Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Ishoramari mu mboga n’imbuto ribarirwa muri miliyoni 100 z’amadolari

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 16, 2018

Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere ishoramari, mu Kigo k’Igihugu k’Iterambere RDB, Winifred Ngangure atangaza ko ibikorwa by’ishoramari mu mbuto n’imboga byoherezwa hanze mu myaka ishize byazamutse, ubu bikaba bibarirwa muri miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, akaba asaga miliyari 85 z’amafaranga y’u Rwanda kandi uko haboneka ibikorwa remezo byinshi bizatuma birushaho kwiyongera.

Winifred Ngangure ibumoso n’Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Lord Popat iburyo mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama yahuje abacuruzi n’abaguzi b’imboga zituruka mu Rwanda (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 15 Gashyantare 2018, mu nama yahurije hamwe ibigo byo mu Bwongereza no mu Buholandi bigura imbuto n’imboga zihingwa mu Rwanda, barebera hamwe uko abahinzi n’abakora muri ubwo bucuruzi babasha kugera ku isoko rigari ryo ku mugabane w’u Burayi aho ibihingwa byo muri Afurika bikunzwe cyane.

Ngangure yasobanuye ko mu myaka igera kuri irindwi ishize, ishoramari ryo mu mbuto n’imboga ritarenzaga miliyoni 50 z’amadolari ariko ubu byahindutse.

Ati:“Ishoramari ryo mu mbuto n’imboga twabonye ko hari ikigenda kizamuka kuko tubona ko ishoramari rigera kuri miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, bivuye kuri miliyoni zitari zigeze no kuri 50 mu myaka irindwi ishize. Ibyo bikaba bitugaragariza ko amafaranga make Leta yagiye ishyiramo mu bijyanye no kuhira mu mirima, mu bikorwa by’ifumbire bifite umusaruro ugaragara bitanga uretse ko bidahagije.”

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo ariko Leta yabonye ko bidahagije, ari nayo mpamvu irimo kubaka ibindi bikorwaremezo bizafasha abohereza ibintu hanze kubigeza aho bijya biboroheye bikagabanya n’ibiciro by’ubwikorezi bugihenze.

Ati:“Haracyari byinshi bikenewe cyane cyane mu bijyanye no kohereza ibicuruzwa byacu hanze; ibyo rero tubona ko indi mishinga minini ijyanye n’ikibuga mpuzamahanga k’indege cya Bugesera kirimo kubakwa, umushinga wa Gari ya Moshi, ibyo byose tubona ko bizagira icyo byongeraho kurushaho ku byo dufite uyu munsi.”

Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu Rwanda no muri Uganda, Lord Popat yavuze ko mu myaka mike ishize u Rwanda rwaje imbere ya Uganda mu gutangiza ibikorwa byinshi by’ishoramari mu buhinzi bw’imboga n’imbuto binatuma ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika no ku mwanya wa kane ku isi biturutse kuri gahunda yo koroshya ishoramari.

Yavuze ko icyo bifuza nk’itsinda yaje aherekeje ari ukugira ngo habeho guhuza ubucuruzi hagati ya Kigali na London, Umurwa mukuru w’u Bwongereza.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibyoherezwa hanze by’imbuto n’imboga mu kigo cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze (NAEB), Nsanzabaganwa Epimaque yavuze ko kugeza ubu ubucuruzi bw’imboga, imbuto n’indabo bwinjije miliyoni zigeze muri miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika nubwo akiri make ugereranyije n’ayo bifuza kuzageraho.

Yakomeje avuga ko hasanzwe hari kompanyi zigera muri 12 ari nazo zaje mu Rwanda zisanzwe zikorana n’abahinzi bo mu Rwanda ariko mu mpera z’uku kwezi  hazaba habonetse ibindi bigo bishya biziyongera kuri ibyo.