Iserukiramuco ry’urwenya rigiye kubera mu modoka rizazenguruka Umujyi wa Kigali

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya 23-03-2018 saa 07:55:44
Abantu bazasetswa n'abanyarwenya batandukanye mu gikorwa kizakorwa bagenda muri bisi mu Mujyi wa Kigali

Abarimo gutegura igitaramo cy’urwenya Seka Fest 2018 bashyize hanze ibyapa byerekana  ahantu abagenzi bazahagarara bategereje imodoka zizaberamo ibitaramo by’urwenya mu mihanda itandukanye ya Kigali.

Abantu bazasetswa n’abanyarwenya batandukanye mu gikorwa kizakorwa bagenda muri bisi mu Mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/03/2018 ni bwo izo modoka, bisi (busses) zizazenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Gikondo, Kicukiro, Kacyiru, Remera, Kimironko no mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Buri mugenzi arasabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 500 akoresheje ikarita izwi nka Tap&Go akazenguruka muri bisi agenda yisekera.

Igitaramo nyamukuru kizaba bukeye bwaho ku cyumweru ku tariki ya 25 Werurwe 2018 kikazabera muri  Camp Kigali.

Abanyarwenya mpuzamahanga bazitabira iki gitaramo harimo Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omindi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Captain Kalid (Tanzania), Idriss Sultan (Tanzania) na Arthur Nkusi Rutura (Rwanda), n’abandi benshi ba hano mu Rwanda batandukanuye.

 

Umwanditsi:

SHEMA CHRISTIAN

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.