance  Award”  mu nama   yigaga ku iterambere ry’uyu mukino muri Afurika “ICC Regional  development  conference” yabereye   Windhoek muri Namibia  tariki 26 kugeza 29 Mata 2019.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe na Perezida wa RCA, Mugarura Eddy Baraba ndetse na Byiringiro Emmanuel ushinzwe ibikorwa muri RCA.

Perezida wa RCA, Mugarura Eddy Baraba nyuma yo gushyikirizwa igihembo

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro na Visi Perezida wa wa RCA, Byiringiro  Audifax atangaza ko iki gihembo bagihawe kubera imikorere myiza ya  RCA.

Yakomeje avuga ko abatanga iki gihembo  bareba ibijyanye n’ ubuyobozi rusange hakiyongeraho  ibijyanye n’imicungire y’umutungo. Hari  kandi gukurikiza gahunda n’amabwiriza  yaba ayo ku rwego rw’Afurika n’urw’Isi.

Ati : “ Harebwa ibintu byinshi birimo uko dukurikiza ibyo dusabwa, uko dushyira mu bikorwa gahunda zo guteza imbere umukino muri rusange.”

Byiringiro anavuga ko bareba uburyo bw’imikorere n’imikoranire hagati ya nyobozi, abakozi bo mu biro kugeza ku bashinzwe iterambere ry’uyu mukino mu bice bitandukanye mu gihugu.

Mu bandi bahawe igihembo harimo ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Botswana, Nigeria, Mozambique na  Tanzania.

Byirigiro Emmanuel ushinzwe ibikorwa muri RCA afite igihembo

Abashyikirijwe ibihembo bose

Si ubwa mbere RCA yegukanye igihembo kuko  muri Kamena 2018, u Rwanda rwahawe ibihembo 2 muri 5 bitangwa ku rwego rw’Isi n’ Ishyirahamawe ry’umukino wa Cricket ku Isi “ICC”.

Mu nama  y’intego rusange ya ICC yabere mu mujyi wa Dublin muri Ireland kuva tariki 28 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018, u Rwanda rwahawe igihembo gihabwa umuntu wakoresheje umukino wa Cricket  mu kwegera abaturage bakabafasha binyuze muri uyu mukino “Spirit of Cricket Award”.

Ikindi gihembo kikaba   gihabwa  abakoze igikorwa gishimishije mu kiciro cy’abagore “Best Women’s Cricket Initiative” aha iki gihembo kikaba cyaratanzwe nyuma y’aho muri 2017, Uwamahoro Cathia ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaciye agahigo ko kumara amasaha 26 akina Cricket.

Umukino wa Cricket  watangiye gukinwa mu Rwanda mu 1999 nyuma mu mwaka wa 2000 hashyirwaho ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, muri 2003 ryemerwa mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket “ICC”.

Mu myaka 20 uyu mukino umaze hari ibikorwa byinshi bigaragara by’iterambere birimo ibikorwa remezo nka Sitade mpuzamahanga ya Gahanga iri mu zinza muri Afurika..

Ubwo Perezida wa RCA, Mugarura Eddy Baraba (ibumoso) yashyikirizwaga kimwe mu bihembo byagenewe u Rwanda