17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Ishusho y’Umujyi wa Kigali ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo (Amafoto)

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-07-2021 saa 19:43:50

Polisi y’u Rwanda yatangaje amafoto yo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali agaragaza uko amabwiriza yubahirijwe ku munsi wa mbere wa gahunda ya Guma Mu Rugo y’iminsi 10 yatangiye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 ikazasoza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Uyu munsi nta rujya n’uruza rwagaragaye mu Mujyi wa Kigali nk’ibisanzwe, uretse modoka na moto nkeya zemerewe kugenda zirimo izitwaye ibiribwa, iza Polisi, imbangukiragutabara (ambulances) n’iz’abantu ku giti cyabo bakeya bemerewe kuva mu rugo ku mpamvu z’ingenzi cyane kurusha izindi.

Umuturage wagaragaraga mu muhanda ni uwabaga agiye kwipimisha COVID-19 muri gahunda y’iminsi ibiri yatangiye, cyangwa agiye guhaha ibiribwa, kugura imiti cyangwa akeneye izindi serivisi z’ingenzi zemewe.

Abapolisi bagaragaye mu muhanda babaza buri wese aho agiye, ndetse no mu masoho kari abakorerabushake bagenzuraga ko n’abagiye guhaha bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Izi ngamba kandi zanubahirijwe mu tundi turere turi muri Guma Mu Rugo ati two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Urubyiruko rw’abakorerabushake banyuraga mu masoko bagenzura ko amabwiriza yubahirizwa aho basanze

Mu masangano y’umuhanda ku gisimenti cyangwa aho bakunda kwita kwa Lando nta rujya n’uruza rw’ibinyabiziga nk’uko byari bisanzwe mu yindi minsi

Abapolisi bari mu bice bitandukanye bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Guma mu Rugo

Mu Mujyi rwagati aho abagenzi bategera imodoka (Downtown) kimwe n’ahandi hose bari muri gahunda ya Guma mu Rugo imirimo yahagaze

Ahitwa kuri T2000 hakunze kugaragara urujya n’uruza rw’abantu ni uko byari byifashe

Ku nyubako y’ubucuruzi izwi nka CHIC imirimo yahagaze

Kwa Rubangura no kuri Kigali City Tower (KCT) imirimo naho yahagaze nta n’inyoni yatambaga

Mu Mujyi wa Kigali rwagati ku isoko rya Nyarugenge n’aho bakunze kwita muri Quartier Mateus, ubucuruzi bwahagaze abantu baguma mu ngo zabo

I Nyamirambo kuri 40 werekeza Kuryanyuma nta rujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru bari bahari.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwafashaga abaje ku isoko rya Kimisagara guhaha ibyo kurya

Mu mihanda ya Nyabugogo nta rujya n’uruza rw’imodoka ruhari nk’uko byabaga bimeze mu yindi minsi

Inzu z’ubucuruzi muri Gare ya Nyabugogo zafunze imiryango zose

Ahantu abagenzi bakunda gutegera imodoka i Nyabugogo nta modoka ni imwe yaharangwaga, abakozi barimo gukoramo isuku

Imodoka zitwaye ibiribwa zemerewe kugenda (Foto: BBC)

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.