Iserukiramuco rya Mashariki African Film rya 5 rizibanda ku bumuntu

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 22-02-2019 saa 14:53:07
Aha ni muri birori bimwe byabaye bijyanye n'iri serukiramuco

Abategura iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival batangaje ko iserukiramuco ry’uyu mwaka rizibanda ku ruhare rwa sinema mu gukangurira abantu kurushaho kurangwa n’ubumuntu.

Ni mu gihe gito kugira ngo Abanyarwanda bibuke ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Filimi zihatanira ibihembo mu iserukiramuco ry’uyu mwaka nk’uko bigaragara mu nyandiko yagenewe itangazamakuru ni filimi 83 zikaba zihatana mu byiciro 7.

Filimi kandi zizahatana iyi nyandiko ivuga ko ari izakozwe n’abatunganya filimi bo muri Afurika kandi hahatana izakozwe nyuma y’umwa wa 2017.

Ibyiciro bihatanirwamo ibihembo ni ibya filimi ndende zihatana ku rwego rw’Afurika (African Feature Films ) filimi ngufi (African Short Films), Ibyegeranyo bivuga kuri Afurika (African Documentaries), Filimi ndende zihatana ku rwego rw’Akarere u Rwanda rubarizwamo (East African Feature), Filimi ngufi zihatana ku rwego rw’aka karere (East-African Shorts), Filimi zo mu bwoko bw’ibyegeranyo zihatana ku rwego rw’aka karere harimo kandi ikiciro cya filimi ngufi zihatana ku rwego rw’igihugu (National short films ).

Mashariki Africa Film Festival ni iserukiramuco riba buri mwaka mu rwego rwo gushimangira sinema nk’ururimi n’umuco hagamijwe ko filimi nyafurika zisakara Afurika yose ndetse n’Isi yose muri rusange.

Iserukiramuco ry’uyu mwaka rizaba kuva ku ya 24 kugeza ku ya 31 Werurwe 2019 rikazajya ribera muri Kigali Conference and Exhibition Village hamenyerewe ku izina rya Camp Kigali.

Iri serukiramuco kandi ngo rizahuza abakora umwuga wa sinema bazaturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Aha ni muri birori bimwe byabaye bijyanye n’iri serukiramuco

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.