Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Ishyaka riyoboye u Bushinwa ryashimye Ingabo zabohoye igihugu

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 23, 2018

Umuyobozi w’Ikigo  cy’u Bushinwa gishinzwe ubushakashatsi mu miyoborere (CICIR), Dr. Ji Zhiye akaba n’uyoboye itsinda ry’Abashinwa bo mu ishyaka riyoboye u Bushinwa (CPC), yatangaje ko ashimira ingabo zahoze ari iza RPF ku gikorwa cy’ubutwari zakoze, cyo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu igihugu kibaka kiri mu buzima bwiza.

Dr. Ji Zhiye ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 21 Mata 2018, ubwo we n’itsinda bari kumwe basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ahashyinguye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside mu 1994.

Dr Zhiye, yagize ati “Nasuye urwibutso n’umutima ukomeye, nagiye numva ko Jenoside ari icyaha kibi cya muntu kandi gisigira ubwoba abantu. Namenye ko RPF yakoze akazi k’ikirenga, kagize akamaro, ko gukura abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byo kwiheba bakaba ubu bariho mu buzima bwiza”.

Dr. Ji Zhiye (uwa gatatu uturutse ibumoso) n’abo bari kumwe, bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi (Foto James R)

Yakomeje avuga ko nk’Umuryango FPR-Inkotanyi w’Abanyarwanda n’ishyaka CPC riyoboye u Bushinwa, ubuyobozi bwiza bwabo bwishimira gukomeza imikoranire myiza.

Ati “Uruzinduko rwacu rurafasha mu guteza imbere iyo mibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.”

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, Dr. Ji Zhiye n’itsinda bari kumwe basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho basobanuriwe amateka yakozwe n’ingabo zari iza RPF-Inkotanyi, basobanurirwa byinshi bikubiye mu byiciro by’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Ji Zhiye n’itsinda bari kumwe, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano mwiza bafitanye n’Umuryango RPF, bikaba n’umuyoboro ibihugu byombi binyuramo basangira ubunararibonye.