Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ishoramari rigira uruhare mu guhangana n’ubushomeri-Nyirasafari

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 6, 2018

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperence avuga ko Leta ishyigikiye ibikorwa by’ishoramari kuko bigira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko rudafite imirimo.

Ubwo hatangizwaga ishoramari ry’uruganda rukora imyenda mu bitenge bigezweho bya ‘Super wax’, ishami ry’uruganda rwa UFACO-VLISCO rukorera mu gihugu cy’u Buholandi, Minisitiri Nyirasafari yashishikarije abantu gukunda ibikorerwa mu Rwanda kuko bibereye ijisho.

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Yagize ati “Bene iri shoramari riba rije no guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko rudafite imirimo. Murabizi ko muri gahunda ari uguhanga imirimo miliyoni n’igice kugeza mu mwaka wa 2024. Bene iri shoramari riba rije kudufasha gushyira mu bikorwa iyo gahunda dufite nka Guverinoma y’u Rwanda.”

Yanavuze ko  iyi ari gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi bikunganira gahunda ya Leta ya Hanga umurimo.

Uru ruganda rwatangije imirimo yo kudoda imyenda itandukanye cyane cyane iyo mu bitenge bya ‘Super wax’.

Bamwe mu babonye akazi muri uru ruganda ndetse n’abatumizaga iyi myenda mu bihugu by’amahanga bavuga ko ruje ari igisubizo.

Uwamahoro Claudine yagize ati “Super wax ni igitenge gihenda cyane ariko  ubwo babituzaniye mu Rwanda  hari imisoro yajyaga itangwa  myinshi ariko ubu ng’ubu kubera ko baje muri ‘Made in Rwanda’ iyo misoro izagabanuka ku buryo n’ibyo biciro buri muntu wese azabasha kugura ibi bitenge no kubikoresha.”

Abakora muri uru ruganda bishimira ubumenyi bungukiyemo bwo gukoresha imashini zo mu bwoko butandukanye kandi bakazikoresha mu buryo bwa gihanga.

Ubuyobozi bw’uru ruganda mu gihugu cy’u Buholandi buvuga ko bwishimiye gushora imari mu Rwanda by’umwihariko guteza imbere abagore.

Umurerwa Fabiola, umuyobozi mukuru w’uru ruganda mu Rwanda avuga ko uru ruganda ruje gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Ati “ Uru ruganda rwibanda cyane cyane ku myenda y’ibitenge  ikorerwa mu Buholandi. Nk’uko rufatanyije n’Abaholandi ariko rudoda n’imyenda isanzwe, amashati, imipira, imyenda isa, turifuza guhaza isoko ryo mu Rwanda tugasagurira n’amahanga.”

Uru ruganda rwa UFACO-VLISCO rwatangiranye abakozi 128 barimo kongererwa ubumenyi. Ni uruganda  Rwashowemo miliyoni zisanga 200, rukaba rufite imashini 100 zigezweho zifashishwa mu budozi no gutunganya ibitenge.