Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Ishusho y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, mu ngoro y’amateka yarwo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 12-04-2019 saa 10:08:00

Abanyarwanda b’ingeri zose, abato n’abakuru, n’abanyamahanga bafite inyota yo kumenya amateka y’ubutwari n’inzira itoroshye y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Ingoro iva imuzi iby’urwo rugamba, ari yo “Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside”.

Mu kiganiro kihariye Medard Bashana, Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiranye n’Imvaho Nshya, yasobanuye byinshi mu byo umuntu ugiye gusura iyo Ngoro aba yiteze kubonamo, bikurikira amateka ari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ni Ingoro iherereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame mu Kuboza 2017. Iyo Ngoro ni yo ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zari zirindiyemo abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi, mu gihe hari hategerejwe gushyirwaho Guverinoma ihuriweho hanyuma indege ya Habyarimana imaze guhanurwa tariki ya 6 Mata 1994 ingabo zahoze ari iza Leta y’icyo gihe zigahita zitangira kurasa ku banyapolitiki bacumbikiwe muri iyo Ngoro n’ingabo z’Inkotanyi 600 zari zibarinze (Gusa aba 600 barinze abanyapolitiki bose ntihagira upfa, banasohoka hanze kujya kurokora Abatutsi bicwaga).

Bashana ati “Ni ikiciro cya kabiri cy’amateka abantu bashobora gusura ku Gisozi, agaragaza uko umugambi wa Jenoside wateguwe n’uko washyizwe mu bikorwa.”

Ku ikubitiro, ukiva ahakirirwa abashyitsi bagiye gusura iyo Ngoro, utangiye kwinjira mu byumba bitandukanye biyigize, ubanziriza mu cyumba cya mbere kiriho inkuta enye zanditseho amagambo n’amafoto menshi atandukanye ari ko agaragaza uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwatangiye rukozwe n’ingabo zahoze ari iza RPA, ku itegeko ry’Umugaba Mukuru wazo Maj. Gen. Paul Kagame (Perezida wa Repubulika) yatanze tariki 7 Mata 2019 ahagana saa kenda z’amanywa, ku Mulindi wa Byumba. Iri tegeko Kagame yarihaye abakomando bose no kuri batayo ya gatatu yari ku nteko ishinga amategeko, yahoze ari CND, ukabona n’uko iryo tegeko ryashyizwe mu bikorwa ku bintu bitatu by’ingenzi.

Bashana ati “Ryavugaga ko hagomba kubaho guhagarika Jenoside, kurokora abicwaga no gusenya ibirindiro by’umwanzi.” Buri cyumba kigiye gifite izina ryacyo bitewe n’icyo gishaka gusobanura ariko nanone buri rukuta rukagira ubutumwa bwanditseho rutanga kuri urwo rugamba.

Icyumba cya mbere kitwa icyumba cy’amasezerano ya Arusha, icya kabiri kikitwa Itegurwa ry’umugambi wa Jenoside, hanyuma icya gatatu kikaba ik’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside, icya kane kikaba icyo kwihagararaho kw’ingabo za batayo ya gatatu mu minsi ine, icyumba cya gatanu kikaba ik’itangwa ry’itegeko ryo guhagarika Jenoside ku zindi ngabo zose za RPA, hakaza n’icyumba k’ibikorwa by’ubutabazi n’icyumba kerekana ukwihagararaho ku musozi wa Rebero n’icyumba cyo gutsinda umwanzi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye, kugeza umujyi wa Kigali ubohowe n’Inkotanyi, na Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikaza kujyaho.

Igice cya nyuma mu byumba biri muri iyo Ngoro, kiswe Icyumba cy’Ubumuntu, kigaragaza uko umuntu yongera kwitekerezaho nyuma y’ibyo aba yasuye ariko nanone akabona ibikorwa by’ubumuntu abantu batandukanye bakoze mu bihe bitari byoroshye, bigatuma umuntu yatekereza icyo yari gukora gukora n’icyo yakora muri iki gihe ngo Jenoside itazongera kuba.

Umuyobozi w’iyi Ngoro akomeza avuga ko ubutumwa bwanditse ku nkuta zitandukanye zigize iyo ngoro, ari ubuturuka mu nyandiko z’abanyamateka ku bushakashatsi buba bwarakozwe bugashyirwa ku mugaragaro, cyane cyane nk’izigaragara mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyirwa mu bikorwa ryawo, n’izijyanye n’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Bashana ati “Umwihariko uri muri iyi Ngoro ni uko bamwe mu bagize uruhare muri aya mateka yo guhagarika Jenoside bakiriho, ubwabo bitangira ubuhamya, bumwe muri bwo bukaba ari bwo dufata tugakoresha mu nyandiko zacu cyangwa mu butumwa usuye Ingoro abona.

Akomeza agira ati “Amafoto nayo hari atangwa binyuze muri ubwo bushakashatsi akaboneka, ariko hari n’ayagiye agurwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo hanze, byakoreshaga ibyogajuru (satellite) mu buryo bwo gufata amafoto.”

Ku bibumbano (Monuments) biri mu bigize iyi Ngoro, bikozwe mu mashusho y’abantu, bisobanurwa ko ari amashusho akorwa kugira ngo atange ibisobanuro runaka bijyanye n’ubutumwa bugambiriwe gutangwa.

Bashana ati “Urugero, nko mu cyumba kijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi bihagarariye ibindi byagiye bikorwa n’ingabo za RPA, ni ho ushobora kubibona, kimwe no mu cyumba (Sick B) k’ivuriro rya batayo ya gatatu.

Akenshi dukora ariya mashusho tugamije gusobanura no kugira ngo umuntu abone uko igikorwa runaka cyabaga kimeze. Muri icyo cyumba tugaragaza abasirikare babiri bahagaze ku muryango w’ahantu hakinguye nka Kiliziya.”

Urugendo rw’amateka rukomereza hanze y’Ingoro

Nyuma yo gusura ibyumba bitandukanye biri imbere muri iyo Ngoro, hakurikiraho ibice bitatu biri hanze, birimo igice cyo hejuru y’Ingoro kiriho ikibumbano k’imbunda.

Bashana Medard asobanura ko iyo mbunda ishushanya imwe mu mbunda ebyiri ingabo za RPA zari zifite ziremereye.

Nyuma uwari ayoboye ingabo za RPA, Maj. Gen. Paul Kagame azihaye itegeko ryo gusohoka zikirwanaho, cyane izarindaga abo banyapolitiki zo muri batayo ya gatatu, bahisemo kuyishyira (iyo mbunda) hejuru kugira ngo ifashe cyane cyane gukumira ibitero by’abajepe baturukaga muri Camp GP muri metero nke uturutse kuri iyo Ngoro y’Inteko ishinga amategeko, hagamijwe no gufasha abasirikare ba RPA babaga barwanira hasi ku butaka muri kompanyi ya Chui na Taiga mu guhangana n’ibitero by’umwanzi byabaga byerekeza kuri yo ngoro kimwe n’uko iyo mbunda yashoboraga kurasa igiciye ku kirere kiyisanga.

Ibindi bibumbano bibiri birimo ikigaragaza umusirikare wunamiye ingabo za RPA zaguye muri urwo rugamba, ishusho yongera kwinjiza umuntu mu kwitekerezaho nyuma ya rwa rugendo yakoze akibuka ko hari abatanze ubuzima kugira ngo abandi babubone.

Ishusho isoza urugendo rw’uwasuye Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, irimo ubutumwa bwose yaboneyemo imbere mu byumba no hanze. Harimo itegeko ryo guhagarika Jenoside, uwaritanze, intumbero yari afite, uko Jenoside yagiye ihagarikwa binyuze mu byerekezo bitandukanye, ibikorwa by’ubutabazi byo kurokora abantu, bikanagaragaza ko RPA itanashoboye kurokora abantu bose bahigwaga akaba ari nayo mpamvu hibukwa Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, harimo kandi no kugaragaza ko no mu gihe gikomeye ushobora guha agaciro ikiremwamuntu, bigaragazwa n’umusirikare wunamiye umugore wapfuye.

Ibitekerezo biracyakirwa mu kongera amakuru mu Ngoro y’amateka

Bashana Medard avuga ko umuntu wese wifuza kugira icyo yakunganira amateka ari muri iyo ngoro, adahejwe kuko ubushakashatsi bugikomeje mu gukusanya amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyo Ngoro irafunguye kuko iracyari nshya, iracyakorerwa ubushakashatsi, uko amakuru agenda aboneka, uko amafoto agenda aboneka tuzagenda twongeramo amakuru. Urugero ni nk’icyo cyumba cy’ubumuntu, kigaragaza abantu bagoye bakora ibikorwa by’ubumuntu mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Iyo hagize undi Leta imenya ifoto ye iraza agahabwa umudali w’Umurinzi cyangwa Uruti nawe akajya mu bandi bahawe imidari.”

Ni ukuvuga ko uko ubushakashatsi bugenda bukorwa, uko haboneka andi mafoto, uko haboneka ubundi butumwa bujyanye na za nkuta zirimo bishoboka kubyongeramo.

Iyi shusho igaragaza ko mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zitari zifite akazi koroshye, ko kurwana n’umwanzi, kurokora abicwaga, no kuvura abakomeretse

Iyi mbunda aho yari iri, yakoze akazi katoroshye ko guhangana no gukumira abarindaga Umukuru w’Igihugu bahanganaga n’Inkotanyi 600 zari zirinze abanyapolitiki ba FPR

Iyi shusho igaragaza ko mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zitari zifite akazi koroshye, ko kurwana n’umwanzi, kurokora abicwaga, no kuvura abakomeretse

Amafoto yafashwe na Gisubizo Gentil

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.