Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Isano iri hagati y’ isuku nke, imirire mibi n’igwingira

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 09-07-2019 saa 07:02:53
Kwita ku isuku y'ibikoresho byo kuriraho no gutegura amafunguro ni bumwe mu buryo bwo kurwanya indwara zikomoka mu mwanda

Isuku nke ifitanye isano n’imirire mibi n’igwingira kuko aho yagaragaye idatana n’ibi bibazo bindi, usanga byibasira cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 5.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mukamunana Alphonsine ushinzwe Ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu bindi bihugu bugaragaza ko isuku nkeya ifite uruhare runini mu gutera indwara z’imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu Rwanda na bwo bwagaragaje ko mu turere dufite ikibazo k’isuku nkeya ari na ho usanga umubare munini w’abana bafite imirire mibi.

Ati: “Bisobanuye ko umwana agiye afata ifunguro ritateguranywe isuku; umubyeyi we ugiye kurimuha ntabanze gukaraba intoki cyangwa ngo anakarabye n’umwana mbere yo kumugaburira, umwana aragenda akarwara inzoka zo mu nda n’impiswi”.

Akomeza avuga ko mu byo umubiri wagombaga kubona za nzoka zibyirira, iyo umwana akomeje kurya ibiryo birimo umwanda, amara mato yakagombye gufata ibitunga umubiri agera aho akangirika kubera mikorobe agatakaza ubushobozi bwayo, ibyari gutunga umubiri bikajya bihita byisohokera, umwana agahorana impiswi zidakira, akagwa mu mirire mibi no mu igwingira hakavamo n’urupfu.

Mukamunana avuga ko kugeza ubu indwara z’inzoka zo mu nda n’impiswi ziri kuri 12% mu bana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko. Imibare kandi yerekana ko muri rusange 18% by’Abanyarwanda ari bo bivuza indwara zikomoka ku isuku nke, ni yo mpamvu hashyizweho gahunda zo kwita ku mirire ariko zikaba zigendana no kwita ku isuku.

Gahunda zashyizweho zo kurwanya imirire mibi zigendana no kwita ku isuku

Ni muri urwo rwego Leta yafatiye ingamba ibibazo bijyanye n’isuku nke binafitanye isano n’imirire mibi n’igwingira mu bana kandi zitanga umusaruro.

Ati: “Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato (NECDP) ishinzwe guteza imbere imirire y’abana no kurwanya igwingira. Turakorana umunsi ku wundi, mu ngamba zishyirwaho mu kurwanya imirire mibi ntibashobora kwibagirwa n’izijyanye n’isuku”.

Serivisi ziyanye n’isuku zahawe agaciro, ubu ahenshi mu bigo nderabuzima hari abakozi bashinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, hari n’Abajyanama b’ubuzima bane, hari umuntu ushinzwe imirire n’isuku, mu nzego z’ibanze mu murenge hateganyijwe umukozi ushinzwe ubuzima n’ibikorwa by’isukura no ku karere haba hari ushinzwe ubuzima, no ku bitaro.

Ati: “Ni ikintu gikomeye kuba hari abakozi babyigiye, babisobanukiwe bakurikina ibikorwa by’isuku”.

Yongeraho ko ubukangurambaga bukomeje kuko guhindura imyumvire bisaba guhozaho kugira ngo indwara zituruka ku mwanda zirusheho kugabanuka, dore ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 (DHS 2015) bugaragaza ko mu bana bari munsi y’imyaka itandatu, abagera kuri 12% bahura n’impiswi nk’imwe mu ndwara zikomoka ku mwanda.

Ati: “ Imibare yagiye igabanuka ku gipimo gito cyane, ariko ubu dufite intego yo kumanuka tukagera ku 9%, mbere wabonaga hagabanukaho nka 1% nyuma y’imyaka itanu, ubu turashaka ko hagabanukaho nibura 3%”.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko ubukangurambaga bw’isuku bukorwa bwatumye bahindura imibereho kuko babonye ko koko isuku nke ifitanye isano n’imikurire mibi y’umwana, ni yo mpamvu biyemeje kuyitaho kandi babona ko bitanga umusaruro kuko abana babo batakirwaragurika.

Tuyishime Venantie wo mu Karere ka Muhanga, afite umwana muto atangiye guha imfashabere, ashima gahunda yashyizweho yo kubaha inyigisho zirebana n’isuku binyuze mu Mugoroba w’ababyeyi, mu Gikoni cy’umudugudu, mu Muganda,.. kuko zimufasha kwita ku mwana we ntarwaragurike.

Ati: “Iyo twagiye gukingiza abana no kubapimisha cyangwa se twagiye muri gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu n’izindi ziduhuza n’abayobozi, duhabwa n’inyigisho zo kwita ku isuku, imirire y’abana n’ibindi, ubu umwana wange yatangiye kurya imbuto, nzimutegurira neza nkazironga, nkareka zikumuka nkamugaburira, ibikoresho nkoresha na byo mbigirira isuku.

Namenye ko kumwonsa ntakarabye intoki ari ibibi. Nita no ku isuku ye nkamwuhagira neza, nkamwambika imyenda imeshe… Biramfasha kuko ntarwaragurika”.

Uwumukiza Ildephonse na we wo mu Karere ka Muhanga yagize ati: “Twamenye ibyiza byo kwita ku isuku, tuyitaho kandi bitanga umusaruro kuko mbere wasangaga duhorana indwara mu rugo, ugasanga abana bazahaye.

Mu bumenyi tumaze kugira harimo ko tugomba kwita ku isuku y’aho tuba, ku mubiri no mu gutegura amafunguro. Umusarane ugomba kuba usukuye, upfundikiye kandi ukinze, kuko iyo bitameze gutyo biba intandaro y’indwara zirimo impiswi ari na zo usanga ahanini zidindiza abana mu mikurire”.

Mukamunana Alphonsine ushinzwe Ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko ibikorwa byo kwita ku isuku bishingiye kuri Politiki ya Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa yo guteza imbere ubuzima bushingiye ku bidukikije binyuze mu matsinda (Clubs) y’ubuzima mu rwego rw’umudugudu, aho abaturage basabwa kwibumbira hamwe bagahabwa ibikoresho n’imfashanyigisho zibafasha kugira umuco w’isuku.

Ati: “Abaturage bo ubwabo baricara bakaganira, bakareba ibibazo bijyanye n’isuku nkeya bibugarije mu mudugudu wabo bakishakamo ibisubizo.Hari uturere tumwe na tumwe twatangiye iyo gahunda kandi ubona ko byatanze umusaruro”.

Mukamunana arashishikariza Abanyarwanda kurushaho kwita ku isuku yaba ku mubiri, ku myambaro, ku biribwa, bagashishikarira kubahiriza ibihe by’ingenzi byo gukaraba intoki; mbere yo kurya, nyuma yo kuva mu byiherero, mbere yo kugaburira umwana no kumwinya n’ikindi gihe cyose umuntu yumva ko intoki ze zanduye, bakagira isuku aho batuye n’ahabakikije, kuko isuku ari isoko y’ubuzima.

Kwita ku isuku y’ibikoresho byo kuriraho no gutegura amafunguro ni bumwe mu buryo bwo kurwanya indwara zikomoka mu mwanda

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.